RFL
Kigali

Kode mu ntego yihaye harimo kuzamura ururimi n'idarapo ry'u Rwanda mu mahanga-Video

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:12/08/2014 11:36
1


Nyuma yo kwerekeza ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’u Bubiligi aho yanasinyanye amasezerano y’imikoranire na kompanyi yahoze yitwa Chan-Son ariyo ubu Hakuza Sprl, Kode akomeje kugenda anyuzamo akaza mu biruhuko mu Rwanda aho agenda anakorera ibikorwa bitandukanye bya muzika.



Uyu mugabo ufatwa nk’umwe mu banyarwanda bakora muzika bafite amajwi meza y’umwimerere, akaba atangaza ko n’ubwo ubu umuziki we arimo akora ibishoboka byose ngo ushinge imizi ndetse wamamare ku mugabane w’u Burayi aho arimo akorera bigatuma aririmba mu ndimi z’amahanga, bitazamubuza iteka gusubira kuri gakondo y’ururimi rwe n’umuco kuko aribyo bimugira uwo ariwe ndetse akaba afite ikizere ko agomba kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu mahanga.

MAS

KODE wamenyekanye cyane mu Rwanda nka Faycal, ni umwe mu bahanzi b'abanyarwanda ubu bahagaze neza muri DIASPORA

Ntabwo nakora ikosa ryo kwibagirwa gakondo yanjye, icyo nifuza ni uko umuziki wanjye ubyinwa hose ku isi ariko izindi ndoto zanjye ni uko ikinyarwanda cyanjye cyabyinwa, rwa rurimi rungira uwo ndiwe rukamamara. Ku buryo umuntu wese avuga ngo uyu ni umunyafurika guturuka mu Rwanda maze bikaba umwihariko w’umuziki wanjye!”, Kode aganira n’inyarwanda.com mu minsi ishize ubwo yatangiraga ibiruhuko hano mu Rwanda.

Uyu mugabo urimo agenda asoza ibiruhuko yaramazemo iminsi mu Rwanda, akaba yanamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yashyize hanze iri mu Kinyarwanda yise ‘Ikirungo’, amashusho yatunganyijwe na Meddy Saleh.

NAM

Kode avuga ko yishimiye kuba asigiye abanyarwanda, iihangano yizera ko baziyumvamo. Ati “ Ikirungo nyine ni ikirungo, ni indirimbo nziza nahisemo gukorera abakunzi banjye. Bamenye ko Kode ndi umuhanzi uri hose ntabwo njyende ngo ngume mu Bubiligi, Nza komeza kugenda ngira umwanya wo kuza kandi mu byo nkora byose nzirikana aho nkomoka.”

Kode ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bamaze igihe gito ku mugabane w’u Burayi ariko akaba arimo agenda yigaragaza neza ndetse akaba atanga ikizere, dore ko mu minsi ishize uyu mugabo yitabiriye amarushanwa ya Euro music contest, n’ubwo atabashije gukomeza kuko hari hakenewe umuhanzi umwe muri buri gihugu, uyu mugabo niwe wabaye umuhanzi w’umubiligi ukomoka muri Afrika wabashije kwinjira muri bane(4) ba mbere.

Reba hano amashusho y'indirimbo Ikirungo

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • drogba9 years ago
    nkunda ijwi ryawe kabisa. courage





Inyarwanda BACKGROUND