RFL
Kigali

Ibyishimo n'amatsiko menshi kuri Tom Close na Tricia bitegura kwibaruka imfura yabo

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/07/2014 13:34
12


Umuryango wa Tom Close na Tricia ufite amatsiko menshi yo kuzabona imfura yabo mu minsi micye iri imbere, gusa n’ubwo hasigaye igihe kitari kirekire ngo babyare, ngo baba bumva iminsi itagenda kuburyo atari bo bazarota babonye uyu mwana wabo.



Nk’uko bigaragara mafoto, Tricia atwite inda nkuru ndetse nk’uko nabo babyemeza bazibaruka umwana w’umukobwa mu minsi ya vuba, bikaba biteganyijwe ko igihe cyo kubyara ari mu kwezi kwa cyenda (Nzeri) uyu mwaka, ni ukuvuga mu mezi abiri gusa ari imbere.

Nk'uko bigaragara kuri iyi foto, Tricia atwite inda nkuru

Nk'uko bigaragara kuri iyi foto, Tricia atwite inda nkuru

Mu kiganiro na Tom Close, yatangarije inyarwanda.com ko bafite ibyishimo n’amatsiko menshi yo kuzabona uyu mukobwa uzaba ari imfura yabo, bakaba nk’uko yabyivugiye baba bumva iminsi itagenda n’ubwo habura iminsi itari myinshi ngo bibaruke uyu mwana wabo w’umukobwa.

tricia

TRICIA

Tricia atwite inda nkuru, azibaruka umwana w'umukobwa mu mezi abiri ari imbere

Tricia atwite inda nkuru, azibaruka umwana w'umukobwa mu mezi abiri ari imbere

Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yashyingiranywe na Niyonshuti Ange Tricia tariki ya 30 Ugushyingo 2013, bivuga ko ubu bamaze igihe kingana  n’amezi 7 babana nk’umugabo n’umugore, Tom Close akaba atarahwemye kwerekana ko yishimiye cyane kuba yarashakanye na Tricia ndetse akanashimangira ko aho abereye umugabo byahinduye byinshi ku buzima n’imibereho ye.

Tom Close na Tricia bamaze amezi 7 babana

Tom Close na Tricia bamaze amezi 7 babana

REBA HANO INDIRIMBO BYARARANGIYE TOM CLOSE YARIRIMBIYE TRICIA

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • annie9 years ago
    ohhhhlalal..byiza cyane..ureke bamwe bavugaga ngo yarabyaye...ohhhh aberetse ko ari umwana warezwe pe..Congs
  • 9 years ago
    nibyiza cyane.ariko mana abandi ngo baratandukanye! made neza muyindi si
  • 9 years ago
    Biraryoshe!imana ibazigame.
  • Tom Nana Ozil9 years ago
    incwi ndabakunda cyane pe,ikincimishije nuko tricia azabyarira igihe kingana nigihe yabaniye na Tom,big up bro Tom
  • 9 years ago
    urukundo rurahari.
  • uwamahoro Agnes9 years ago
    Ariko Mana no kuba umustar ubanza atari byiza, uwababwira ukuntu abantu birirwaga bavuga ngo babyaye umuzungu, none nta nubwo arabyara hahahaha!!!!
  • sharon rukaaka9 years ago
    muzibaruke amahoro
  • nina ali9 years ago
    Imana ibiteho turabakunda cyane naho amagambo yo ntawayitaho baba babuze ibyo bavuga
  • paccy9 years ago
    Big up turabakunda cyane Imana ijye ibitaho cyane kandi ibahundagazeho imigisha Tom! Urintwali kabisaa
  • lllllllllllll9 years ago
    abapopozaga banume rero
  • hope9 years ago
    yoooo!!! mbega ibintu bishimishije Imana ishimwe cyane! ababeshya baragaragaye
  • mamy9 years ago
    ndishimye pe!!! tom uranyura burigihe (nizereko abavuga ibyo batazi bacecetse sinzi impamvu urukundo rwa tom na ange rubarya mukamuhimbira ) cyokora cyo icyo yavuze nukuri byabavuna





Inyarwanda BACKGROUND