Nyuma y’uko Producer Bob amaze gukorera abahanzi b’abanyarwanda indirimbo zigakundwa ndetse benshi bagashima imikorere ye, ubu yagiriwe icyizere n’abahanzi bo mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi, bakaba bambutse Akanyaru baza gukorera indirimbo mu Rwanda kwa Producer Bob.
Bob wagiye akorera abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda nka Cecile Kayirebwa, Masamba Intore, Jules Sentore, Aline Gahongayire, Teta n’abandi benshi, ibi byamuhesheje kumenyekana mu Burundi maze abahanzi bibumbiye mu itsinda ryitwa “I live for you” bambuka umupaka w’u Rwanda n’u Burundi bazanywe mu Rwanda no gushaka Bob ngo abakorere indirimbo.
Aba bahanzi baturutse i Burundi baje gukorerwa indirimbo na Bob
Uyu musore avuga ko kugeza ubu urwego agezeho arushimira Imana n’abahanzi bagiye bamugirira icyizere, ibi bikaba byaratumye apanga na gahunda yo kuzajya yigisha umuziki ndetse akanigisha ababishaka gutunganya indirimbo, ibi byose akaba ashaka kubishyiramo ingufu bikazamura kurushaho ireme ry’umuziki nyarwanda.
Bob ageze kure mu gutunganya no kwigisha muzika
Kugeza ubu Producer Bob akorera mu mujyi wa Kigali mu nyubako yo kwa Ndamage, akaba ariko yigishiriza ahantu hatandukanye bitewe n’ibyifuzo by’abashaka kwiga, akaba afite intego yo gukomeza gukora cyane akazamura muzika y’abanyarwanda ndetse n’iyo mu bihugu by’abaturanyi kuko nabo batangiye kumugirira icyizere.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO