RFL
Kigali

Jack B yakabije inzozi akorana indirimbo na Kidum, ubu amaso ayahanze Guma Guma-VIDEO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:3/12/2014 17:49
8


Nyuma yo gushyira ahagaragara indirimbo yakoranye n’umuhanzi w’umurundi Kidum Kibido Kibuganizo, umuhanzi Jack B aratangaza ko yakabije inzozi yahoranye kuva cyera ndetse akaba atewe ishema n’uyu mushinga w’indirimbo yakoranye n’uyu muhanzi ukunzwe cyane n’umubare munini w’abanyarwanda n’abarundi ndetse no mu karere.



Jack B ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo yafatanijemo na Kidum bise ‘Ibyishimo’, yanashyiriye hanze rimwe n’amashusho y’indi ndirimbo ye nshya yise ‘Sinakureka’, yadutangarije ko uyu mwaka ukomeje kuba uw’imigisha myinshi kuri we no gutera intambwe igaragara haba muri muzika ye no mubuzima busanzwe.

Jack B

                                                     Jack B na Kidum

Jack B ashimangira ko uyu mwaka wamubereye uw’imigisha no gukora cyane, aho yabashije kumurika album ye ya kabiri mu ntangiriro z’umwaka ndetse igitaramo cye kitabirwa n’imbaga y’abafana i Musanze, ndetse nyuma yaho akora indirimbo nyinshi zitandukanye ziherekejwe n’amashusho zagiye zikundwa harimo nk’iyo yise ‘Umwambaro’ yakoranye na Bull Dogg, kuri ubu akaba yishimira cyane ko yanamaze kugeza ku bafana b’umuziki nyarwanda indirimbo ye na Kidum.

Kanda hano wumve indirimbo 'Ibyishimo' ya Jack B na Kidum

Kuri Jack B asanga nyuma y’ibikorwa bikomeye yabashije gukora muri uyu mwaka, igisagaye ari uko nyuma y’imyaka irenga 10 agerageza guteza imbere muzika, igihe kigeze ngo atangire asarure by’umwihariko amaso akaba ayahanze irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star n’andi atandukanye ategurirwa mu Rwanda.

Jack B

Jack B ati “ Uyu mwaka wagenze neza cyane, nakoze iyo bwabaga ngaragaza ibikorwa bifatika by’umwihariko iyi ndirimbo na Kidum yanshimishije cyaneni ishema kuri njye, byari indoto kuva cyera, ndashimira Kidum.”

Akomeza agira ati “Ibi byose ni mu buryo bwo gukomeza guteza imbere umuziki wanjye. Ndibaza ko hari aho navuye hari naho maze kugera, benshi baziko natangiye nk’umubyinnyi ni nawo mwihariko wanjye ariko ubu urwego ngezeho ndibaza ko ari urwo kuba nanjye nabona umusaruro ufatika nk’umuhanzi ushyira umutima kubyo akora.Si ukubeshya uyu mwaka nakoze cyane mpanze amaso Guma Guma hamwe nandi marushanwa kandi nizeye ko nzabigeraho ku bw’ibikorwa nakoze.”

Reba amashusho y'indirimbo 'Sinakureka'


Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    nonese gukorana na kidum nibyo bizamuha ticket yo kujya muri gumaguma
  • 9 years ago
    nonese gukorana na kidum nibyo bizamuha ticket yo kujya muri gumaguma
  • 9 years ago
    nonese gukorana na kidum nibyo bizamuha ticket yo kujya muri gumaguma
  • 9 years ago
    Hi
  • 9 years ago
    uraryana jam.
  • EMMANUEL9 years ago
    TERA IMBERE MUSAZA,UMUTAMA WACU NTARIBI RYIWE NICOYIYEMEJE GUFASHA ABANDI
  • Gaetan9 years ago
    Turakwemera cyane Jack B keep it up
  • 9 years ago
    nAribi where imbe





Inyarwanda BACKGROUND