RFL
Kigali

King James akomeje kugenda apfundurira abanyarwanda agaseke gahishemo byinshi yabageneye - VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/09/2014 8:25
14


Umuhanzi King James ahamya arakataje mu kugezaho abakunzi be n’abakunzi ba muzika muri rusange umuziki ufite itandukaniro kandi arushaho kugenda yibanda ku byifuzo n’ibitekerezo byabo, amashusho y’indirimbo ye “Yantumye” akaba yizeye ko azanyura abazabasha kuyareba bose kandi n’ibindi bikaba biri mu nzira biza.



king

Mu kiganiro King James yagiranye na Inyarwanda.com ubwo yatugezagaho aya mashusho y’indirimbo ye nshya “Yantumye”, yadutangarije ko yishimiye uburyo iyi ndirimbo yakunzwe cyane ndetse bikaba byaranamutunguye, nawe akaba yarakoze ibishoboka byose ngo akore amashusho ajyanye n’ibivugwa mu ndirimbo kandi agakora ibishoboka byose ngo uzabasha kuyireba azabone iryoheye amaso nk’uko yaryoheye amatwi ya benshi.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "YANTUMYE"

Muri iyi ndirimbo yafatiwe ahantu hagiye hatandukanye, hagaragaramo abantu b’ingeri zose baba berekana neza ibivugwa mu ndirimbo, uretse ahantu hari umurambi ugaragaza ibyiza nyaburanga bihebuje, hakaba harimo n’igice cyo ku mazi magari bigaragara ko ari ku Kivu cyo mu karere ka Rubavu.

akana

Aka kana muri iyi ndirimbo kaba gashimishije cyane

Aka kana muri iyi ndirimbo kaba gashimishije cyane

King James avuga ko kugeza ubu afite byinshi ahishiye abakunzi be n’abakunzi ba muzika muri rusange, nyuma y’amashusho y’iyi ndirimbo akaba azabagezaho indirimbo zitandukanye afite zamaze no kurangira ariko akajya azigeza ku bakunzi be buhoro buhoro kandi abizeza ko ibyo babona ari bicye kuko ibindi byiza kurushaho bikiri mu nzira biza.

King

King James mu ndirimbo ye nshya "Yanyumye"

King James mu ndirimbo ye nshya "Yantumye"

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nancy9 years ago
    oooooh ni byiza cyane kdi courage, we luv U
  • luli9 years ago
    wow never give up bro tukurinyuma.
  • twahirwa jamus9 years ago
    muvandi ndagushyigikiye kuraje
  • Ange9 years ago
    nice song and video ever...Keep it up King :)
  • NONO9 years ago
    irashimishije rwose komerezaho tukuri inyuma
  • nicky9 years ago
    iyi ndirimbo ni nziza pe komereza aho
  • mmm9 years ago
    congs.courage king.lv u
  • 9 years ago
    ndayikunda cyane komerezaho tukurinyuma
  • 9 years ago
    king jams nakomerezeho tumurinyuma.
  • 9 years ago
    ni umu star wicyitegererezo. courage
  • lucky9 years ago
    iyi ndirimbo niyambere kabisa nahise nyigira ringtone nitabiraho rwose.king james numuhanzi kabisa uzi icyo akora.wow!!!!! TURAKWEMERA PE!!!!!!!!!!!!!!11
  • tripa9 years ago
    Nc1
  • Dallas9 years ago
    Meddy Saleh Ni Benny Boom WO mu Rwanda icyintu abura niza slow motion gusa!!
  • ndayishimiye david9 years ago
    james ndagukundacyane imana ijye ikomeza iguhe umugisha ndawikwifurrije pe nuko ntaziko byashoboka twakorana indirimbo





Inyarwanda BACKGROUND