RFL
Kigali

Itorero Umurage ryatumiwe mu birori byo gusoza imurikagurisha nyafurika rigiye kubera muri Canada

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/08/2014 6:27
0


Itorero “Umurage” ry’abanyarwanda baba mu gihugu cya Canada ryatumiwe mu birori byo gusoza imurikagurisha nyafurika ririmo kubera i Montreal muri iki gihugu cya Canada, ibirori byo gusoza iri murikagurisha bikazabera muri Hotel Hyatt ya Montreal.



Iri murikagurisha ryitabirwa n’abikorera ku giti cyabo baturutse hirya no hino ku mugabane w’Afrika ndetse rikanagaragaramo abanya Canada, rikitabirwa kandi n’abahagarariye ibihugu byabo muri Canada, ndetse n’abagize inteko ishinga amategeko y’igihugu cya Canada n’umuyobozi w’umujyi wa Montreal nabo bakaba bitabira iri murikagurisha.

umurage

Imurikagurisha rizaba guhera tariki 30 z'uku kwezi kwa Kanama rigeze ku itariki ya mbere Nzeri 2014, hanyuma ibirori byo kurisoza bikazaba ku mugoroba wo ku itariki 31 guhera ku isaha ya saa kumi n'ebyeri, muri ibi birori Itorero Umurage rikaba ari nabwo rizataramira abazabyitabira.

Itorero "Umurage" rikora indirimbo n'imbyino nyarwanda mu gihugu cya Canada

Itorero "Umurage" rikora indirimbo n'imbyino nyarwanda mu gihugu cya Canada

Tugarutse kuri iri torero “Umurage”, rimaze kwitabira ibikorwa byinshi bibera mu gihugu cya Canada, mu bikorwa bikomeye ryagiye ryitabira hakaba harimo Rwanda Day yabereye mu mujyi wa Toronto wo muri iki gihugu ndetse n’umuhango wo kwibohora ku nshuro ya 20 wahuje abanyarwanda n’inshuti zarwo muri Ottawa.

umurage

umurage

Itorero Umurage

Imwe mu ntego nyamukuru z’iri torero “Umurage”, ni ukurushaho gusigasira no kumenyekanisha umuco nyarwanda mu banyarwanda bari muri Canada n’ahandi kandi bakanamenyekanisha uyu muco mu banyamahanga bakamenya ibyiza n’umwihariko u Rwanda rufite.

KANDA HANO UREBE BYINSHI KURI IRI TORERO

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND