Mu gihe u Rwanda rwizihizaga umunsi w’umuganura uba kuya mbere Kanama buri mwaka, habaye imurikagurisha ryagaragaraga ibikorwa bikorwa n’abanyarwanda ryamaze iminsi 3 rikaba ryaraberaga kuri stade I Remera.
Ku munsi wo gusoza iri murikagurisha ryasojwe tariki ya mbere ku munsi nyir’izina, umufasha wa perezida wa Repubulika, Madamu Jeanette Kagame yabanje gusura bimwe mu bikorwa byamurikirwaga muri iri murikagurisha.
Ageze ku kibanza cyamurikirwagamo ibikorwa bya sinema, yasobanuriwe byinshi mu bikorwa sinema nyarwanda yagezeho, ndetse anasobanurirwa n’ibiteganywa imbere, ku buryo byagaragaraga ko yakurikiye cyane ibisobanuro yahabwaga na Jackson Mucyo wamurikaga ibi bikorwa.
Asobanurirwa byinshi bya Sinema nyarwanda na Jackson Mucyo, yari yakurikiye cyane
Nk’uko Jackson wamurikaga ibi bikorwa yabitangarije Inyarwanda.com, bigaragara ko yari yishimiye kugera kuri stand yamurikirwagamo ibikorwa bya sinema, dore ko ugereranyije n’igihe yamaze ku bindi bibanza atembera, ku kibanza cya sinema ariho yamaze umwanya munini.
Ubwo twamubazaga uburyo Madamu Jeanette Kagame yakiriye ibikorwa bya sinema yeretswe, Jackson yagize ati: “Yarabyumvaga cyane, kuko kuri stand ya sinema ni naho yamaze umwanya munini. Hari n’akantu twamweretse mu mashusho ubona ko abyishimiye cyane. Nkurikije uburyo wabonaga akurikiranye cyane, twizeye ko ibikorwa byacu bitaha azajya abyitabira.”
Tumubajije icyo baba baramusabye, ndetse n’icyo yaba yarabemereye nk’inkunga yo kuzamura sinema nyarwanda, Jackson yagize ati: “icy’ingenzi ntabwo kwari ukugira icyo tumusaba, kwari ukumwereka ibyo tumaze gukora n’intambwe tumaze gutera. Icyo nicyo cya mbere, ntacyo twigeze tumusaba.”
Nyuma yo gusura iki kibanza no gusobanurirwa byinshi Madamu Jeanette Kagame yanahawe impano za filime z’abanyarwanda zamurikwaga muri iri murikagurisha, zo kujya kureba mu rugo.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO