RFL
Kigali

Mani Martin yashyize udushya twinshi mu mashusho y'indirimbo "Akagezi ka Mushoroza" - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/10/2014 12:12
5


Nyuma y’uko Mani Martin akoze indirimbo yitwa “Akagezi ka Mushoroza” igakundwa n’abantu benshi, ubu yamaze kuyifatira amashusho azaba agaragaramo udushya dutandukanye, dore ko yibanda ku bintu bitandukanye byerekana umuco n’abanyarwanda bo ha mbere, ibi byose akaba yarabikoze mu rwego rwo kwibutsa abantu ibihe byiza by’ahahise.



Mani martin

Muri iyi ndirimbo aho Mani Martin agaruka ku buto bwe cyera ari umwana muto za murandasi (internet) zitaraza ndetse na telefone zitaragera mu Rwanda, avugamo uko ababyeyi batumaga abana kubagereza ubutumwa aho bashaka kubugeza hose, Mani Martin ku giti cye akaba yumvikanishamo agace k’iwabo ndetse n’akagezi ka Mushoroza yitiriye iyi ndirimbo, aka kagezi kakaba gaherereye mu gace ko hakurya y’iwabo wa Mani Martin ku ivuko.

Mani Martin mu mashusho y'indirimbo ye "Akagezi ka Mushoroza"

Mani Martin mu mashusho y'indirimbo ye "Akagezi ka Mushoroza"

Nk’uko akomeza abivuga, abinyujije muri iyi ndirimbo iri mu njyana gakondo (Afro fusion) Mani Martin agenda asobanura uko byamugendekeye mu rugendo bamutumye hakurya y’iwabo i Ntura aho yambutse akagezi akaza guhura n’ibintu bitandukanye, ibintu uwumva iyi ndirimbo wese ahita yibukamo tumwe mu tuntu two hambere nko gukina iby’abana, imigenzo imwe n’imwe yo hambere n’ibindi.

mani

mani

Ibi ni bimwe mu bigaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo

Ibi ni bimwe mu bigaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo ya Mani Martin

Tugarutse ku mashusho yayo, harimo abaturage bo muri bice by’ibyaro ahataragera cyane iterambere n’itumanaho, aho kunywera m gacuma n’ibindi bizwi cyane mu muco nyarwanda byiganza cyane, ibi byose uyu muhanzi akaba yizeye ko bizanyura abazareba amashusho y’iyi ndirimbo ye “Akagezi ka Mushoroza” izajya hanze mu gihe kitarenze icyumweru kimwe.

mani

Iyi ni imwe mu myambarire ya Mani Martin na Kesho Band muri iyi ndirimbo

Iyi ni imwe mu myambarire ya Mani Martin na Kesho Band muri iyi ndirimbo

mani

Mani Martin yasubije amaso inyuma agaruka mu bihe byiza by'ahashize

Mani Martin yasubije amaso inyuma agaruka mu bihe byiza by'ahashize

UMVA HANO "AKAGEZI KA MUSHOROZA"

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    keretse ugarutse mu gakiza kari kakubereye
  • umwanamuto9 years ago
    ibyakera byari byiza ukuntu twatekaga ibitaka turi abana tugakora imyenda n,inkweto mumitumbay,insina namakoma tugakoran,ubukwe nawe wasanga yarabikoze reka tuyitegereze tuzarebe
  • tuyishimegerard9 years ago
    nakomerezaho.numuconyarwanda
  • HAVUGIMANA martin9 years ago
    arabizi
  • uwimana emmanuel9 years ago
    nibyiza cyane tumurinyuma





Inyarwanda BACKGROUND