RFL
Kigali

Mani Martin agiye kwifatanya n'abayapani mu gitaramo cyo kwibuka abazize ibitero bya Hiroshima na Nagasaki

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/08/2014 11:10
1


Nyuma yo kuva ku mugabane w’u Burayi aho yari yagiye mu gihugu cy’u Bufaransa gutaha ubukwe bwa Miss Shanel ndetse no gukora ibikorwa bitandukanye bya muzika, umuhanzi Mani Martin kuri uyu wa gatanu arifatanya n’abayapani mu kwibuka inzirakarengane zazize ibitwaro bya kirimbuzi byatewe i Hiroshima n’i Nagasaki.



Ni nyuma y’iminsi micye ageze mu Rwanda aho yabashije kubonana n’umu Producer ukomeye mu Bufaransa batangiye umushinga wo kuzakorana album ye ya gatanu, uyu mu Producer witwa Timour akaba yarakoreye abahanzi benshi b’ibyamamare nka Alpha Blondi, Yousou Nd'ur n’abandi batandukanye.

mani

Kuri uyu wa gatanu rero guhera ku isaha ya saa munani, uyu muhanzi Mani Martin hamwe na Kesho Band barataramira abanyarwanda n’abayapani ku buntu, mu gitaramo kiza kubera kuri Sitade Amahoro I Remera mu Ihema ryo ku Gicumbi cy’Umuco, mu gitaramo cy’isakazamahoro cyahariweb kwibuka inzirakarengane zazize ibitwaro bya kirimbuzi byatewe mu mujyi wa Hiroshima n’uwa Nagasaki mu Buyapani.

japan

Uyu muhanzi usanzwe akora umuziki we mu buryo bw’umwimerere, akaba aza kwifatanya n’aba bayapani ndetse n’abanyarwanda bose bakaba batumiwe ngo bataramane, buri wese akaba ahawe ikaze ari nayo mpamvu kwinjira biza kuba ari ubuntu kuri buri wese uza kubasha kuhagera.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rugamba9 years ago
    Twifatanyije Naba Yapan Mukwibuka Izonzirakarengane.





Inyarwanda BACKGROUND