Nyuma y’uko Mani Martin akoze indirimbo yitwa “Akagezi ka Mushoroza” igakundwa n’abantu benshi, ubu yamaze kuyifatira amashusho azaba agaragaramo udushya dutandukanye, dore ko yibanda ku bintu bitandukanye byerekana umuco n’abanyarwanda bo ha mbere, ibi byose akaba yarabikoze mu rwego rwo kwibutsa abantu ibihe byiza by’ahahise.
Muri iyi ndirimbo aho Mani Martin agaruka ku buto bwe cyera ari umwana muto za murandasi (internet) zitaraza ndetse na telefone zitaragera mu Rwanda, avugamo uko ababyeyi batumaga abana kubagereza ubutumwa aho bashaka kubugeza hose, Mani Martin ku giti cye akaba yumvikanishamo agace k’iwabo ndetse n’akagezi ka Mushoroza yitiriye iyi ndirimbo, aka kagezi kakaba gaherereye mu gace ko hakurya y’iwabo wa Mani Martin ku ivuko.
Mani Martin mu mashusho y'indirimbo ye "Akagezi ka Mushoroza"
Nk’uko akomeza abivuga, abinyujije muri iyi ndirimbo iri mu njyana gakondo (Afro fusion) Mani Martin agenda asobanura uko byamugendekeye mu rugendo bamutumye hakurya y’iwabo i Ntura aho yambutse akagezi akaza guhura n’ibintu bitandukanye, ibintu uwumva iyi ndirimbo wese ahita yibukamo tumwe mu tuntu two hambere nko gukina iby’abana, imigenzo imwe n’imwe yo hambere n’ibindi.
Ibi ni bimwe mu bigaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo ya Mani Martin
Tugarutse ku mashusho yayo, harimo abaturage bo muri bice by’ibyaro ahataragera cyane iterambere n’itumanaho, aho kunywera m gacuma n’ibindi bizwi cyane mu muco nyarwanda byiganza cyane, ibi byose uyu muhanzi akaba yizeye ko bizanyura abazareba amashusho y’iyi ndirimbo ye “Akagezi ka Mushoroza” izajya hanze mu gihe kitarenze icyumweru kimwe.
Iyi ni imwe mu myambarire ya Mani Martin na Kesho Band muri iyi ndirimbo
Mani Martin yasubije amaso inyuma agaruka mu bihe byiza by'ahashize
UMVA HANO "AKAGEZI KA MUSHOROZA"
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO