RFL
Kigali

Kuba Patrick Nyamitali yaragiye muri Tusker Project Fame byamumariye iki?

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:5/08/2014 11:50
4


Nyuma y’uko umuhanzi Patrick Nyamitali yerekeje mu mu irushanwa rya Tusker Project fame ntagire amahirwe yo kuryegukana,ubu aratangaza ko hari byinshi yungutse abikesha kwitabira iri rushanwa rikomeye.



Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com,Patrick Nyamitali yavuze ko kwitabira irushanwa rya Tusker Project Fame 2013 yahungukiye ubumenyi bwinshi harimo kuba icyizere yari yifitiye cyarazamutse ndetse n’uburyo bw’imiririmbire ye bukaba bwarateye imbere dore ko ririya ari irushanwa rikomeye kandi abahanzi baryitabira bakaba bahabwa imyitozo yo kuririmba.

Aha,Patrick Nyamitali aragira ati:”Kuba naragiye muri iri rushanwa byanyongerereye icyizere nigiriraga(confidence),ubunararibonye(experience) ndetse n’imbaraga n’ubushake mu byo nkora dore ko n’urwego rw’imiririmbire ya live rwanjye rwazamutse bitewe n’uko twabihoragamo twitoza.”

Patrick Nyamitali yongeraho ko mu byinshi yungutse  ubwo yitabiraga irushanwa rya Tusker Project Fame 2013 harimo kubana n’abantu batandukanye mudahuje umuco ndetse n’ubwenegihugu.

gg

Patrick Nyamitali

Tumubajije ku ngamba yagarukanye nyuma yo kuva muri iri rushanwa,Patrick Nyamitali yavuze ko ubu yahisemo inzira imwe gusa yo gushyira mu bikorwa inzozi ze ndetse n’impano ye yo kuririmba atabibangikanyije n’akandi kazi ako ariko kose.Aha aragira ati:”Mbere yo kujya muri Tusker nari umuntu uvangavanga ibintu ntumva neza icyo ngamije,ariko hariya bakumvisha ukuntu ushobora gukora umuziki wonyine nk’umwuga kandi bikakugirira akamaro.”

Nyuma kandi yo kuva muri iri rushanwa,Patrick Nyamitali na Fiona baganiriye n’inzu itunganya umuziki ya Eric Wainanina ariko kugeza ubu nta cyemezo cyanyuma kirafatwa.Mu bindi ateganya harimo no gukorana n’umuhanzikazi Julianna byanagaragaye ko yari amushigikiye ubwo yari umucamanza(Judge)mu irushanwa rya Tusker Project Fame 2013.

Indirimbo ye nshya yitwa Sinsiganwa ivuga ku byamubayeho

Ubwo twamubazaga ku bijyanye n’indirimbo ye nshya yise Sinsiganwa,Patrick Nyamitali yadutangarije ko ibyo iyi ndirimbo ivugaho bifitanye isano n’ibyigeze kumubaho n’ubwo yayisohoye hashize igihe bimubayeho.Avuga ko muri iyi ndirimbo aba abwira umukunzi we wagiye mu buryo budasobanutse.Akaba yarahisemo kubisangiza abakunzi be kuko abizi neza ko bisanzwe bibaho no kubandi bantu.

Kanda hano wumve indirimbo Sinsiganwa ya Patrick Nyamitali hano

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nana9 years ago
    Patrick uri umuhanga pe kandi courage
  • keza9 years ago
    wow nice song patrick
  • drogba9 years ago
    ufite ijwi ryiza ariko uransekeje kabisa,uwakunyereka uririmbana na Juliana! ntunavuze TONZI, wowe urabona Juliana mwahuza iki? amaherena kumatwi,kumazuru? hahaha
  • dodos9 years ago
    wowe ntabwo ikidventiste cyakuvamo nubwo wabivuyemo, wabivuyemo utinze waramaze kufatwa.





Inyarwanda BACKGROUND