RFL
Kigali

Imikorere ya Producer Bob yamuhesheje kugirirwa icyizere n'abahanzi b'i Burundi baza kumushaka ngo abakorere

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/07/2014 18:21
12


Nyuma y’uko Producer Bob amaze gukorera abahanzi b’abanyarwanda indirimbo zigakundwa ndetse benshi bagashima imikorere ye, ubu yagiriwe icyizere n’abahanzi bo mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi, bakaba bambutse Akanyaru baza gukorera indirimbo mu Rwanda kwa Producer Bob.



Bob wagiye akorera abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda nka Cecile Kayirebwa, Masamba Intore, Jules Sentore, Aline Gahongayire, Teta n’abandi benshi, ibi byamuhesheje kumenyekana mu Burundi maze abahanzi bibumbiye mu itsinda ryitwa “I live for you” bambuka umupaka w’u Rwanda n’u Burundi bazanywe mu Rwanda no gushaka Bob ngo abakorere indirimbo.

Aba bahanzi baturutse i Burundi baje gukorerwa indirimbo na Bob

Aba bahanzi baturutse i Burundi baje gukorerwa indirimbo na Bob

Uyu musore avuga ko kugeza ubu urwego agezeho arushimira Imana n’abahanzi bagiye bamugirira icyizere, ibi bikaba byaratumye apanga na gahunda yo kuzajya yigisha umuziki ndetse akanigisha ababishaka gutunganya indirimbo, ibi byose akaba ashaka kubishyiramo ingufu bikazamura kurushaho ireme ry’umuziki nyarwanda.

bob

Bob ageze kure mu gutunganya no kwigisha muzika

Bob ageze kure mu gutunganya no kwigisha muzika

Kugeza ubu Producer Bob akorera mu mujyi wa Kigali mu nyubako yo kwa Ndamage, akaba ariko yigishiriza ahantu hatandukanye bitewe n’ibyifuzo by’abashaka kwiga, akaba afite intego yo gukomeza gukora cyane akazamura muzika y’abanyarwanda ndetse n’iyo mu bihugu by’abaturanyi kuko nabo batangiye kumugirira icyizere.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aline 9 years ago
    Jyewe ndamukunda numuganga
  • Aline 9 years ago
    Jyewe ndamukunda numuganga
  • Dudu 9 years ago
    Jewe Nitwa Dudu ndi Ibujumbura U Rwanda mufise umutama gose ushuboye kandi nakomerezaho
  • Aline 9 years ago
    Kuki atajya yimenyekanisha cyane ngo tumubone wana jye we Nkunda indirimbo ya Cecile kayibwa yitwa Inzozi yakoze
  • Ritha9 years ago
    Gewe ndamukunda kabisa arimu produce biyubaha bacisha make komeza utere imbere Wange
  • Mutoni9 years ago
    Yigisha ibihe byuma byumuziki konshaka kwiga Piano
  • Gihozo9 years ago
    Bob pro nange nzaza wangu
  • kalisa 9 years ago
    Nitwa kalisa Jean mumutubarize niba kumashuri ahigisha kuko turabikeneye
  • haruna9 years ago
    Nanje ndikibitoke Uwo mutipe akora neza gose ramwemera pe
  • Gihozo9 years ago
    Azajye yivuga mundirimbo Cyane hahahaha!!!
  • haruna9 years ago
    Nanje ndikibitoke Uwo mutipe akora neza gose ramwemera pe
  • MARC EV9 years ago
    yeah big up bro njye ndumwe mubana bari bato yigishije gucuranga drums none ubu ncurangira mubuhinde kandi abashaka kwiga nibindi byuma mumugane ni proffessionelle kubyuma byose





Inyarwanda BACKGROUND