Nyuma y’iminsi mike cyane itsinda rya Active rishyize hanze indirimbo yabo nshya bise Dusimbuke bakorewe na producer Fazzo muri Infinity Record, ubu umuhanzi mugenzi wabo Jack-B aratangaza ko yatunguwe cyane no kumva iyi ndirimbo aho yemeza ko ari umushinga we wibwe na Fazzo ugahabwa Active.
“ Ni ibisambo kimwe na bandi bose, ni gute wihandagaza ugafata indirimbo y’umuntu uzi neza ukayitanga? Atari na wowe wakoze beat(Umudiho wayo) harimo na gasuzuguro niyo mpamvu ngomba kugira icyo nkora niheshe agaciro” Jack B utishimiye na gato iki gikorwa aravuga ko byanze bikunze agomba kurega Fazzo.
Jack B ntiyashimishijwe na gato n'iki gikorwa
Nk’uko Jack B yabidusobanuriye mu kiganiro n’inyarwanda.com, yavuze ko ubundi yakorewe beat(Injyana cyangwa se umudiho) na producer First Boy ubwo hari hakiriho studio y’Ibisumizi gusa iyi studio iza gufunga imiryango ari nacyo cyatumye Jack-B ajya gukomezanya iyi ndirimbo na producer Fazzo.
Kanda hano wumve iyo ndirimbo Dusimbuke ya Active yasohotse kuwa Gatanu
Jack-b akomeza avuga ko uyu mushinga wari watangijwe na First Boy yaje kuwukomezanya na Fazzo aho bashyizemo igitero muri iyi ndirimbo ariko hakomeza kugenda habaho kudahuza neza gahunda ngo barangize iyi ndirimbo gusa Jack B akavuga ko yari yizeye ko igihe icyo aricyo cyose bazarangiza iyi ndirimbo.
Aya ni amagambo yagaragaye ku rukuta rwa Facebook ya Jack-B kuri uyu wa Mbere, aho uyu muhanzi yasaga nkuwateshejwe umutwe n'iyi ndirimbo
Icyaje gutungura uyu muhanzi ni uko yagiye kumva ya ndirimbo yari yaratangiye havanywemo amagambo yose yari yararirimbye maze isohoka yaririmbwe n’abasore ba Active bahise bayita Dusimbuke.
Jack B avuga ko n’ubwo Active nayo ifite amakosa yo kwemera gukora indirmbo batatangiye ufite amakosa akomeye ari Fazzo. Ati “ Nkimara kubyumva narabimubajije arambwira ngo ntiyabikora ngo mbaze Active uko byagenze, ashaka kudindagiza! Nonese ndabaza Active ataribo nayihaye n’ubwo nabo bari bakwiye kunyubaha ntibakore ikosa ryo kurangiza indirimbo yanjye?!”
Tubajije producer Fazzo icyo avuga kuri ubu buhemu ashinjwa na Jack-B yavuze ko ibyo yakoze nta mutima umucira urubanza kuko yishyuraga Jack B ubuhemu yamukoreye ngo ubwo yamuhaga intebe zo muri saloon ariko nta mwishyure amafaranga yose yagombaga kumuha.
Fazzo ati " Ibyo nakoze ahubwo birashimishije, banaririmbyemo neza kumurusha uwo wabaza wese yabikubwira!"
Ati “ Nonese namwibiye indirimbo gute? Jack-B ni producer? Ntabwo ari producer. Njyewe namukoreye indirimbo agomba kuyikorana na Jay Polly, nyuma nza kumuha intebe agomba kunyishyura, ariko ntiyabikora namuhamagara wapi, noneho ibyo nsa kubyibagiwe muhamagaye ngo turangize indirimbo acyeka ko nkimwishyuza ndamubura maze indirimbo ntabwo yari gukomeza gusazira muri studio, mbiha abantu bayishoboye bahita baririmbamo ndetse babikora kumurusha.”
Tumubajije niba abona atarakoze ikosa ryo gutanga indirimbo azi neza ko atariwe wanayitangiye kuko yari yakozwe na producer First boy. Aha Fazzo yagize ati “ Yari yageze mu biganza byanjye, ibya First Boy hari indirimbo nyinshi akora nkazirangiza ibyo bibaho cyane nta kibazo nagirana na First Boy naho Jack B kugeza ubu amafaranga ntayo ngitekerezaho, niba byaramubabaje azaze dukore indi ibyo ntabwo byagakwiye kuba ikibazo.”
Gusa n’ubwo avuga ko impamvu yamuteye gutanga iyi ndirimbo ari uko yari yarabuze Jack B ngo amwishyure amafaranga y’intebe ze Jack B asanga ibi ari ukwisobanura by’amafuti kuko ibi ntaho bihuriye n’ikibazo ndetse we ubwe akaba yaragiye amusanga igihe kiini kuri studio aje kumwishyura akamwihisha kuko yari azi neza ko arimo amuhemukira.
Ati “ Ibyo ni ukwisobanura by’ubugoryi! Fazzo ateye umujinya, nawe ubwe arabizi ko namuhamagaye igie kinini ngo mwishyure ntiyifuze ko tubona, nta nababeshye ayo ntabwo ari amafaranga menshi ni ibihumbi 40, ni kenshi cyane nifuje kuyamuha akabura ibyo birazwi nazaga kuri studio ye akifungirana akabeshya ngo ntawuhari. Ibyo bihumbi 40 bye nibyo bingana no kuntangira indirimbo?”
Active yo iravuga ko itunguwe no kumva ko umushinga w'iyi ndirimbo watangijwe na Jack-B
Ku ruhande rwa Active, bo bavuga ko batunguwe cyane no kumva ibyo bivugwa ku ndirimbo yabo, bakavuga ko byagakwiye kubazwa Fazzo. Derek ati “ Ibyo ntabyo nzi, twe Fazzo yaratubwiye ngo yadukoreye beat, hari hashize nk’amezi abiri. Twe turaza turayumva twumva ni sawa. Ibyo kuba yari iya Jack-B ni ubwa mbere byumvise.”
Ku ruhande rwa producer First Boy wari wabanje gukora iyi ndirimbo nawe avuga ko atashimishijwe n’ibyo Fazzo yakoze n’ubwo Fazzo we yavugaga ko ntacyo bitwaye. First Boy ati “ Twarabivuganye se? Ntabwo ari ibintu byiza yakoze, kwanza yarayishe ntabwo ari kuriya yari gukorwa!”
Mu gihe umuhanzi Jack B avuga ko agomba kugana inzira zose zishoboka ngo arenganurwe, umuntu yakongera gukemanga no kwibaza k’ubunyamwuga mu muziki wo mu Rwanda!! Ese ikibazo nk'iki cyari gikwiye kuvugwa ku bahanzi n'aba producers bazwi nk'aba?
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO