RFL
Kigali

Menya byinshi kuri Marie Ninja, umunyarwandakazi w'icyamamare ku isi mu mwuga wo kubyinira abahanzi b'ibirangirire

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:23/10/2014 18:05
8


Marie Camille Elizabeth Ndutiye Mwiza bakunze kwita Marie Ninja ni umunyarwandakazi unafite ubwenegihugu bw’ubufaransa w’icyamamare mu mwuga wo kubyina imbyino zitandukanye.Ubu ari mu Rwanda ku mpamvu zo gusura umuryango we ndetse n’ibindi bikorwa yavuze mu kiganiro twagiranye.



Reba ikiganiro kirambuye Inyarwanda.com yagiranye na Marie Ninja umaze kuba igihangange mu kubyina :

Inyarwanda.com :Amazina yawe arambuye ni ayahe?Wavutse ryari ?wavukiye he?Tubwire uwo uri we?

Marie Ninja:Nitwa Marie Camille Elisabeth Ndutiye Mwiza,bakunze kunyita Marie Ninja, ndi umu metisi,Papa wanjye ni umunyarwanda naho mama ni umufaransakazi.Mfite ubwenegihugu bubiri.

Inyarwanda.com:Ufite abo mu muryango wawe mu Rwanda?wowe uba he?

Marie Ninja:Sogokuru wanjye na nyogokuru ndetse na musaza wanjye, murumuna wanjye na babyara banjye baba mu Rwanda.Jyewe mba muri Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse ni naho nkora kuva mu mwaka w’2013.

hgfd

Marie Ninja amaze kuba ikirangirire mu kubyina

Inyarwanda.com:Ni ryari watangiye kubyina?ni iki cyatumye aribyo uhitamo?

Marie Ninja:Natangiye kwiga kubyina mfite imyaka 5 ariko natangiye kubigira umwuga mfite imyaka 16.Natangiye kwiyumvamo icyo nzaba cyo nkiri muto cyane.Kubyina ni uburyo mvuga ikindimo kandi ikintu cyose mbonye gishobora kumbera imvano y’inganzo.

Inyarwanda.com:Ni irihe shuri wigiyemo kubyina?

Marie Ninja:Mu mwaka w’1992-2002 nize nigishwa n’abarimu bo muri Opera de Toulon,aho nize no mu bijyanye na Modern Jazz nigishwa n’umwarimu witwa Isabelle Elena( extra Dominique Lesdema)

Mu mwaka w’2002 kugeza 2004 nize amasomo yerekeranye no kubyina Jazz na Contemporary kuri Centre international de danse de Cannes.Kuva mu mwaka w’2009 ndi umunyamuryango wa The legendary House of Ninja.Nakoranye kandi na Studio Harmonic(Paris),Millenium dance studio(Los Angeles) na Peridance Capezio Center (New York)

uyt

Marie Ndutiye Mwiza

Inyarwanda.com:Ni uruhe ruhando mpuzamahanga umaze kugaragaraho?

Marie Ninja: Nitabiriye ibihembo bya NRJ Music Awards 2008/2009/2010/2011 no mu 2012. Ndetse no mu marushanwa ya  America’s Got Talent 2013 aho nari natumiwe.

Inyarwanda.com:Ni abahe bahanzi  bakomeyewakoranye nabo? Ni ibihe bikorwa binini wagiye ukora?

gfd

Uyu munyarwandakazi amaze kubaka izina mu kubyina

Marie Ninja: nakunze gukorana cyane na Fka Twigs, Ben L'oncle Soul n’abandi benshi. Nakoze ibikorwa byo kwamamaza ibikorwa bikomeye nka Diesel, Absolut Vodka, Sony, L'Oreal, Amashusho y’indirimbo ya Icona Pop, FKA Twigs mu kwamamaza Google Glass, V Magazine n’ibindi.

Ubu ninjije kompanyi ya Cirque du Solei I Las Vegas aho bazankorera kimwe mu biganiro byabo kuva mu kwezi kwa 11/2014 kugeza muri Kanama 2016.

hgf

Mu byamuzanye mu Rwanda harimo gusura umuryango we

Inyarwanda.com:Waje gukora iki mu Rwanda?

Marie Ninja:Naje mu Rwanda gusura umuryango wanjye ariko no gukurikirana ibikorwa by’umuyobozi wa filime(Director) witwa Julien Paolini afatanyije na Kwetu Film institute ku mushinga wo gufata amashusho y’indirimbo y’umuhanzi witwa Ben L’Oncle Soul.Iyo ndirimbo yitwa "a coup de rêves"tukaba twarahisemo kuyikorera mu Rwanda kubera ukuntu ari heza ndetse no kwifashisha urubyiruko rufite inzozi kandi rwifuza kuzageraho.Harimo ubutumwa bwiza bwo guha imbaraga urubyiruko rw’isi yose binyuze ku rwo mu Rwanda.

Muri iyi ndirimbo twakoranye n’umwana w’imyaka 12 witwa Ange ufite impano mu mukino wa Boxe,ndetse na Shyaka Ndutiye w’imyaka 14 ukina karate tutibagiwe n’intore zizi kubyina cyane.

gf

Marie Mwiza Ndutiye aragororotse bitangaje

hgf

Uyu mukobwa ntajya atinya kugaragaza urukundo afitiye igihugu cy'u Rwanda, aha ari kuri Stade Amahoro

hgf

Ubu arabarizwa mu Rwanda aho ari gusura umuryango we ndetse n'ibindi bikorwa bitandukanye

Inyarwanda.com:Hari imishinga uteganya gukora mu Rwanda?

Marie Ninja:Ndateganya kuzagaruka mu Rwanda mu kwezi kwa 8 umwaka utaha aho nzakorana n’iri tsinda ry’intore.Ndateganya kandi gutegura igikorwa kizahuza ababyinnyi b’ingeri zose bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye.

Reba hano imibyinire ya Marie Ninja

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    So beautful
  • DOreen9 years ago
    Uyu mukobwa ararenze kabisa
  • Boris machinal9 years ago
    Marie ninja respect...kabisaaa...abantu nkaba nibo dukeneyeee so big up to her anyway...
  • 9 years ago
    ni ibitangaza ku munyarwadakazi kabisa
  • ho9 years ago
    wow..this girl is awesome...we are proud of you
  • Ni Mrlucky9 years ago
    Eeeee konumva arenze mumpe adress ze kabsa.
  • gatari kaneza kevin9 years ago
    urintangarugero nukuri .ese ufite umukunzi cg urubatse.ese umuntu yakubona gute ?
  • EMMYNIMI9 years ago
    AFITE IMPANO TU!





Inyarwanda BACKGROUND