RFL
Kigali

Imyaka 24 irashize u Rwanda rubuze intwali Fred Gisa Rwigema-AMWE MU MATEKA YE

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:2/10/2014 10:55
18

Fred Gisa Rwigema ni umwe mu ntwali u Rwanda rwibuka wagize uruhare runini mu kwibohora kw’abanyarwanda akaba ariwe wari uyoboye urugamba rw’inkotanyi ubwo zatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu tariki ya mbere Ukwakira 1990, ariko akaza guhita arugwaho bukeye bwaho.

Fred Gisa Rwigema yavutse tariki 10 Mata, 1957, avukira I Ruyumba ahahoze ari Komini ya Musambira, ubu ni mu Murenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo akaba avuka kuri Anastase Kimonyo na Gatarina Mukandirima, amazina yiswe n’ababyeyi be akaba yari Emmanuel Gisa.

Ku myaka 3 y’amavuko (mu 1960), nyuma y’intambara yo mu 1959 yakuye abanyarwanda benshi mu byabo, yahungiye n’umuryango we mu gihugu cya Uganda mu nkambi ya Nshungerezi.

Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu 1976, yagiye mu gisirikare aho yinjiye mu mutwe w’ingabo zari iza Yoweli Museveni witwaga FRONASA (Front for National Salvation). Icyo gihe nibwo uwitwaga Gisa Emmanuel yahinduye amazina yitwa Gisa Fred Rwigema.

Rwigema

Muri uwo mwaka kandi, yagiye mu gihugu cya Mozambique yinjira mu mutwe w’ingabo wa FRELIMO warwaniraga ubwigenge bwa Mozambique ku gihugu cya Portugal.

Mu mwaka w’1979, yinjiye mu mutwe w’ingabo wa UNLA (Uganda National Liberation Army), aho uyu mutwe ufatanyije n’ingabo za Tanzaniya bafashe umujyi wa Kampala maze batsinda Idi Amin wategekeshaga igitugu Uganda.

Nyuma y’uko Idi Amin ahiritswe ku butegetsi agahunga, Uganda yafashwe na Milton Obote, maze Gisa Rwigema yifatanya n’umutwe w’ingabo wa Museveni witwa NRA (National Resistance Army) bafata ubutegetsi mu 1986.

Nyuma y’uko NRA ya Museveni ifashe ubutegetsi, Rwigema yabaye uwungirije Minisitiri w’ingabo, ndetse afasha cyane guhashya inyeshyamba z’ubutegetsi bwavuyeho muri Uganda zashakaga kwigarurira igihugu.

URUGAMBA RWO KUBOHORA U RWANDA N'URUPFU RWE

Tariki ya mbere Ukwakira 1990, Fred Rwigema niwe wari uyoboye ingabo za FPR zari ziturutse Uganda ziteye u Rwanda mu rugamba rwo kurubohora. Ku munsi ukurikiyeho, Fred Rwigema yarasiwe ku rugamba ahitwa Nyabwishongezi  ubu ni mu karere ka Nyagatare, mu ntara y’Uburasirazuba ahita yitaba Imana, ibyo bikaba byaraciye intege ingabo za FPR.

Nyuma y’urupfu rwa Rwigema wafatwaga nk’inkingi ya mwamba kuri uru rugamba, Paul Kagame niwe wahise amusimbura ku mwanya wo kuyobora ingabo kugeza azigejeje ku ntsinzi tariki 4 Nyakanga 1994.

Fred Gisa Rwigema aruhukiye mu irimbi ry’intwali riherereye I Remera mu mujyi wa Kigali, akaba ari umwe mu ntwali zitangiye u Rwanda zihora zibukwa tariki ya mbere Gashyantare buri mwaka, akaba ari mu cyiciro cy’intwali z’imanzi.

Rwigema

Igituro cya Fred Gisa Rwigema ku Gicumbi cy'intwali i Remera

Fred Gisa Rwigema yashakanye na Jeannette Urujeni ku wa 20 Kamena 1987 bakaba barabyaranye abana 2, ari bo Gisa Junior na Gisa Teta.

Source: Wikipedia

Mutiganda Janvier

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    we love you 4 ever
  • nshimiyimana alexis 9 years ago
    Imana izamuhembe tuzakomeza kurwana ishyaka twere imbuto yasize abibye
  • 9 years ago
    turabazirikana.
  • 9 years ago
    turabazirikana.
  • kamanda9 years ago
    Watubereye urugero rwiza. komeza uruhukire mu mahoro.will always love you
  • kagarama charles9 years ago
    nzahora nzirikana ubutwaribwe ngerageza gutera ikirenge muke ganza kwa jambo.
  • kagarama charles9 years ago
    nzahora nzirikana ubutwaribwe ngerageza gutera ikirenge muke ganza kwa jambo.
  • nshimiyimana9 years ago
    ganza ijabiro kwajambo uwagusimbuye Imana iramuyoboye
  • nshimiyimana9 years ago
    ganza ijabiro kwajambo uwagusimbuye Imana iramuyoboye
  • nshimiyimana9 years ago
    ganza ijabiro kwajambo uwagusimbuye Imana iramuyoboye
  • Theoneste Nambaje9 years ago
    Intwari yitangiye abanyaRda ndeste na Africa muri rusange tuzahora tukuzirikana iteka,wowe na Patrike Rumumba samura macheli Nerison Madiba Mandera Thomassi Sankara nabandi ntituzabibagirwa kuruhare rwokurwanira ukuri namahoro kugirango abanyafrika bagire amahoro arambye.

  • Uwera Grace9 years ago
    ikivi wasize tuzacyusa
  • Patrick9 years ago
    Imana izamuhe iruhuko ridashira kd abanyarwanda ntimukamwibagirwe nagato kuko yakozebyishi byeze peeee
  • manzi rogers8 years ago
    Twapfiriwe intwari imana imuhe iciruko cyamaholo
  • Munezero8 years ago
    Ntiduteze kukwibagirwa

Inyarwanda BACKGROUND