Nyuma y’iminsi 4 ashizemo umwuka, Uwayezu Jacques wamenyekanye cyane mu ruhando rwa muzika nka producer Dr Jack, yamaze gushyingurwa i Burundi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri.
Abahanzi batandukanye mu Burundi barimo Big Farious, Lolilo n’abandi bari bamaze igihe bakorana na Dr Jack bakaba bari baje gusezeraho no guherekeza mu cyubahiro nyakwigendera, mu gihe abo mu muryango wa hafi wa Dr Jack baturutse mu Rwanda hamwe nabo bagiye bakorana nawe mu Rwanda barimo Jackson Dado, Faruk Dinho nabo bagaragaye muri uyu muhango gusa benshi mu bahanzi bakoranye n’uyu mugabo mu Rwanda ubwo yarakiri ku isi y’abazima akaba nta n’umwe mubazwi wabashije kuhagaragara.
Abantu benshi mu mujyi wa Bujumbura basezeyeho bwa nyuma nyakwigendera Dr Jack
Big Fizzo na bagenzi be agahinda kari kose
Abantu batari bacye berekezaga ku irimbi rya Mpanda aho nyakwigendera yashyinguwe
Lolilo yaratarabyiyumvisha
Jackson Dado(Wambaye amadarubindi) wakoranye igihe kinini na Dr Jack mu Rwanda ni umwe mu bari bacye babashije guturuka mu Rwanda
Nyakwigendera Dr Jack yari yarabonye izuba mu mwaka w'1985,...mu myaka 29 yari amaze ku isi akaba yarabashije gukora ibikorwa bizahora byibukwa mu muziki w'u Rwanda n'u Burundi
Inyarwanda.com tumwifurije kuruhukira mu mahoro ya Nyagasani...
Nizeyimana Selemani
Amafoto/Kook&Ikirere.com
TANGA IGITECYEREZO