Umuhanzi Kizito Mihigo yagaragaje kutumva ibintu kimwe n’abamwunganira mu mategeko kuko we yiyemerera ibyaha ashinjwa mu gihe abamwunganira bo bahakana bakavuga ko ibyo ashinjwa ntabyo yakoze.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 6 Ugushyingo 2014 nibwo urubanza ruregwamo Kizito Mihigo na bagenzi be rwasubukuwe ku cyicaro cy’urukiko rukuru mu mujyi wa Kigali, muri uru rubanza nk’uko Kizito Mihigo yabyemeye ataratangira kuburana, n’ubundi akaba yemeye ibyaha ashinjwa, ariko habanza kuburanishwa ikijyanye no kuba yaragize uruhare mu kurema imitwe y’abagizi ba nabi, n’ubwo acyemera abamwunganira bakaba batsembye bavuga ko ntacyo yakoze kuko iyo mitwe n’ubusanzwe yari iriho na mbere.
Kizito Mihigo ataraburana nabwo yiyemereraga ibyaha byose ashinjwa
Aha ni mu minsi ishize ubwo urubanza rwasubikwaga kubera ko batari barabashije kubona amadosiye yabo
Nk’uko tubikesha Makuruki.com, Kizito Mihigo yiyemerera ko mu kwezi kwa Werurwe yagiye agirana ibiganiro n’umuntu uba hanze witwa Sankara kandi akaba ari mu mutwe urwanya Leta y’u Rwanda wa RNC. Kizito avuga ko baganiraga amagambo asebya Leta, ndetse banacura umugambi wo gushaka kwica umukuru w’igihugu na bamwe mu bandi bayobozi.
Hari itangazo ngo ryagombaga gusohoka ryiswe ’Impinduramatwara y’ABATANGANA , Gacanzigo’, yari kuba ikubiyemo ubutumwa buhamagarira abantu ubumwe n’ubwiyunge ariko hakangurirwa abaturage, cyane urubyiruko kwivumbura ku butegetsi buriho, ngo kuko nta bwiyunge buri mu Rwanda. Kizito ngo ni we wari gusinya kuri iryo tangazo.
Ibyo byose Kizito arabyemera , ndetse akavuga ko anababazwa no kuba yarabikoze, nyamara abamwunganira bo bakavuga ko kuba yaravuze amagambo bitavuze gukora icyaha. Uwunganira Kizito, Me Bigarama Rwaka John yavuze ko nubwo hari amagambo Kizito yavuze, ngo ntaho bigaragara ko yaremye umutwe w’iterabwoba nk’uko biri mu byaha aregwa. Yavuze ko Kizito atari we washinze FDLR cyangwa RNC, kubw’ibyo ngo icyo cyaha ntagomba kugishinjwa.
Ikindi iryo tangazo Kizito yagombaga gusinyaho, Me Bigarama yavuze ko mu gihe iyo nyandiko ntaho ubushinjacyaha buyigaragaraza, ngo ibyo ntibyemewe, kuko Kizito nubwo yari kuyisinyaho, akanayisuzuma , ngo ntabyo yakoze.
Ubushinjacyaha bwasubije Bigarama ko kurema umutwe w’iterabwoba bidasaba kujya muri FDLR cyangwa RNC, kuko ngo mubyo baganiraga harimo gushaka urubyiruko rwagombaga guhurira muri Tanzaniya mu ihuriro ryiswe ’ABATANGANA’ , ngo ibyo ni ukurema umutwe w’ubugizi bwa nabi kuko abo bari kuba bifatanyije n’abanzi b’igihugu.
Kizito Mihigo afunganywe na bagenzi be Agnes Niyibizi, Ntamuhanga Cassien na Dukuzumuremyi Jean Paul bakaba baratawe muri yombi mu kwezi kwa kane uyu mwaka, bakaba bose bakurikiranweho ibyaha bitandukanye birimo ibyo kurwanya ubutegetsi, gukorana n’imitwe y’iterabwoba no kugambanira igihugu.
TANGA IGITECYEREZO