Umuhanzi w’icyamamare mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba ukomoka mu Burundi uzwi ku izina rya Kidum Kibido, yataramiye abakunzi be muri Hoteli Serena ya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 11 Nyakanga 2014, igitaramo cyari kimaze iminsi gitegerejwe n’abantu benshi mu mujyi wa Kigali.
Mu bagaragaye muri iki gitaramo uretse kuba hari higanjemo abanyarwanda, yanagaragayemo abanyamahanga nk’abakomoka muri Kenya, Burundi na Uganda, bose bakaba bari baje kwiyumvira umuziki w’umwimerere (Live) wa Kidum mu gitaramo yise “My Priority”, iki gitaramo kikaba cyanagaragayemo abahanzi b’abanyarwanda batandukanye nka Jody, M One, Peace, Frank Joe na Alpha Rwirangira nabo basusurukije abitabiriye icyo gitaramo.
Aha Peace yataramiraga abari bitabiriye iki gitaramo
Jody imbere y'abafana mu gitaramo cya Kidum
M One ku rubyiniro
Nyuma y'igihe yibera muri Amerika, Ally Soudy yongeye kugaragara muri iki gitaramo ari MC
Ginty nawe yafatanyaga na Ally Soudy kuyobora iki gitaramo
Ginty na Ally Soudy bayoboye neza iki gitaramo
Umujyanama wa Alpha Rwirangira nawe yari ahibereye
Alpha na bande ye mbere yo kujya ku rubyiniro
Imiririmbire n'ijwi rya Peace byashimishije abitabiriye iki gitaramo
Producer Pastor P, umunyamakuru Ernesto wa Magic FM na Alpha Rwirangira
Miss Mutesi Aurore na we ntiyari yacikanwe
Jody n'abafana nyuma y'uko yari yavuye ku rubyiniro
Kidum na Frank Joe muri iki gitaramo
Kidum wagaragaye ku rubyiniro mu myambaro yera, yageze imbere y’abafana be ahagana ku isaha ya saa yine z’ijoro agaragiwe n’itsinda rimucurangira, gusa akimara kuhagera yaje kutishimira uburyo amajwi (sound) yari ameze biza gufata hafi igice cy’isaha babitunganya, nyuma Kidum aza gutangira gususurutsa abakunzi be mu ndirimbo ze zakanyujijeho nk’Amosozi y’urukundo, Mapenzi, Kimbiya, Birakaze yakoranye na Alpha Rwirangira, Kipenzi ca roho yakoranye na Frank Joe, Haturudi nyuma n’izindi.
Aimable Twahirwa n'umugore we mu gitaramo cya Kidum
Abafana bishimiye bidasanzwe Kidum akigera ku rubyiniro
Kidum yashimishije cyane abari bitabiriye igitaramo cye
Abantu bari bitabiriye iki gitaramo ari benshi
Kidum na Alpha Rwirangira ku rubyiniro
Alpha ati Birakaze
Uyu mugore wari ufite isabukuru y'amavuko yahawe impano y'indirimbo na Kidum
Itsinda (band) ryafashaga Kidum kuririmba
Umunyarwenya Atome nawe yagaragaye muri iki gitaramo
Itsinda ry'abasore b'ibigango bazwi nka B-KGL bacungaga umutekano
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO