RFL
Kigali

Ikinshishikaje ni ukwita ku muhungu wanjye Julius nta mwanya wo gutera inda mfite - Mico The Best

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/08/2014 11:17
4


Nyuma y’amakuru amaze iminsi avugwa ku muhanzi Mico The Best ko yaba afite umukobwa yateye inda, uyu musore we atangaza ko nta gihe cyo gutera inda yabona kuko ahugiye mu kwita ku mwana we w’umuhungu asanganywe ndetse akaba ashaka no kurushaho guteza imbere muzika ye.



Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na Inyarwanda.com, yatangaje ko ibyo bavuga ko yaba afite umukobwa yateye inda atari byo ndetse atazi ababivuga aho babihera kuko we atabibonera umwanya, kuko ubu ngo ikimushishikaje ari ukwita kuri muzika ye no gushaka uko yiteza imbere ngo arusheho kwita ku muhungu we witwa Ramba Julius yabyaranye mu minsi ishize n’umukobwa witwa Gaudence.

mico

Mico ati: “Njye mfite umwana w’umuhungu witwa Ramba Julius, ndamukunda kandi mwitaho, ubu ikinshishikaje ni ukumwitaho no kumushakira ejo hazaza ari nako ntekereza uburyo muzika yanjye yarushaho gutera imbere, naho ibyo bindi ni ibinyoma, nta mukobwa nateye inda ndetse nta n’uwo naryamanye nawe nta mwanya w’ibyo rwose mfite”.

mico

Icyakoze n’ubwo Mico ahamya ko ari gutekereza cyane ku hazaza h’umuhungu we Ramba Julius umaze kugira umwaka n’amezi arindwi, avuga ko ibijyanye no kuba yazakora ubukwe agashakana na Gaudence babyaranye uyu mwana byo atarabimenya neza kuko ibyo gushaka  ndetse no guhitamo umuntu muzashakana atari ibintu umuntu ahita ahubukira.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lea9 years ago
    ndakwemera ngewe gusa ujye ureka abayunda bayombe tu.
  • Edmond9 years ago
    wowe kora tu ibindi bihorere kd God knows.
  • Diane9 years ago
    nkunze ukuntu wita kumupetit rata may God be with you.
  • 9 years ago
    uyu aboyateye nibenshi kuko yabikoze





Inyarwanda BACKGROUND