Nyuma y’uko umuhanzi Patrick Nyamitali yerekeje mu mu irushanwa rya Tusker Project fame ntagire amahirwe yo kuryegukana,ubu aratangaza ko hari byinshi yungutse abikesha kwitabira iri rushanwa rikomeye.
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com,Patrick Nyamitali yavuze ko kwitabira irushanwa rya Tusker Project Fame 2013 yahungukiye ubumenyi bwinshi harimo kuba icyizere yari yifitiye cyarazamutse ndetse n’uburyo bw’imiririmbire ye bukaba bwarateye imbere dore ko ririya ari irushanwa rikomeye kandi abahanzi baryitabira bakaba bahabwa imyitozo yo kuririmba.
Aha,Patrick Nyamitali aragira ati:”Kuba naragiye muri iri rushanwa byanyongerereye icyizere nigiriraga(confidence),ubunararibonye(experience) ndetse n’imbaraga n’ubushake mu byo nkora dore ko n’urwego rw’imiririmbire ya live rwanjye rwazamutse bitewe n’uko twabihoragamo twitoza.”
Patrick Nyamitali yongeraho ko mu byinshi yungutse ubwo yitabiraga irushanwa rya Tusker Project Fame 2013 harimo kubana n’abantu batandukanye mudahuje umuco ndetse n’ubwenegihugu.
Patrick Nyamitali
Tumubajije ku ngamba yagarukanye nyuma yo kuva muri iri rushanwa,Patrick Nyamitali yavuze ko ubu yahisemo inzira imwe gusa yo gushyira mu bikorwa inzozi ze ndetse n’impano ye yo kuririmba atabibangikanyije n’akandi kazi ako ariko kose.Aha aragira ati:”Mbere yo kujya muri Tusker nari umuntu uvangavanga ibintu ntumva neza icyo ngamije,ariko hariya bakumvisha ukuntu ushobora gukora umuziki wonyine nk’umwuga kandi bikakugirira akamaro.”
Nyuma kandi yo kuva muri iri rushanwa,Patrick Nyamitali na Fiona baganiriye n’inzu itunganya umuziki ya Eric Wainanina ariko kugeza ubu nta cyemezo cyanyuma kirafatwa.Mu bindi ateganya harimo no gukorana n’umuhanzikazi Julianna byanagaragaye ko yari amushigikiye ubwo yari umucamanza(Judge)mu irushanwa rya Tusker Project Fame 2013.
Indirimbo ye nshya yitwa Sinsiganwa ivuga ku byamubayeho
Ubwo twamubazaga ku bijyanye n’indirimbo ye nshya yise Sinsiganwa,Patrick Nyamitali yadutangarije ko ibyo iyi ndirimbo ivugaho bifitanye isano n’ibyigeze kumubaho n’ubwo yayisohoye hashize igihe bimubayeho.Avuga ko muri iyi ndirimbo aba abwira umukunzi we wagiye mu buryo budasobanutse.Akaba yarahisemo kubisangiza abakunzi be kuko abizi neza ko bisanzwe bibaho no kubandi bantu.
Kanda hano wumve indirimbo Sinsiganwa ya Patrick Nyamitali hano
Robert Musafiri
TANGA IGITECYEREZO