Umuhanzikazi Butera Knowless ni umwe mu biyemeje kurwanya icuruzwa ry’abana b’abakobwa akoresheje imbaraga z’umuziki akora, ubu akaba amaze iminsi muri uru rugamba ariko anasaba ko buri wese yamufasha kuko abona ari ikibazo gikomeye kidakwiye guharirwa abantu bamwe, ahubwo buri wese akaba akwiye kubigira ibye.
Knowless amaze iminsi yitabira ibitaramo bitandukanye bijyanye n’umunsi w’umwana w’umukobwa, aho mu butumwa bwakomeje gutangwa harimo n’ubwo gukangurira abana b’abakobwa mu kugira uruhare mu guhashya icuruzwa ry’abana b’abakobwa rikorwa mu bihugu bitandukanye harimo ibihugu byo mu karere ndetse n’ibindi bya kure y’u Rwanda.
Uretse mu butumwa atanga mu bitaramo, Knowless yumva n'ubundi buryo azabasha azabukoresha mu guhashya iki kibazo
Iki kibazo cy’icuruzwa ry’abantu ariko cyane cyane abana b’abakobwa, cyakomeje kugarukwaho n’abayobozi batandukanye mu nzego nkuru za Leta y’u Rwanda ndetse n’inzego z’umutekano, kuri Knowless we akaba asanga bikwiye kuba ingamba za buri wese akumva ko akwiye gukora ibishoboka byose ngo iki kibazo kirangire burundu kuko umutungo u Rwanda rufite ukomeye cyane ari abanyarwanda.
Knowless ati: “Njye numva ko dukwiye kubigira ibyacu, njye ubwanjye simfite imbaraga zihambaye ariko ubushake n’umuhate ndabifite, tumaze iminsi tugerageza kubikangurira urubyiruko mu bitaramo bitandukanye ariko n’ubu njye ndacyakomeje numva nifuza ko buri wese yabigira ibye tugafatanya buri wese agatanga umusanzu we ariko ibi bintu birakabije, u Rwanda nta kindi dufite cyaruta abanyarwanda”.
Butera Knowless yumva nta mutungo u Rwanda rufite waruta abanyarwanda
Nk’uko Knowless akomeza abisobanura, asanga abana b’abakobwa ubwabo bari bakwiye kugira ubushishozi bakajya birinda uwashaka kubizeza ibitangaza abajyana hanze y’u Rwanda kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, abandi banyarwanda nabo bagafatanya mu kurushaho gukangurira n’abandi batarasobanukira ko bakumira iki kibazo kimaze gufata intera ndende mu Rwanda.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO