Nyuma y’uko umuhanzi King James yitabiriye Rwanda Day yabereye i Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuhanzikazi witwa Rowland w’umunyarwandakazi uba muri Amerika yashyize hanze amafoto ari kumwe na King James ndetse anavuga ko bagiranye ibihe byiza, ibi biza gutuma bivugwa ko baba bari mu rukundo bamwe banabaza iby’ubukwe bwabo.
Nyuma y’uko uyu mukobwa ashyize kuri facebook amafoto atandukanye ari kumwe na King James ndetse hari n’ahantu barimo gusangira, yanditseho amagambo y’icyongereza avuga ko yagiranye ibihe byiza n’uyu muhanzi, ibi biza gutuma benshi bibaza ko baba bari mu rukundo ndetse hari n’abahise batangira kubaza uyu mukobwa igihe ubukwe bwabo buzabera.
Aya ni amwe mu mafoto ya King James na Rowland
Aya mafoto uyu mukobwa yashyize hanze agashyiraho n'amagambo avuga ko bagiranye ibihe byiza, byatumye abazwa igihe cy'ubukwe bwe na King James
Mu kiganiro uyu muhanzikazi Rowland yagiranye na Inyarwanda.com, yongeye gushimangira ko yishimanye na King James cyane kuko yari asanzwe ari umuhanzi akunda, gusa ibyo kuba barifotozanyije ndetse bakanasangira bikaba bitavuga ko bakundana kuko ubusanzwe aya mafoto yafashwe ubwo King James yafataga amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa “Ntibisanzwe” , uyu muhanzikazi Rowland akaba ari nawe ugaragaramo. Ku bijyanye n’ubukwe, uyu mukobwa yavuze ko abantu babyumvise ukwabo, ko kuba bari kumwe bakanasangira ari byo bihe byiza yavugaga bagiranye kandi bakaba batari guhura umunsi umwe ngo bahite batangira gukundana bagere no ku by’ubukwe.
Uyu niwe mukobwa ugaragara mu mashusho y'indirimbo ya King James
Ku ruhande rwa King James, mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yashimangiye ko usibye n’ubukwe nta n’urukundo rudasanzwe bafitanye, ko ahubwo bamenyaniye bwa mbere muri Amerika akamusaba kujya mu mashusho y’indirimbo ye “Ntibisanzwe” yafatiye muri Amerika, ubu akaba yamaze no gushyira ahagaragara aya mashusho agaragaramo cyane uyu mukobwa.
Uyu mukobwa we yemera ko yishimanye na King James ariko ngo nta by'urukundo hagati yabo
Nyuma yo gushyira hanze aya mashusho y’indirimbo, King James yongeye gushimangira ko abaketse iby’urukundo n’ubukwe bihuse cyane kuko ntaho bihuriye n’ukuri. King James ati: “Oya rwose, sinzi aho abavuze iby’ubukwe babikuye kuko uriya mukobwa ni umuhanzikazi w’umunyarwanda uba hariya, twarahuye musaba ko yajya mu mashusho y’indirimbo yanjye abantu babirebe agaragaramo cyane, ntabwo dukundana rero n’ibyo by’ubukwe si ukuri, aya mashusho rwose ni ikimenyetso cy'icyampuje n'uriya mukobwa kuko nta n'ubwo twari dusanzwe tuziranye”.
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NTIBISANZWE" AGARAGARAMO UYU MUKOBWA
Agaruka ku mashusho y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Cedru uba muri Amerika, King James yamushimiye cyane uburyo yamwakiriye akanamufasha mu gihe gito bari bafite, hanyuma uyu Cedru nawe akaba ashimira cyane Meddy wo mu Rwanda wamufashije kuko hari andi mashusho macye yafatiwe mu Rwanda akoherezwa muri Amerika yose agahurizwa hamwe.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO