RFL
Kigali

Mbere y'uko ava muri Amerika aza gutaramira abanyarwanda, Emmy yatangiye gukora muzika nk'abanyamerika

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/07/2014 8:31
1


Umuhanzi Emmy yahinduye uburyo bwo gukora umuziki we, ubu akaba yagarukanye agashya ko kujya ageza ibihangano bye ku bakunzi be n’abanyarwanda muri rusange mu buryo butandukanye n’ubwo asanzwe abikoramo ndetse binatandukanye n’uko bisanzwe bigenda ku bahanzi bose b’abanyarwanda.



Emmy uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamenyekanye cyane ku ndirimbo nka Kuki, Nsubiza, My beautiful n’izindi, ubu yatangije kugeza ku bakunzi be n’abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange, ibihangano bye bizajya bibageraho ari indirimbo zifite amajwi ndetse n’amashusho, ibi bikaba bimenyerewe cyane ku bahanzi bo mu bihugu byateye imbere.

emmy

Ibi ni bimwe mu bigaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo nshya ya Emmy

Ibi ni bimwe mu bigaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo nshya ya Emmy

Emmy yahereye ku ndirimbo ye nshya yitwa “Nyumva”, iyi ikaba yamaze kugera hanze iri kumwe n’amashusho yayo kandi ikaba iherekejwe n’izindi nyinshi kuko uyu muhanzi yarangije gutegura album ye aho buri ndirimbo mu zigize iyi album izajya isohoka iri kumwe n’amashusho yayo. Iyi ndirimbo kandi yumvikanamo n'ijwi ry'umuraperi wo muri Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Kay Two.

REBA HANO INDIRIMBO "NYUMVA"

Mu kiganiro na inyarwanda.com, Emmy yongeye gushimangira ko ibi ari impamba arimo gukusanya, nyuma yo kugenda azigeza ku banyarwanda buhoro buhoro akaba azanafata igihe agafata indege akaza gutaramira abanyarwanda kuko akumbuye kuririmbira imbere y’imbaga y’abanyarwanda, aboneraho ndetse no gushimira abakomeje kumwereka urukundo bamufitiye n’urwo bafitiye umuziki we abizeza ko bazamubona mu Rwanda bidatinze. 

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kwizera bonaventure9 years ago
    Emmy! Natwe,aba Fans Bawe Tukurinyuma.





Inyarwanda BACKGROUND