Intambara y’amagambo irakomeje hagati ya Mico The Best na Senderi International Hit, aho buri umwe ashinja undi ko nta buhanzi bwe, gusa Senderi we akavuga ko Mico yamusuzuguye akamushotora mu gihe we mu byo yatangaje byose atigeze avugamo Mico, kuko ubusanzwe no mu bahanzi abara atajya abara Mico.
Mu minsi ishize nibwo Mico The Best yatangaje ko Senderi ari mukuru mu myaka ariko mu muziki ho akaba ari uruhinja, avuga kandi ko Senderi igikombe aherutse kwegukana nk’umuhanzi witwaye neza mu mwaka wa 2013 mu njyana ya Afrobeat, atari agikwiye kuko yacyibye. Ubwo Mico yaganiraga na Inyarwanda.com Mico yagize ati: “Senderi nabimenye burya si buno, azirikane ko n’ubwo ari mukuru mu myaka ariko mu muziki ho ari uruhinja, ntabwo kuba yaratwaye igikombe umwaka ushize akwiye kubiheraho avuga ko azatwara n’icy’uyu mwaka, kandi nacyo yaracyibye! Cyakoze wenda ubwo arashaka kuzongera akacyiba ariko ntabwo nzabimwemerera. Ahubwo n’abandi bahanzi bakora injyana ya Afrobeat n’ubwo mbona hari abacitse intege, bakomeze bakore cyane nkeneye abandi bantu bagereranya na Mico, sinifuza ko hari uwangereranya na Senderi kuko ntibikwiye”
Igikombe Senderi aherutse kwegukana nicyo gikomeje kutavugwaho rumwe
Ibi bintu ntibyashimishije Senderi aho avuga ko harimo kumushotora no kumwibasira, kandi we mu byo yavuze byose atarigeze avugamo izina Mico. Uretse ibyo kandi, Senderi asobanura ko kuba yaramwise umujura mu by’ukuri atari we yashakaga gutuka, ahubwo akaba yarashatse kuvuga Ikirezi Group bategura amarushanwa ya Salax Awards ari abajura bityo akaba yumva bashatse banamurega, kandi nawe kuruhande rwe akaba azarega Mico kuko yamusuzuguye kugirango arebe ko yamuzamukiraho.
Mico The Best aherutse kwemeza no n'ubwo Senderi ari mukuru mu myaka ariko ari uruhinja mu muziki
Senderi International Hit ati: “Njye Mico sinigeze muvuga mu bahanzi baririmba Afrobeat kuko simufata nk’abahanzi, nta zina rye navuze sinzi impamvu we atinyuka kunyibasira, akagerekaho no kunyita umujura, uretse ko buriya abo yise abajura ari Ikirezi Group kuko niba mubyibuka neza navuye mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star I Nyamagabe nsanga ninjye watsindiye icyo gikombe, ubwo rero sinjye waba waracyibye cyaba cyaribwe n’ababiteguye, gusa nabo ni ukubasebya bariya nta kindi bagamije kitari ukuduteza imbere nk’abahanzi, bashatse banamurega kuko ni ugushaka kwanduza isura yabo. Njye niteguye kuzarega Mico kuko arakabije, ni agasuzuguro kandi biriya yakoze bihanwa n’amategeko, kujya ku karubanda ugasebya umuntu ukagera n’aho umwita umujura ni amakosa kandi ahanwa”.
Senderi kandi akomeza asobanura ko uretse kwigiza nkana ibigwi afite mu muziki ntaho ahuriye na Mico, akaba anamugira inama ko nk’umuhanzi ukizamuka yagakwiye kwitonda agashaka inararibonye mu muziki zikamugira inama ariko ntashake kuzamukira mu gusebanya no gushaka kubakira izina ku bahanzi bandi bamaze kumusiga.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO