RFL
Kigali

Kuba yaba agiye kuva muri TBB akerekeza muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Tino aragira icyo abivugaho

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:23/07/2014 14:59
5


Nyuma yo gukorana indirimbo ‘One way ticket’ n’umuhanzi Rabia ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari amakuru amwe na mwe akomeje kuvuga ko Mc Tino yaba yabengutswe bikomeye n’uyu mukobwa ndetse akaba arimo agerageza gushaka uburyo bajya kwibanira muri iki gihugu.



Igitangaje ni uko, zimwe mu nshuti za hafi z’aba basore bagize itsinda rya TBB bavuga ko uyu mubano ukomeye wadutse hagati ya Mc Tino na Rabia, nyuma y’uko hashize hafi ukwezi bakoranye iyi ndirimbo.

as

Mc Tino na Rabia, ngo nyuma yo gukorana indirimbo baba barimo bapanga kwibanira muri USA

Ngo ibi byababaje cyane mugenzi we baririmbana Bob ndetse byangiza ubucuti bwabo dore ko Mc Tino ajya kumenyana n’uyu muzungukazi bari bahujwe na Bob wari usanzwe aziranye nawe kuko yari umukunzi wa mukuru we na Benjah witwa Ema.

Kanda hano wumve One way ticket

Ibi kandi ngo byahise bihungabanya cyane itsinda rya TBB kuko Mc Tino kugeza ubu atabanye neza na mugenzi we Bob, ndetse ku ruhande rwa Benjah nawe bikaba byamurenze yabuze uburyo ahuza aba basore bityo bikaba byatumye ibikorwa bya TBB byatangiye kugenda biguru ntege.

azs

Mc Tino we arabihakana, akavuga ari abantu bagamije kumusebya

Mu kiganiro n’inyarwanda.com, Mc Tino yadutangarije ko nawe akomeje kugenda yumva amagambo nkayo hirya no hino ko afitanye ibibazo na bagenzi be kubera Rabia bakoranye indirimo One way gusa agakeka ko byaba birimo bigenda bivugwa n’umwe mu basore bahoze ari inshuti ye baheruka kugirana ibibazo by’amafaranga agahitamo kuba yagenda amusebya.

Mc Tino ati “ Nkomeje gutangazwa no kumva ibyo bintu kabisa. Ejo bundi umuntu umwe yarampamagaye arabibwira ngwa mu kantu man! Ese uko munzi murumva nabikora koko?Barimo kunsebya!”

azs

Mc Tino, Rabia na Pacento wabakoreye indirimbo One way ticket

Akomeza agira ati “   Ubundi uyu mukobwa ni umukunzi wa mukuru wa bob na benjah witwa Ema, nibo baduhuje, yaje mu Rwanda avuga ko atasubira iwabo adakoze indirimbo. So, agira igitekerezo cyo gukora indirimbo one way ticket, ansaba ko dukorana. So turabipanga turabirangiza nta kindi rwose ngamije”

Tumubajije ibigendanye ni uko muri iki gihe yaba arimo yitegura kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’amerika, yavuze ko koko hari gahunda y’uko agomba kwerekezayo ariko azaba ajyanywe no gusura ndetse no gufata amashusho y’iyi ndirimbo, bikaba ntaho bihuriye n’ibivugwa ko azaba agiye kwibanira na Rabia ubuziraherezo.

aa

Ese koko Rabia yaba yarabengutse Mc Tino, bikamutera kwibagirwa igihango yarafitanye na Ema mukuru wa Bob?

Ati “ kujya hanze byo nzajyayo ariko gusura no gukora video ya one way ticket, ubundi ngaruke mu gakino(mu muziki) I Kigali kandi nta n’ubwo ari vuba aha, kuko Rabia aracyafite akazi kenshi kandi nanjye hari ibindi ndimo.”

az

Mc Tino, Bob na Benjah

Twagerageje kuvugisha bagenzi ba Mc Tino aribo Bob na Benjah ntitwabasha kubabona kuri numero zabo zigendanwa gusa ku ruhande rwa Mc Tino mu butumwa yageneye abakunzi be n’abakunzi ba TBB muri rusange, yabasabye kutita ku bakomeje kuvuga ko yavuye muri TBB, abahamiriza ko bakirimo bakorana kandi bafite ibikorwa byinshi bagiye kugeza ku bakunzi babo, aho barimo barangiza amashusho y’indirimbo yabo Yampaye inka irimo itunganywa na producer Gilbert.

Reba amashusho y'indirimbo 'Iyizire' TBB baheruka gukora

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Salim9 years ago
    Ahubwo najye gushaka ayo madorali wana. Mc Tino, Oppourtunity comes once in a life time
  • Sandra9 years ago
    Ariko se niba bakoranye indirimbo bivuze ko bakundana? Ahubwo jye mbona hari byiza kuko bituma abahanzi bacu bamenyekana
  • mutesi9 years ago
    Ariko abaho abantu bifuza guteranya abandi. TBB mwite kukazi kanyu. Kandi muzabona umusaruro
  • Claire9 years ago
    Tbb please guys mukomeze mukore muve kubantu
  • CYZUZO JAMES9 years ago
    TBB NTIMUCIKE INTEGE





Inyarwanda BACKGROUND