RFL
Kigali

Joseph Habineza ntabwo ashishikajwe n'abavuga ibigambo kuko nawe yaravuzwe, icyo ashaka ni ibikorwa bifatika-Senderi International Hit

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:15/08/2014 17:44
13


Mu minsi yashize ubwo guverinoma yavugururwaga, maze Minisitiri Joseph Habineza akongera guhamagarirwa kuyobora minisiteri yahozemo y’umuco na siporo, binyuze ku rubuga rwa Twitter hahise hakorwa akantu gasanzwe kazwi ku izina rya hashtag (# tag) kitwa “Joe while you were way” bishatse kuvuga ngo “Joe igihe utari uhari”.



Aka kajambo kakaba karakoreshejwe cyane n’abantu benshi cyane bagenda bagaragaza ibyagiye biba ubwo Minisitiri Habineza Joseph atari ahari, aho yari amaze imyaka isaga itatu ahagarariye u Rwanda mu bihugu bya Nigeria na Ghana. Uretse kuba benshi barifashishije aka ga(#Tag)muguha ikaze Joe, banagiye bamugaragarizaho ibyo babona bitagenze neza mu gihe Atari ahari. Aha ni naho umuhanzi Senderi International yakomeje kugenda agarukamo cyane aho yaregewe uyu mu minisitiri ibintu byinshi cyane birimo no kwica umuco.

na

Mu kiganiro uyu muhanzi aherutse kugirana na Radio contact FM, uretse kuba yarasekeje abantu mu buryo bukomeye kubera uburyo yageragezaga kuganira mu rurimi rw’icyongereza n’igiswahili n’umunyamakuru wari wamutumiye, Senderi yanagarutse kuri amwe mu mabanga ye ya vuba agira nicyo avuga ku bantu bamuregeye Minisitiri Joseph Habineza, hamwe n’abakomeje kumufata nk’umugabo uvangavanga ibintu, umunyarwenya kurusha uko ari umuririmbyi.

namk

Ibi ni bimwe mubyo bamwe bagaragarizaga Minisitiri Joseph Habineza ku myitwarire ya Senderi. Bati " Senderi yabaye  umugore, inka, aba umunyonzi, akora ibidahwitse, anamara umwanya muri frigo!"

Abajijwe icyo avuga ku magambo atandukanye yamuvuzweho bishingiye ku myitwarire ye, bisa nkaho ari ukumuregera Minisitiri Joseph Habineza, Senderi wasanga nkutishimiye icyo kibazo yabanje kuboneraho umwanya wo guha ikaze Joseph Habineza wagarutse muri Minisiteri y’Umuco na Siporo anaboneraho guhita atangaza urutonde rw’abayobozi bakuru b’u Rwanda akunda, nyuma abona gusubiza ikibazo yarabajijwe.

Senderi yagize ati “ Ndashaka mbere na mbere bwire uyu mu minisitiri Mr Joe ndamukunda cyane ndanamwifuriza ikaze. Mfite abantu bane muri Leta yacu nkunda cyane. Uwa mbere ni Perezida wacu Paul Kagame, uwa kabiri ni minisitiri Kabarebe, uwa gatatu ni Minisitiri mushya Kaboneka, uwa kane ni minisitiri Joe, abo bantu bane ndabakunda cyane.”

ma

Akomeza agira ati “ Ibyo bintu bamubwiye narabibonye byose ndavuga nti ‘Okay’,Ariya magambo yandikwa n’abantu bahora baryamye amasaha yose mu bitanda byabo(Imburamukoro).Kuki batamubwiye ngo Joe cya gihe wari waragiye Senderi yatwaye igihembo cya Afrobeat cy’uyu mwaka?Ndayifite(Award)!Kuki batabyanditse? Kuki batanditse ko mugihe atari ahari nagiye muri Guma Guma ya Gatatu niya Kane?..”

”…,Kuki batanditse ngo mugihe utari uhari Senderi yagiye aririmba ahantu hose Perezida yerekeje mu byaro? Abo bantu bose bandika ibyo bintu ni ishyari, ni babandi nirirwa ntwara ibikombe, ni babandi twirirwa duhanganye mu muziki mbashotagura imigeri. Joe ntabwo ashishikajwe no kumva ibigambo arashaka umuntu ukora akazi kuko nawe ibyo bamuhimbiye, ibyo bamuvuze si bike.”

ha

Uyu mugabo muri iki kiganiro yakomeje avuga ko we atitaye kubamuvuga amagambo, ko ahubwo icyo ashaka ari ukongera ibikorwa ku buryo atazasubira aho yavuye mu buzima bubi cyane mu cyaro aho avuga ko yanaburaraga.

Ati “ Naturutse hasi, ahantu habi cyane, ubu ngeze ku rwego rwiza wenda ntabwo ari heza cyane ariko ngeze aho mvuga abantu bakanyumva niyo mpamvu abantu bose bakoresha imbaraga bashaka kunyicira izina bashaka kunsubiza mu cyaro aho navuye mfite inzara, bamenye ko ntashaka kuhasubiza, tuzarwanira hano. “

mz

Aganira n'inyarwanda.com,  ubwo twamubazaga uburyo yakiriye iki kiganiro yakoze mu rurimi rw'icyongereza n'igiswahili, yadutangarije ko byamutunguye ariko agerageza kubyitwaramo kigabo. Ati " Njyewe nagiye bampamagaye mbashyiriye n'indirimbo yanjye, nsanga babipanze biteguye ikiganiro, Uwo twakoranye we twavuganaga ikinyarwanda tukiri hanze namaze kwinjira ururimi ruhita ruhinduka, ninjiye muri studio nsanga bateguye ama-Camera atanu yose mpita mbona ko nta mikino ihari nk'umu star namaze kwinjira mu gikorwa. Nicyo International Hit bivuze nagerageje kwirwanaho muri izo ndimi zose mpava kigabo kuko nabo bashakaga kureba uko Hit abyitwaramo."

Mu gihe amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star IV arimo agenda agana ku musozo, Senderi International hit aratangaza ko hari ibikorwa byinshi bitandukanye ateganya guhita akomerezaho mu rwego rwo kuzamura muzika n’imibereho ye muri rusange yirinda kuzasubira mu cyaro amara masa.

Senderi avuga ko gukora ibitaramo bye bwite bizenguruka igihugu cyose agenda ashimira abafana be naho ngo naramuka ageze mu za bukuru arateganya gushinga akabari kazajya kamuhuza n’abafana be azita ‘Senderi Bar’.

Reba ikiganiro kirambuye Senderi yagiranye na Radio Contact FM

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Senderi numusaza njye ndamwemera cyane nakomereze aho kbsa
  • mimi9 years ago
    NYAMARA SENDERE MUMUVEHO AZI AHO YAVUYE AZI NAHO AJYA
  • 9 years ago
    Senderi numusaza njye ndamwemera cyane nakomereze aho kbsa
  • 9 years ago
    Senderi numusaza njye ndamwemera cyane nakomereze aho kbsa
  • haruna 9 years ago
    Kumunsi wabagore yambaye isutiye umbwire nawe umusaza yimyaka 50
  • simba9 years ago
    Senderi simuzima muzamurebe neza niyo bavuga ngo numunsi wa ma pede uwo munsi ahita aba ipede
  • yamini9 years ago
    Ariko reka mbabwire byurya koko umuntu ahishe inyuma yururimi rwe iyo atavuze ntumumenya ariko iyo avuze iramumenya Senderi nsanze afite ibitekerezo bizima aharanira itera mbere rye kabisa abamusebya nabasazi kandi ntiyiyemera avugisha ukuri no kuba ashaka byonyine ko abafana be bamuhitiramo umugeni nikintu kiza azirikana abafana be ubwose uwo muntu koko sumunyabwenge kuva uyu munsi mbaye umufana wa Senderi
  • drogba9 years ago
    yooo, 7fois ndemeye,ntampamvu yo kugusubiza ahantu habi wavuye wamugani bakureke. courage.
  • kigali9 years ago
    numuntu wumugabo jye ndamwemera nutemera urukwavu yemera ko ruzi kwiruka kd ubuze icyo atuka inka aravuga ngo dore kiriya gicebe uko bomuvuga baba bazamura izina rye ikomereze musaza
  • alone9 years ago
    Courage nuzacige inege
  • 9 years ago
    Umusaza songambere nkurinyuma urumuntu wumugabo kabisa naho abandi batasema batacoka
  • Reader9 years ago
    Courage SIH
  • Dave9 years ago
    ariko bitwaye iki ?? ntimugasebanye rwose. keep it up Internationalist. ndakwemera





Inyarwanda BACKGROUND