RFL
Kigali

Kuba Jody na Auddy bavugwaho gukundana byabateye gukorana indirimbo-YUMVE

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:24/06/2013 14:43
0




Mu kiganiro na Auddy Kelly, yavuze ati “Kuva batangiye kutuvuga twahisemo gukorana indirimbo. Nta rundi rukundo nk’uko bimaze iminsi bivugwa, ni uko batubonana gusa.”

KANDA HANO WUMVE SINZAGUTERERANA

Uyu muhanzi avuga ko usibye ibyo, yakoranye na Jody kubera ko ari umukobwa ufite impano kandi ucyeye, bityo bakora indirimbo ivuga iby’urukundo, bayikorera mu nzu ya Future Records aho Auddy Kelly asanzwe atunganyiriza ibihangano bye, ndetse no muri Kanama bakazashyira hanze amashusho yayo.

Auddy Kelly na Jody mu ndirimbo nshya bise 'Sinzagutererana' bazashyira hanze amashusho yayo muri Kanama

Ku ruhande rw’umuhanzikazi Jody we avuga ko akunda Auddy Kelly nk’umusore ufite impano ndetse ko n’iby’urukundo bavuga we atagira icyo abitangazaho.

Jody ati “Auddy ni umuhungu ufite impano nta kindi. Nta kintu natangaza kuri ibyo bavuga by’urukundo hagati yacu kuko ni inshuti yanjye isanzwe.”

Uyu muhanzikazi benshi bemeza ko afite impano yo kuririmba kandi afite ijwi ryiza, avuga ko ari muri studio gutunganya ibihangano bitandukanye ndetse akabwira abahanzikazi bagenzi be ko bakora cyane dore ko kugeza ubu abakobwa bagaragara muri muzika yo mu Rwanda ari bake ugereranyije na basaza babo.

Elisée Mpirwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND