RFL
Kigali

Ibiruhuko birashize atarebana mu maso n'ababyeyi be kubera isoni yatewe n'amafuti yabumvishije mu ndirimbo atabigendereye

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:7/08/2014 17:42
3


Muri iyi minsi hakomeje kugaragara umuvuduko udasanzwe mu gusohoka kw’ibihangano by’indirimbo zaba iz’amajwi ndetse n’iza mashusho gusa nanone igiteye inkeke ni ubutumwa n’amashusho y’urukozasoni akomeje kurushaho kwiganza mu bihangano by’abahanzi b’ababanyarwanda uko bukeye n’uko bwije.



Mu minsi ishize umwe mu basomyi bacu aherutse kudutangariza akaga yahuye nako ubwo yumvuga indirimbo y’umuraperi Masho Mampa yise Ukuri akayumva ari kumwe n’ababyeyi be ndetse n’abashyitsi bigatuma agira ikimwaro cyatumye atisanzurana n’ababyeyi be uko bisanzwe muri iki gihe cyose kibiruhuko.

Ni umwana w’umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko wiga mu mwaka wa 4 w’amashuri y’isumbuye muri kimwe mu bigo byo mu Ntara y’Amajyepfo aho yiga abamo gusa muri iyi minsi kimwe na bandi banyeshuri bose akaba yarari mu biruhuko n’ubwo bitamugendeye neza na gato.

Uyu mwana w’umukobwa utuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ubwo yatuganiriza ku byo yahuye nabyo muri ibi biruhuko yagaragaje agahinda n’akababaro yagize ndetse agashimangira ko byatumye azinukwa umuziki n’abahanzi Nyarwanda.

Ati “ Ubusanzwe iyo turi ku ishuri ntabwo tugira amahirwe yo kumva bihagije amakuru anyuranye y’imyidagaduro abera hanze. Njyewe n’abandi bana b’inshuti zanjye iyo tuje mu biruhuko usanga tuganira buri wese abaza undi amakuru mashya cyangwa se adasanzwe yaba arusha undi kugirango tugendane n’ibigezweho biba byaraducitse ndetse nidusubira ku ishuri tuzabe natwe dusobanutse tuzi ibigezweho. Njyewe ku ishuri usanga abana bose banshagaye bambaza amakuru agezweho kuko baziko ibigezweho byose bihera i Nyamirambo…”

“ Nkigera mu biruhuko nyine nk’uko bisanzwe nasuye abana b’inshuti tuganira udukuru twinshi dutandukanye ariko muri ibyo biganiro umwe muri abo bana abwira ukuntu hari indirimbo y’umuhanzi ukora injyana ya Hip Hop witwa Masho Mampa yumvise iteye isoni atibaza uburyo uwo muhanzi yayisohoye. Njyewe na bagenzi banjye twatitirije mugenzi wacu ariko yanga kugira ikintu na kimwe atubwira ku magambo ari muri iyo ndirimbo avuga ko twayishaka tukayiyumvira. Gusa icyo yabashije kudufasha ni ukutubwira izina ryayo. Sinigeze ntekereza ko ariko ibiri muri iyo ndirimbo byamuteye isoni zo kubivuga.”

Uyu mwana yaje gukora ibyo agereranya n’ishyano cyangwa kureba filimi z’urukozasoni ari kumwe n’ababyeyi be.

Ati “ Iyo mvuye ku ishuri usanga mu rugo bampa buri cyose nifuje cyane cyane mu minsi ya mbere. Hari ku Cyumweru hashize iminsi ibiri gusa nje. Mu rugo Papa na Mama nta n’umwe wari wakoze bari biriwe mu rugo bose ndetse hari n’abashyitsi, maze sinzi ukuntu nibutse ya ndirimbo mpita nsaba amafaranga papa yo kujya kuri internet. Papa yabwiye ko naguma ahubwo angurira  ama-unite muri moderm antiza machine ye. Feri ya mbere nahise nyifatira kuri ya ndirimbo ngizi Imana ndayibona aho yariri. Numvaga njyewe ibiyirimo bidakabije cyane ko itari video. Ikintu cyakoze natekerezaga ni uko hashobora kuba harimo guterana amagambo kuko narinziko ari umuco ukunze kuranga abaraperi na hano mu Rwanda.

Ariko papa nawe yari yamaze kugira amatsiko y’indirimbo nshaka kumva mubwira ko ari indirimbo nshya itangaje yasohotse narangiwe n’inshuti yanjye. Umwe muri abo bashyitsi yahise avuga ngo Ese ubundi baririmba ib’iki konabonye basigaye birirwa baterana amagambo bakaniyambika ubusa gusa. Nagerageje kudefanda abahanzi mvugako bagerageza kandi byose bishimisha urubyiruko bo bakaba batabyishimira kubera Atari generation yabo. Byatumye bose bashaka gutega amatwi iyo ndirimbo maze iba iratangiye ntibyatinze cyane kuko ku masegonda yayo ya mbere gusa nahise ntangira gukorwa n’isoni, numva umusatsi umvuyeho numvishe,amagambo, ibitutsi bitabaho, ibishegu, aratukana amazina, ntanatinye gutukana amazina y’ibitsina no gutukana ku babyeyi kuva ku isegonda rya mbere ryayo kugeza kuyanyuma! Twese twabuze aho dukwirwa, Njyewe nari mfuye byarandenze nshaka guhita nyikuramo ariko noneho barambuza ngo ndeke bumve ubwo butumwa nashakaga gukura muri iyo ndirimbo. N’ubwo atarinjye wabiririmbye iyi ndirimbo yarampemukiye mu buryo bukomeye. Kuva icyo gihe kugeza ubu sinigeze nisanzura mu rugo nk’uko bisanzwe. Papa na mama sinongeye kubareba mu maso.”

“ Cyakoze mama yarabibonye ko nahungabanye, maze ejobundi aranganiriza abwira ko nta cyaha nakoze agerageza kubinkuramo ariko sinabyibagirwa. Iyo mama atibwiriza ngo aze ambe hafi njyewe sinari kubobona naho mpera nsaba amafaranga y’ibikoresho uwo Masho Mampa yarantagaje ku buryo numva mubonye hari ibibazo byinshi namubaza!”

Nyuma y’ubuhamya bw’uyu mwana w’umukobwa wanze ko dutangaza amazina ye, umuntu yakongera kwibaza kuri izi ndirimbo zisohoka zikumvikana kuri zimwe mu mbuga za internet na hantu hatandukanye hacururizwa indirimbo aho ziganisha urubyiruko rw’u Rwanda.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    OHHH lala sorry for you baby girl
  • Robert9 years ago
    Uretse kuba yaragize ibyago c papa and mum bakaba bari mu Rugo, ubundi wagizengo abana bubu hari isoni bakigira zo kureba cg kumva ibiteye isoni, kuko urubyiruko cg abandi bataraba urubyiruko mbona ntaho rugana kuko abenshi bokamwe na film cg zigisha ibibi gusa, eg: kubona umwana wifashe akumva indirimbo zihimbaza Imana ni cas rare kweli!!!
  • 9 years ago
    masho yaramuhaye kabisa yarazimwakirije





Inyarwanda BACKGROUND