Nyuma y’uko abahanzi b’abanyarwanda bagize itsinda rya Urban Boys bakoranye indirimbo n’umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria witwa Iyanya,kuri ubu iyi ndirimbo imaze gukundwa n’abantu benshi mu gihugu cya Nigeria ndetse no muri Africa muri rusange.
Nk’uko bigararagara ku rubuga rwa twitter,nyuma y’uko iyi ndirimbo ikomeje gukinwa kuri shene ya televiziyo ya Trace Africa,ibinyamakuru ndetse n’abantu batandukanye bo mu gihugu cya Nigeria bakomeje kwishimira amashusho y’ iyi ndirimbo ndetse banayisangiza bagenzi babo bahurira kuri uru rubuga.
Abantu benshi bayisangiza bagenzi babo kuri twitter
Iyi ndirimbo irakunzwe mu gihugu cya Nigeria
Amakuru ava mu gihugu cya Nigeria avuga ko amashusho y’iyi ndirimbo anyuzwa cyane kuri televiziyo nyinshi zo muri iki gihugu aho imaze gukundwa n’abantu benshi dore ko muri iyi minsi Iyanya agenda azamuka cyane mu gihugu cya Nigeria ndetse n’ahandi.
Uku niko abantu batandukanye basangiza bagenzi babo iyi ndirimbo ku rubuga rwa twitter
Reba hano amashusho y'indirimbo Tayali ya Urban Boys na Iyanya
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO