Ku bufatanye n’inzu y’umuziki ya Touch record asanzwe abarizwamo, Umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye cyane ku izina rya Jay Polly, yashyize ahagaragara imyambaro ye igizwe n’imipira iriho amafoto ye agiye atandukanye.
kuva kuri uyu wa Mbere iyi mipira ya Jay Polly ikaba yatangiye gucuruzwa ku mafaranga y’amanyarwanda ibihumbi bitanu(5000Frw), aho irimo ibarizwa i Nyamirambo kuri studio ya Touch record.
Uyu ni umwe mu mupira wo kwambara wa Jay Polly
Jay Polly avuga ko iyi myenda yahisemo kuyikora nyuma y’uko benshi mu bakunzi be bari bakomeje kubimusaba ariko by’umwihariko iyi mipira akaba yayikoze muri iki gihe kugirango ku munsi wa nyuma w’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star utegerejwe tariki 30 Kanama, abafana be bazaze basa ukwabo.
Hagiye hariho amafoto atandukanye
Jay Polly ati “ Ni imyenda nakoreye abantu banjye, abakunzi banjye bari barakomeje kugenda babinsaba ubu ni byiza ko twabashije kubishyira mu bikorwa, imipira yatangiye kugurishwa. Ahanini icyo navuga ni uko hazaza andi moko menshi atandukanye gusa kuri iyi nshuro iyi twayikoze kugirango kuri ya tariki ya nyuma y’irushanwa bazaze basa ukwabo, birafasha!”
Alain Rudahanwa
Mu kiganiro na Alain Rudahanwa uhagarariye inzu ya Touch record nawe yakanguriye abafana ba Jay Polly kugura iyi mipira ku bwinshi bagakomeza gushyigikira uyu muraperi muri iki gihe anaboneraho kubatangariza ko no ku munsi wa final ya Guma Guma iyi mipira izaba iri gucuruzwa.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO