Mu gihe Miss Umwali Neema ariwe mukobwa uhagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ya Miss Supranational 2014, ubu ushobora kumuhesha amahirwe yo kuza mu cyiciro cy’abakobwa 20 bazahatanira iri kamba..
Umwali Neema niwe mukobwa uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational 2014
Amakuru atangazwa n’urubuga rw’abategura iri rushanwa avuga ko ubu amatora y’ibanze yatangiye aho ushobora guhesha amahirwe umukobwa ushyigikiye mu bahatana yo kuza muri 20 ba mbere bazahatanira ikamba rya Miss Supranational 2014.
Hesha amahirwe Miss Umali Neema (Rwanda) umutora
Muri aya matora kandi umukobwa uzatorwa n’abantu benshi ku murongo wa internet azahabwa ikamba rya Miss Supranational Internet.
Dore uko ushobora guhesha amahirwe Miss Umwali Neema uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa:
Niba usha gutora Neema nta kindi usabwa usibye kujya ku rubuga rw’aya marushanwa arirwo http://www.misssupranational.com/voting/ maze ukabona ahantu hasabwa ko wuzuza.Mu kazu ka mbere ubona urutonde rw’ibihugu byinshi maze ugahitamo RWANDA.Mu tundi tuzu dukurikiraho wuzuzamo e-mail yawe ndetse n’amazina ubundi ugahita ukanda kuri Vote ukaba uhesheje amahirwe Miss Umwali Neema uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa.
Uku niko urukuta rwo gutoreraho rumeze
Twababwira ko aya matora agamije gutoranya abakobwa 20 bazahatanira umwanya wa Miss Supranational 2014 mu birori bizaba tariki 5/12/2014 mu gihugu cya Pologne.
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO