RFL
Kigali

Ikigo cya Inyarwanda LTD cyageneye impano idasanzwe abakigana muri iyi minsi mikuru isoza umwaka

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:17/12/2014 18:07
1


Mu gihe hirya no hino ku isi abantu imyiteguro yo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka ya Noheli n’ubunanani irimbanyije, ikigo cya Inyarwanda ltd cyifuje kwifatanya n’abakigana kibinyujije mu igabanuka ry’ibiciro kuri serivise zitandukanye gitanga.



Ubuyobozi bw’ikigo Inyarwanda Ltd ari nacyo gifite uru rubuga rwa Inyarwanda.com buravuga ko ku biciro byo kwamamaza ku mbuga za internet zacyo(Inyarwanda.com,gukunda.com ndetse na afrifame.bi) byagabanutseho 50% guhera uyu munsi tariki 17/12/2014 kugeza tariki 31/01/2015.

Usibye kwamamaza, izindi serivise zose zitangwa n’iki kigo ari zo :Gutunganya amashusho n’amafoto mu buryo butandukanye yaba ay’ubukwe ndetse n’ay’ibindi,gukora filime,gutunganya ibiganiro bya televiziyo,ndetse n’izindi serivise zitandukanye nabyo byagabanijweho ibiciro kugeza kuri 50%.

Festive

Ubuyobozi bw’ikigo cya Inyarwanda ltd bukomeza buvuga ko by’umwihariko ku bantu bose bifuza gukora imbuga zabo bwite za internet zifite izina(Domain name) rya .rw bashobora kurihabwa ku mafaranga ibihumbi 20 gusa mu gihe ryari risanzwe ritangirwa ku mafaranga ibihumbi 43.

Aabashoramari,abikorera ku giti cyabo ndetse n’ibigo bitandukanye byifuza gutambutsa ubutumwa bwifuriza abanyarwanda Noheli nziza n’umwaka mushya muhire w’2015 ku mbuga zitandukanye z’ikigo Inyarwanda ltd nabo bashyizwe igorora kuko ibi bashobora kubishyira mu bikorwa ku giciro cyo hasi cyane.

Niba wifuza kunogerwa ndetse no kuryoherwa n’aya mahirwe ushobora kugana ikigo cya Inyarwanda Ltd aho gikorera mu mujyi rwa gati ku nzu ya La Bonne Adresse House mu igorofa rya 2 ku ruhande rureba kuri UTC(kwa Rujugiro) cyangwa se ukohereza ubutumwa kuri e-mail :info@inyarwanda.com cyangwa ugahamagara kuri 0788304594.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ky jhon nickly mura9 years ago
    hey my names is tabaro jean claude gs najye ndabakurikirana cyane kand turabakund nikomerez aho kand murakoz kuri service muduha noheri nziza





Inyarwanda BACKGROUND