Ku nshuro ye ya mbere yarabashije kwerekeza ku mugabane w’u Burayi abikesha impano ye y’ubuhanzi, Umuraperi Jay Polly aratangaza ko asanga ibyari indoto ze bikomeje kugenda biba impamo ndetse agashimangira ko ugushaka ari ugushobora.
Uburyo uyu muraperi kimwe na bagenzi be bagize itsinda rya Urban boys bakiriwe n’umuryango nyarwanda uba mu gihugu cy’u Bubiligi mu gitaramo bahakoreye kuwa Gatandatu tariki ya 06 Nzeli 2014 ubwo hizihizwaga isabukuru y'imyaka 15 ya Team production, Jay Polly avuga ko byamurenze binamuha imbaraga zo kurushaho gukora ku buryo uretse n’abanyarwanda ashobora no kwigarurira abakunzi b’umuziki mu bice bitandukanye by’isi.
Ku nshuro ye ya mbere, Jay Polly avuga ko yatunguwe ndetse ashimishwa n'uburyo yakiriwe n'abakunzi b'umuziki
Ati “ Niba se ntaratekerezaga ko igihe kimwe nzaririmba byibura umurenge waho ntuye ukamenya, nyamara nkagira indoto z’uko nzanyura kuri tapis z’umutuku mfite icyubahiro nk’umuhanzi ndetse mu myaka itarenze 6 nihiringa nkabasha kubigeraho nkashimangira ubuhanzi bwanjye mu gihugu ndetse umuziki wanjye ukambuka ukanashimisha abavandimwe bacu bari hakurya y’inyanja, kuki noneho mu gihe kiri imbere ntazakomeza kuzamura ibi bigwi maze n’abadafitanye isano n’u Rwanda nabo bakishimira Hip hop mbakubitira nkabasha kurira indege ngiye mu kazi mu bihugu bitandukanye?!”
Jay Polly na Urban boys imbere y'abakunzi babo ku mu Bubiligi
Mu kiganiro yagiranye n’inyarwanda.com, Jay Polly yadutangarije ko uretse iki gitaramo yari yatumiwemo mu gihugu cy’u Bubiligi, yanabashije kuhakura ubundi busabe bw’abifuza ko azabataramira mu mwaka utaha ndetse kuri uyu wa Gatandatu tariki 13/09/2014, Uyu muraperi azongera kugaragara mu kindi gitaramo mu mujyi wa Bruxelles ahitwa Bodega cy'abanyarwanda bifuje kongera gususuruka bari kumwe nawe mbere y'uko agaruka mu Rwanda.
Jay Polly mu kindi gitaramo mu Bubiligi kuri uyu wa Gatandatu
Ati “ Nabonye hari bamwe bifuje gushaka utuntu duto duto tudashinga bazamukiraho bagaragariza abantu ko Jay Polly atakiriwe neza inaha, ariko ndagirango mbamenyeshe ko uretse uburyo nabanye neza n’abakunzi b’umuziki hariya, nanahakuye izindi contact z’umwaka utaha kandi nyinshi mu bihugu bitandukanye kandi sinzacika intege n’ibyo dutekereza ko bikomeye tuzabigeraho.”
Jay wanamaze gukorana indirimbo n'umuhanzi nyarwanda ukorera mu Bubiligi witwa 'Selemani', ubwo yasozaga ikiganiro yagiranye n'inyarwanda.com yashimiye inzu akoreramo ya Touch record, abakunzi be bose bamufashije kuba uwo ariwe, cyane cyane abamufashije kwegukana Guma Guma, atangaza ko ateganya ibitaramo byo kwishimira itsinzi mu Rwanda hose ubwo azaba agarutse.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO