RFL
Kigali

Intambara y'amagambo hagati ya Senderi International Hit na Mico The Best ikomeje gufata indi ntera

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/10/2014 16:26
22


Intambara y’amagambo irakomeje hagati ya Mico The Best na Senderi International Hit, aho buri umwe ashinja undi ko nta buhanzi bwe, gusa Senderi we akavuga ko Mico yamusuzuguye akamushotora mu gihe we mu byo yatangaje byose atigeze avugamo Mico, kuko ubusanzwe no mu bahanzi abara atajya abara Mico.



Mu minsi ishize nibwo Mico The Best yatangaje ko Senderi ari mukuru mu myaka ariko mu muziki ho akaba ari uruhinja, avuga kandi ko Senderi igikombe aherutse kwegukana nk’umuhanzi witwaye neza mu mwaka wa 2013 mu njyana ya Afrobeat, atari agikwiye kuko yacyibye. Ubwo Mico yaganiraga na Inyarwanda.com Mico yagize ati: “Senderi nabimenye burya si buno, azirikane ko n’ubwo ari mukuru mu myaka ariko mu muziki ho ari uruhinja, ntabwo kuba yaratwaye igikombe umwaka ushize akwiye kubiheraho avuga ko azatwara n’icy’uyu mwaka, kandi nacyo yaracyibye! Cyakoze wenda ubwo arashaka kuzongera akacyiba ariko ntabwo nzabimwemerera. Ahubwo n’abandi bahanzi bakora injyana ya Afrobeat n’ubwo mbona hari abacitse intege, bakomeze bakore cyane nkeneye abandi bantu bagereranya na Mico, sinifuza ko hari uwangereranya na Senderi kuko ntibikwiye”

Igikombe Senderi aherutse kwegukana nicyo gikomeje kutavugwaho rumwe

Igikombe Senderi aherutse kwegukana nicyo gikomeje kutavugwaho rumwe

Ibi bintu ntibyashimishije Senderi aho avuga ko harimo kumushotora no kumwibasira, kandi we mu byo yavuze byose atarigeze avugamo izina Mico. Uretse ibyo kandi, Senderi asobanura ko kuba yaramwise umujura mu by’ukuri atari we yashakaga gutuka, ahubwo akaba yarashatse kuvuga Ikirezi Group bategura amarushanwa ya Salax Awards ari abajura bityo akaba yumva bashatse banamurega, kandi nawe kuruhande rwe akaba azarega Mico kuko yamusuzuguye kugirango arebe ko yamuzamukiraho.

Mico The Best aherutse kwemeza no n'ubwo Senderi ari mukuru mu myaka ariko ari uruhinja mu muziki

Mico The Best aherutse kwemeza no n'ubwo Senderi ari mukuru mu myaka ariko ari uruhinja mu muziki

Senderi International Hit ati: “Njye Mico sinigeze muvuga mu bahanzi baririmba Afrobeat kuko simufata nk’abahanzi, nta zina rye navuze sinzi impamvu we atinyuka kunyibasira, akagerekaho no kunyita umujura, uretse ko buriya abo yise abajura ari Ikirezi Group kuko niba mubyibuka neza navuye mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star I Nyamagabe nsanga ninjye watsindiye icyo gikombe, ubwo rero sinjye waba waracyibye cyaba cyaribwe n’ababiteguye, gusa nabo ni ukubasebya bariya nta kindi bagamije kitari ukuduteza imbere nk’abahanzi, bashatse banamurega kuko ni ugushaka kwanduza isura yabo. Njye niteguye kuzarega Mico kuko arakabije, ni agasuzuguro kandi biriya yakoze bihanwa n’amategeko, kujya ku karubanda ugasebya umuntu ukagera n’aho umwita umujura ni amakosa kandi ahanwa”.

Senderi kandi akomeza asobanura ko uretse kwigiza nkana ibigwi afite mu muziki ntaho ahuriye na Mico, akaba anamugira inama ko nk’umuhanzi ukizamuka yagakwiye kwitonda agashaka inararibonye mu muziki zikamugira inama ariko ntashake kuzamukira mu gusebanya no gushaka kubakira izina ku bahanzi bandi bamaze kumusiga.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwambajumuremyi Theogene9 years ago
    MICO NIWE UHITINGA
  • KALISA9 years ago
    bose ninyatsi bajye baceceka
  • hiza9 years ago
    Mico gabanya ubwiyemezi warugoryiwe wowe urihandaga za ugasebya umusazawacu hit ntasoni uzibeshye uze muruhango tuzakwereka sha abareyo icyoturicyo igicucu gusa
  • Nowera9 years ago
    Kuzamuka musenya munamusebya sender ntaho bizabageza
  • hiza9 years ago
    Mico gabanya ubwiyemezi warugoryiwe wowe urihandaga za ugasebya umusazawacu hit ntasoni uzibeshye uze muruhango tuzakwereka sha abareyo icyoturicyo igicucu gusa
  • kamanzi9 years ago
    iyi video senderi yakoze yitwa icyumvirizo twarayikunze hano imusanze.mico nareke gusebya umuhanzi wacu
  • hruna9 years ago
    Uyumugabo ngo ni mico arashaka iki kuri sender mwabantu mwe mukurikira muzika senderi kontamuntu ajya abangamira ubu sukwanduranya koko noneho ngo numujuraaa hhhh mico ubibwiye undi muntu wigisare mwageranayo da nuko sender aba yabihoteyeetu
  • kamanzi9 years ago
    iyi video senderi yakoze yitwa icyumvirizo twarayikunze hano imusanze.mico nareke gusebya umuhanzi wacu
  • Sifa9 years ago
    mico ngabanya utugambo hit tukurinyuma musaza Courage
  • kanyini9 years ago
    Ese nkuyu ngo ni mico arimubiki ese ubundi araririmba?ko ntanibigaragaza ko aririmba .senderi muzi yaje hano iwacu nyamasheke kuturirimbira nonese uyu kotutaramubona mumusatsi yasizemo ibiki ko mbona bisa nimyandaa
  • Maganya9 years ago
    Kutakubita imbwa byorora imisega nkiki ngo ni mica uwanshaka inkoni agakubita kikamenya ubwenge ikintu kirirwa gitukanaaa ntakandi kazi ese hit konaherutse agira amahane byagenze bite ishaje ntayitayigera ihembee peee
  • Kibonge9 years ago
    senderi ndamwemera yaririmbye turi muri stade umunsi wokwibohora ndemera aza nomungando inkumba aratwemeza none mico uramutuka bigeze ahaaa wowe niyowakoresha igitaramo sinajyayo nababa baribuze nababuza kubera usebya hit wacu wamuswa we dore uko kirebaaa
  • Mugabe9 years ago
    Mico nagukundaga ariko ubwusigaye usebya bagenzi bawe ngabanyije kumva ibihangano byawe kandi ujye wibuka ko hit akurusha ubunararibonye mu muziki ahubwo mwafatanya mukagirana inama ariko ngo ni uruhinja eeee wapiii
  • Masabo9 years ago
    erik sendera arusha mico indirimbo nziza
  • zizu9 years ago
    Gukundwa suguharabika mugenzi wawe umwita umujura.kandi ahageze ntatukana ujyumwigiraho wowe mica wubahe nibikorwa aba yaragezeho.
  • Lex9 years ago
    Hahahaaaaa
  • nar9 years ago
    Mica nukora indirimbo nka abanyarwanda twaribihoye yasenderi uzaze hano gatsibonguhamata wokaburikawe
  • 9 years ago
    barapfa ubusa bitubihiriza iyo baterana ingumi aho guterana amagambo?nibareke dushyire hamwe twubake ejo hazaza twubake music yacu.
  • Kana oliver9 years ago
    Ariko Mana we! Ugeze aho gushaka kuzamukira kubantu birababaje. Mico,Senderi ajya muri studio bya mbere wowe warutaramenya kwihehe(warukigendana amab... Mukibuno). Gusa noneho bigusubije ikantarange. Kd ibyo biyobyabwenge mumwa bizabasaza. Kizi kwirirwa giteragura amada abakobwa gusa. Ariko se waba uzi ubwenge ugatera umwana 16ans inda. Gusa ntibizagarukire aho ugombe umusabe imbabazi.
  • Katy9 years ago
    Ubwo mico ntasoni bimutera kumvuga aribuka adutuburira ngo Diamond Araza yaramwishyuye kungira ngo tuze kumureba bikarangira diamond amuteye utwatsi ko nokumwemera gukotana nawe indirimbo yarishuye! Uti none arambeshyera ngo nzaza muri concert yeee ? Apuaaah KITOKO yabahaye time nimwisetse mico urabona udasazanye amatiku





Inyarwanda BACKGROUND