Umuhanzi Alain Mukuralinda usanzwe ari n’umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru bwa repubulika y’u Rwanda aratangaza ko n’ubwo inshingano z’akazi ke zimubana nyinshi rimwe na rimwe akaba yabura umwanya wo gukora umuziki we, bidakuraho ko ajya yicara agakirigitwa n’inganzo ye ndetse akagana studio.
Ibi uyu muhanzi yabitangaje ubwo yamurikiraga ibitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda ibihangano bye bishya yashyize ahagaragara mu mpera z’iki Cyumweru bigizwe n’indirimbo zitanga ubutumwa bunyuranye.
Alain Muku ajya anyuzamo akanitabira ibitaramo by'abahanzi bagezweho bagizwe ahanini n'urubyiruko
“ Mu gihe gishize narabuze neza neza mu ruhando rwa muzika ndetse bamwe batangira kwibwira ko nabivuyemo cyangwa abankuriye bambujije, hari nabavugaga ko perezida wa repebulika ubwe yambujije ariko ntabwo byari byo koko mu minsi ishize nakoze indirimbo ya Mukuru ya yubile yayo y’imyaka 50 hamwe n’indirimbo y’Ibiyobyabwenge kandi ubu ngarukanye ibindi bihangano bishya.”Alain Muku
Alain Muku akomeza avuga ko impano y’ubuhanzi ntaho ishobora kujya ahubwo igenda yaguka bitewe n’ubuzima bwa buri munsi ndetse n’ubunararibonye nyirayo agenda agira umunsi ku wundi ari nabyo bituma nawe ahamya ko ubutumwa yatangaga mu buhanzi bwe burushaho kwaguka akurikije ibyo agenda ahura nabyo yaba ari mu kazi ke ka buri munsi k’ubushinjacyaha ndetse n’ibindi bimukikije nk’umuhanzi.
Ashingiye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994 ndetse akareba n’uburyo mu gihe u Rwanda rukirwana no gusohoka mu byayo mateka, hirya no hino mu bihugu bitari kure cyane y’u Rwanda nka Centrafrique, South Soudan, n’ibindi abaturage bakomeje kumarana bapfa amoko, amadini n’ibindi bidakwiye kurutishwa ubumuntu, nibyo byatumye Alain Muku yandika indirimbo ze nshya DUPFA IKI na TURARAMBIWE.
Ati “ Niba uri umuhanzi ukaba ufite amahirwe yo kugira iyo mpano bigeraho bika nk’inshingano ugakoresha iyo mpano utanga ubutumwa ibyo ugomba gushima ukabishima kandi n’ibyo ugomba kurwanya ukabirwanya nk’umuhanzi.”
Akomeza agira ati “ Ubutumwa bugomba guhoraho kandi bukaguka. Ibyo waririmbaga uri umusore ntabwo aribyo waririmba umaze gushaka, ibyo waririmbaga umaze gushaka ntabwo aribyo waririmba umaze kubyara, gutyo gutyo…”
“ Ibyo ugenda uhura nabyo byose biguha inspiration. Nanjye nk’umuhanzi, umunyarwanda, umunyafurika, umushinjacyaha mu kazi ka buri munsi dosiye zidusubiza mu mateka nibyo byatumye ubu nita cyane ku ndirimbo zikangurira abantu kuba umwe bakava mu makimbirane”
Uretse izi ndirimbo Alain Muku yasohoye n’izindi ndirimbo z’urukundo harimo: Igitego, Nyagitanzi na Koko kuki ndetse akaba ateganya gutegura ibitaramo mu ntangiriro z’umwaka utaha nk’uko yabidutangarije.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO