RFL
Kigali

Imyaka 25 irashize Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yambikanye impeta na Janet Kagame

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:10/06/2014 14:42
21


Kuri uyu munsi wa Kabiri tariki ya 10 Kamena 2014, nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’umufasha we barizihiza isabukuru y’imyaka 25 bamaze basezeranye kubana mu rukundo n’ubwuzuzanye.



aaa

Tariki ya 10/06/1989-tariki ya 10/06/2014. Barizihizaisabukuru y'imyaka 25 ishize basezeranye kubana

Hari mu mwaka w’1989 tariki ya 10 Kamena mu gihugu cy’u Bugande , ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’umufasha we Janet Kagame bambikanaga impeta bagasezerana kubana akaramata.

aaa

Byari ibyishimo bikomeye ubwo biyemezaga gutangirana urugendo rushya rw'ubuzima

Nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti rwa Wikipedia, Jeanette Kagame yari yarahungiye mu gihugu cya Kenya, kimwe na Nyakubahwa Paul Kagame nawe akaba yari umwe mu banyarwanda bari barahejejwe ishyanga na politike y’ivangura yahozeho mu gihe cya Leta ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse nawe akaba yari umunyamuryango wa FPR anashyigikiye igitekerezo cyo gutahuka mu Rwanda.

aaa

Uyu muryango uhesha ishema u Rwanda n'abanyarwanda

Uyu muryango nyuma yo gusezerana kubana batangiranye urugendo rurerure rw’ubuzima ndetse bombi bongera gutahuka mu gihugu cyabo mu mwaka w’1994 nyuma y’intambara y’urugamba rwo kubohoza igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Urugamba rwari ruyobowe na Paul Kagame.

aaa

Nyuma yo gutahuka mu gihugu cyababyaye, bakomeje gutanga umusanzu wo kubaka igihugu cyari kimaze kuzahazwa n’intambara, politike mbi ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhitana abarenga miliyoni.

 Mu gihe Nyakubahwa Paul Kagame yari akomeje ibikorwa byo kugarura umutekano mu gihugu no guharanira ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, ku rundi ruhande umufasha we nawe yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye bijyanye no gufasha cyane cyane imfubyi n’abapfakazi bari bazahajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muryango kugeza ubu ufitanye abana bane(4)harimo imfura yabo y’umuhungu witwa Cyomoro Yvan Kagame, n’umukobwa umwe bafite Ange Kagame ndetse n’abandi bana babiri aribo Ian na Brian Kagame.

Inyarwanda.com, mu izina ry’abakozi, abakunzi n’abasomyi bacu twifurije uyu muryango isabukuru nziza!

Nizeyimana Selemani 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • seba9 years ago
    Tubifurije isabukuru nziza umuyobozi wacu IMANA IBAHE UMUGISHA!!!!!
  • Hakizimfura9 years ago
    Yalla nibyiza rwose Imana igumize ibarinde murukundo rwanyu.kndi ibongerere imbaraga.n.ubwenge bwinshi n.ubwitsnge muyoborana igihugu cyacu
  • buracokoye yvette9 years ago
    Imana ibahe iyindi migisha imuhe sagesse
  • ange9 years ago
    tubifurije isabukuru nziza no kuramba babyeyi dukesha byinshi!imana ikomeze ibarinde kandi ibongerere ubwenge kuko mudufatiye runini.
  • mukayiranga fortunee9 years ago
    Uyu muryango rwose Imana irawishimira!!!
  • eric9 years ago
    uyu muryango nurugero rwiza cyane,wabera urugeri buri wese
  • 9 years ago
    isabukuru nziza kandi imana ibarinde
  • mandela9 years ago
    babyeyi mukomeze muduteze imbere.
  • NTAMAKEMWA9 years ago
    Isabukuru nziza,Imana Ibongerere Imigisha muri byose..
  • alex9 years ago
    Ndabakunda babyeyi bacu
  • BB9 years ago
    Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Madamu, mugire isabukuru nziza! Nyagasani Imana ishobora byose akomeze abarinde kandi abahe amahoro mu rugo rwanyu!
  • Madudu julienne 9 years ago
    Nukuri urugorwiza rutangwa nuwiteka nubuyobozi Bwizani lmana. ibutanga. sso Amahoro lmigusha bibe kumusaza wacu nurugo rwe ndamukunda wenda nzabizure
  • felix9 years ago
    isabukuru nziza turabyishimiye kandi turabakunda cyaneeee muri intwali
  • doudou9 years ago
    abanyarwanda twese turabakunda.Imana ikomeze ibajye imbere,urwanda rugume kurushaho gutera imbere!! love you!
  • Iradukunda Olivier9 years ago
    Isabukuru nziza. Imana ikomeze ibarinde.
  • nshimiyimana valens9 years ago
    isabukurunziza imana ibarinde kumubanowanyu.murabavyeyi batangurugerorwiza nyirurugwironzabashima
  • nshimiyimana valens9 years ago
    isabukurunziza imana ibarinde kumubanowanyu.murabavyeyi batangurugerorwiza nyirurugwironzabashima
  • rugwiro9 years ago
    Congz wish you many moore years!
  • NGAYINTERANYA Leonce de Dieu9 years ago
    isabukuru nziza kandi Imana ikomeze kubarinda.
  • claude9 years ago
    Isabukuru nziza kuri uyu muryango turabishimiye





Inyarwanda BACKGROUND