RFL
Kigali

Inzambe nizituze, Hip hop niwo mwihariko wanjye, njye ndi ikinege cya Hip hop-Green P

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:23/08/2014 15:04
5


Umuraperi Rukundo Elia uzwi cyane nka Green P aratangaza ko mu gihe agihumeka atazateshuka ku mugambi we wo guteza imbere injyana ya Hip hop kuko ahamanya neza n’umutima we ko hari abakunzi benshi b’iyi njyana kandi bamwubahira akazi akora.



has

Ibi uyu muraperi ukomeje kugaragaza kwihebera injyana ya Hip hop, yabitangarije inyarwanda.com, nyuma yo kutugezaho amashusho y’indirimbo ye yise ‘ Ikinege cya hip hop’ yatunganyijwe na producer Fayzo muri Touch record ari naho Green P asanzwe abarizwa, mu gihe amajwi yayo yari yatunganyijwe na Trackslayer muri Infinity record, aho mu magambo agize iyi ndirimbo naho ahanini uyu muraperi aba ashimangira ko ariwe usigaye kuri gakondo ya hip hop kandi azakomeza kuyirwanira ishyaka.

anshdb

Green P

Green P avuga ko akomeje umugambi we wo gushimisha abakunzi b’injyana ya Hip Hop abaha hip hop nyayo yirengagije ko benshi mu baraperi batangiranye urugendo bayobotse izindi njyana we akubira hamwe akazita ‘Inzambe’.

Ati “ Akazi karakomeje, Ni ugukomeza guteza imbere Hip hop, n’ubwo benshi bayobotse inzambe(izindi njyana) ntabwo byatuma hip hop ibura.”

Akomeza agira ati “ Gutanga Entertainement niko kazi kacu tuba tugomba kubikora, ikindi kandi hip hop niwo mwihariko wacu, umuntu wese ukunda hip hop ni ikinege cya hip hop.”

Reba amashusho y'indirimbo 'Ikinege cya hip hop'


Nyuma yo gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo,Green P ararikira abakunzi be amashusho y’indirimbo ‘Zunguza’ nayo yarangiye ndetse akaba ateganya no kurangiza amashusho ya ‘Garuka iwacu’.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • robert9 years ago
    courage green!!!
  • Hitiyise Patrick9 years ago
    Uwo Msza Nakomereze Aho Turamushyigikiye Kbsa
  • ntwari9 years ago
    ntazabe umugambanye nka jay yatubereye ikirumbo.
  • Jeremie Murinzi9 years ago
    umuhanzi uzwi kwizina rya green p! namubwirango courage kuko injyana hip hop ayakora neza kandi ubutumwa atanga bwubaka benshi gusa nasoza mubwirango never give up !
  • uwase florence9 years ago
    green p kubwanjye ndamushimira kuntego yihaye nkatwe aba fan tumurinyuma kd turamushyigikiye yaba mubibi no mubyiz courage bro!!!





Inyarwanda BACKGROUND