RFL
Kigali

Jay Polly yashyize ahagaragara imipira iriho amafoto ye, anaboneraho kugira icyo asaba abafana be

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:18/08/2014 18:52
9


Ku bufatanye n’inzu y’umuziki ya Touch record asanzwe abarizwamo, Umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye cyane ku izina rya Jay Polly, yashyize ahagaragara imyambaro ye igizwe n’imipira iriho amafoto ye agiye atandukanye.



kuva kuri uyu wa Mbere iyi mipira ya Jay Polly ikaba yatangiye gucuruzwa ku mafaranga y’amanyarwanda ibihumbi bitanu(5000Frw), aho irimo ibarizwa i Nyamirambo kuri studio ya Touch record.

ma

Uyu ni umwe mu mupira wo kwambara wa Jay Polly

Jay Polly avuga ko iyi myenda yahisemo kuyikora nyuma y’uko benshi mu bakunzi be bari bakomeje kubimusaba ariko by’umwihariko iyi mipira akaba yayikoze muri iki gihe kugirango ku munsi wa nyuma w’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star utegerejwe tariki 30 Kanama, abafana be bazaze basa ukwabo.

mxj

azswe

Hagiye hariho amafoto atandukanye

Jay Polly ati “ Ni imyenda nakoreye abantu banjye, abakunzi banjye bari barakomeje kugenda babinsaba ubu ni byiza ko twabashije kubishyira mu bikorwa, imipira yatangiye kugurishwa. Ahanini icyo navuga ni uko hazaza andi moko menshi atandukanye gusa kuri iyi nshuro iyi twayikoze kugirango kuri ya tariki ya nyuma y’irushanwa bazaze basa ukwabo, birafasha!”

amks

Alain Rudahanwa

Mu kiganiro na Alain Rudahanwa uhagarariye inzu ya Touch record nawe yakanguriye abafana ba Jay Polly kugura iyi mipira ku bwinshi bagakomeza gushyigikira uyu muraperi muri iki gihe anaboneraho kubatangariza ko no ku munsi wa final ya Guma Guma iyi mipira izaba iri gucuruzwa.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Djamena fizzo9 years ago
    Yooooooooooo amateka thx j turaje tuberwe gusa muyishyire henshi pe eg gikondo, remera, kimironko kanombe,gasyata kicukiro kugirango bitworohere kuyibona knd mutange iyo publicite kuma radio
  • Isidore9 years ago
    Turamushyigikiye uwomusolewacu atugezaho ingoma nziza
  • 9 years ago
    NDI JAKORODE NKA FANA JAY POLLY IYO MIPIRA IRI GUCURURIZWA HE?
  • dallas9 years ago
    Ubwo rero ni guma guma ushaka humura ni cya dream yacu umubare ni 5
  • nshuti eric9 years ago
    jay polly turagushigikiye cyane kndi icyambere nama segesho kuko abana babantu bagira ikimenyane wangu
  • ndacyayisenga antoine 9 years ago
    twubatse ahakomeye bubaka kumusenyi ninayompamvu dufite igikosi kuri 30
  • ndacyayisenga antoine 9 years ago
    twubatse ahakomeye bubaka kumusenyi ninayompamvu dufite igikosi kuri 30
  • NDAGIJIMANA GABBY EK TAF G9 years ago
    JAY POLLY NUMUSAZATU AKOMEJE KUTWEMEZA.
  • 9 years ago
    KOMEREZA SHA





Inyarwanda BACKGROUND