RFL
Kigali

Jack-B arashinja Active na producer Fazzo ubufatanyacyaha mu kumwibira indirimbo! Uko ikibazo giteye

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:4/08/2014 19:38
21


Nyuma y’iminsi mike cyane itsinda rya Active rishyize hanze indirimbo yabo nshya bise Dusimbuke bakorewe na producer Fazzo muri Infinity Record, ubu umuhanzi mugenzi wabo Jack-B aratangaza ko yatunguwe cyane no kumva iyi ndirimbo aho yemeza ko ari umushinga we wibwe na Fazzo ugahabwa Active.



“ Ni ibisambo kimwe na bandi bose, ni gute wihandagaza ugafata indirimbo y’umuntu uzi neza ukayitanga? Atari na wowe wakoze beat(Umudiho wayo) harimo na gasuzuguro niyo mpamvu ngomba kugira icyo nkora niheshe agaciro” Jack B utishimiye na gato iki gikorwa aravuga ko byanze bikunze agomba kurega Fazzo.

ak

Jack B ntiyashimishijwe na gato n'iki gikorwa

Nk’uko Jack B yabidusobanuriye mu kiganiro n’inyarwanda.com, yavuze ko ubundi yakorewe beat(Injyana cyangwa se umudiho) na producer First Boy ubwo hari hakiriho studio y’Ibisumizi gusa iyi studio iza gufunga imiryango ari nacyo cyatumye Jack-B ajya gukomezanya iyi ndirimbo na producer Fazzo.

Kanda hano wumve iyo ndirimbo Dusimbuke ya Active yasohotse kuwa Gatanu

Jack-b akomeza avuga ko uyu mushinga wari watangijwe na First Boy yaje kuwukomezanya na Fazzo aho bashyizemo igitero muri iyi ndirimbo ariko hakomeza kugenda habaho kudahuza neza gahunda ngo barangize iyi ndirimbo gusa Jack B akavuga ko yari yizeye ko igihe icyo aricyo cyose bazarangiza iyi ndirimbo.

jah

Aya ni amagambo yagaragaye ku rukuta rwa Facebook ya Jack-B kuri uyu wa Mbere, aho uyu muhanzi yasaga nkuwateshejwe umutwe n'iyi ndirimbo

Icyaje gutungura uyu muhanzi ni uko yagiye kumva ya ndirimbo yari yaratangiye havanywemo amagambo yose yari yararirimbye maze isohoka yaririmbwe n’abasore ba Active bahise bayita Dusimbuke.

Jack B avuga ko n’ubwo Active nayo ifite amakosa yo kwemera gukora indirmbo batatangiye ufite amakosa akomeye ari Fazzo. Ati “ Nkimara kubyumva narabimubajije arambwira ngo ntiyabikora ngo mbaze Active uko byagenze, ashaka kudindagiza! Nonese ndabaza Active ataribo nayihaye n’ubwo nabo bari bakwiye kunyubaha ntibakore ikosa ryo kurangiza indirimbo yanjye?!”

Tubajije producer Fazzo icyo avuga kuri ubu buhemu ashinjwa na Jack-B yavuze ko ibyo yakoze nta mutima umucira urubanza kuko yishyuraga Jack B ubuhemu yamukoreye ngo ubwo yamuhaga intebe zo muri saloon ariko nta mwishyure amafaranga yose yagombaga kumuha.

mal

Fazzo ati " Ibyo nakoze ahubwo birashimishije, banaririmbyemo neza kumurusha uwo wabaza wese yabikubwira!"

Ati “  Nonese namwibiye indirimbo gute? Jack-B ni producer? Ntabwo ari producer. Njyewe namukoreye indirimbo agomba kuyikorana na Jay Polly, nyuma nza kumuha intebe agomba kunyishyura, ariko ntiyabikora namuhamagara wapi, noneho ibyo nsa kubyibagiwe muhamagaye ngo turangize indirimbo acyeka ko nkimwishyuza ndamubura maze indirimbo ntabwo yari gukomeza gusazira muri studio, mbiha abantu bayishoboye bahita baririmbamo ndetse babikora kumurusha.”

Tumubajije niba abona atarakoze ikosa ryo gutanga indirimbo azi neza ko atariwe wanayitangiye kuko yari yakozwe na producer First boy. Aha Fazzo yagize ati “ Yari yageze mu biganza byanjye, ibya First Boy hari indirimbo nyinshi akora nkazirangiza ibyo bibaho cyane nta kibazo nagirana na First Boy naho Jack B kugeza ubu amafaranga ntayo ngitekerezaho, niba byaramubabaje azaze dukore indi ibyo ntabwo byagakwiye kuba ikibazo.”

Gusa n’ubwo avuga ko impamvu yamuteye gutanga iyi ndirimbo ari uko yari yarabuze Jack B ngo amwishyure amafaranga y’intebe ze Jack B asanga ibi ari ukwisobanura by’amafuti kuko ibi ntaho bihuriye n’ikibazo ndetse we ubwe akaba yaragiye amusanga igihe kiini kuri studio aje kumwishyura akamwihisha kuko yari azi neza ko arimo amuhemukira.

Ati “ Ibyo ni ukwisobanura by’ubugoryi! Fazzo ateye umujinya, nawe ubwe arabizi ko namuhamagaye igie kinini ngo mwishyure ntiyifuze ko tubona, nta nababeshye ayo ntabwo ari amafaranga menshi ni ibihumbi 40, ni kenshi cyane nifuje kuyamuha akabura ibyo birazwi nazaga kuri studio ye akifungirana akabeshya ngo ntawuhari. Ibyo bihumbi 40 bye nibyo bingana no kuntangira indirimbo?”

ekm

Active yo iravuga ko itunguwe no kumva ko umushinga w'iyi ndirimbo watangijwe na Jack-B

Ku ruhande rwa Active, bo bavuga ko batunguwe cyane no kumva ibyo bivugwa ku ndirimbo yabo, bakavuga ko byagakwiye kubazwa Fazzo. Derek ati “ Ibyo ntabyo nzi, twe Fazzo yaratubwiye ngo yadukoreye beat, hari hashize nk’amezi abiri. Twe turaza turayumva twumva ni sawa. Ibyo kuba yari iya Jack-B ni ubwa mbere byumvise.”

Ku ruhande rwa producer First Boy wari wabanje gukora iyi ndirimbo nawe avuga ko atashimishijwe n’ibyo Fazzo yakoze n’ubwo Fazzo we yavugaga ko ntacyo bitwaye. First Boy ati “ Twarabivuganye se? Ntabwo ari ibintu byiza yakoze, kwanza yarayishe ntabwo ari kuriya yari gukorwa!”

Mu gihe umuhanzi Jack B avuga ko agomba kugana inzira zose zishoboka ngo arenganurwe, umuntu yakongera gukemanga no kwibaza k’ubunyamwuga mu muziki wo mu Rwanda!! Ese ikibazo nk'iki cyari gikwiye kuvugwa ku bahanzi n'aba producers bazwi nk'aba?

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bobo9 years ago
    Jack b bakwishyure ariko abo bana ko muje nabi undi ahhh
  • nadine9 years ago
    Fazzo numujura abo nabo bavuye muri guma guma none baje kuwutura jack b umusaza jack b bihoherere ariko baca umugani ngo ababiri bishe umwe
  • sonni9 years ago
    ebana ibibintu yakoze agombe abyishyure kukibi nikiza fazzo nugusebya umuziki. ubwo nukuvugako nahandi hose yamuhemukira iyo nzika ntikibaho mu Rwanda ahubwo police imufate
  • assumpta9 years ago
    nkizo ngegera zimansura ziba ziri mubiki
  • Gaston9 years ago
    NGO BAZWI?? bazwi nande???
  • sammy9 years ago
    Fazzo ni bihemu ninryarya akunda guhemuka hari nizo yiyitirira za Ride man kandi atariwe wazikoze bakwishyure
  • kamanzi9 years ago
    Ariko nkubwo fazzo yitwa produce ate atanga ibyo atakoze abo bajura nibatange ibyabandi nubundi group ni uburn boyz abo ntitubazi jack b bakwishyure kandi iyo ndirimbo ntanubwo iryoshye rwose kuruta mumparire ya jack b
  • coco9 years ago
    ubwo active igiye kwangwa nibatareba nabi kuki bashaka guhemuka.....mugende gahoro bwane.abo ba producer ba fake fake mubaveho
  • sadrine9 years ago
    Arikose mwananiwe kuririmba izanyu mwumva ko mwazamukira kubyabandi ibyo se bihuriyehe ngo intebe.jack b ntiyabura ayo kukwishyura naze nyamuhe akwishyure ibyo bitatu bitange indirimbo yabandi ntanubwo ari nziza rwose
  • simba9 years ago
    Ubundi se abo ngo nibikoryo byinshi basebya miss gusa ntaho batandukaniye nuwaririmbye inyoni yaridunze means what?udukoryo miss numuntu wiyubaha sinkamwe mutwambarira ubusa
  • hamida9 years ago
    Ubundi ibyo byakunzwe nande mwabijura mwe
  • p flay9 years ago
    Mwabisambomwe byibisha ingufu
  • raisa9 years ago
    Yaba fazzo yaba active bose ni mbwa ntabugabo bagaragaraho mwabisambo mwe
  • papy9 years ago
    Mubaze tom clouse aho bimugeze yarazimye asigaye kubu ganga naho mwe murihe?
  • samu9 years ago
    Musubize indirimbo yabandi. Mwabisambo mwe umuntu ariyubakira inzu mukayikiniramo mwisararanga musubize ibyabandi
  • samu9 years ago
    Musubize indirimbo yabandi. Mwabisambo mwe umuntu ariyubakira inzu mukayikiniramo mwisararanga musubize ibyabandi
  • nziza9 years ago
    Ibyo bisambo se mwabishakiye ikibikwiye bazi kuvuza induru badusakuriza ngo bararirimba uwo olivis afite abana 4 none aranibye ubwo nturi kwigisha abana bawe ingeso mbi
  • Peace9 years ago
    Birababaje kd biranatangaje,,ubwo si ubumuntu kwishyura ntaho bihuriye no gutwara beat utaranayitangiye..Jack B akwiye kurenganurwa na Fazzo yisubireho pe!!!!!
  • iribagizahope9 years ago
    jack b bihorere ingendo yundi iravuna nyago bateze kukwigezaho active nl under ground. wikwisebya uhangana nabo wowe bareke usenge bazakugarukira kndi nuca bugufi nukuri lmana izakuzamura
  • dady9 years ago
    Sha bareke niwo mugisha wawe kandi turakuzi turakwemera imusanze garuka turagukumbuye





Inyarwanda BACKGROUND