RFL
Kigali

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:1/07/2013 10:45
0




Nkuko yabidutangarije ubwo yatugezagaho iyo ndirimbo ,uyu muhanzi yavuze ko iyo ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bushishikariza abanyarwanda guharanira gusiga amateka meza aho bari hose.

Ati, “Muri iki gihe twitegura kwizihiza umunsi wo kwibohora ni byiza ko abanyarwanda batekereza ku mateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo baharanira gusiga amateka meza aho bari hose kugira ngo umuryango nyarwanda ukomeze inzira nziza yo  kubaka Igihugu cyiza kizira icyasha, bityo Kwibohora bikomeze byubakire ku mateka meza”

JEAN PIERRE H. avuga ko amateka ari kimwe mu bintu bikomeye mu biranga umuntu wese mu bikorwa bye.  Ati, “ibintu byose dukora byaba byiza cyangwa bibi biba ari amateka tuba twubaka umuntu ku giti cye no ku gihugu muri rusange, bikaba akarusho ku mateka meza kuko ahesha ishema nyirayo, Igihugu cyen’isi yose muri rusange”

Muri iyi ndirimbo JEAN PIERRE H. avugamo amateka mabi asiga umurage mubi uba udakwiye gufatirwaho urugero na rumwe.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe ahantu hatandukanye hagaragaza amwe mu mateka yaranze abanyarwanda nko mu nzu ndangamateka z’u Rwanda zitandukanye, hagaragaramo n’andi mashusho agaragaza bimwe mu byaranze amateka y’u Rwanda.

REBA IYI NDIRIMBO HANO:

Munyengabe Murungi Sabin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND