RFL
Kigali

Hesha Miss Umwali Neema amahirwe yo kuza muri 20 ba mbere bahatanira ikamba rya Miss Supranational 2014

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:29/11/2014 8:27
12


Mu gihe Miss Umwali Neema ariwe mukobwa uhagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ya Miss Supranational 2014, ubu ushobora kumuhesha amahirwe yo kuza mu cyiciro cy’abakobwa 20 bazahatanira iri kamba..



Neema

Umwali Neema niwe mukobwa uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational 2014

Amakuru atangazwa n’urubuga rw’abategura iri rushanwa avuga ko ubu amatora y’ibanze yatangiye aho ushobora guhesha amahirwe umukobwa ushyigikiye mu bahatana yo kuza muri 20 ba mbere bazahatanira ikamba rya Miss Supranational 2014.

Neema

Hesha amahirwe Miss Umali Neema (Rwanda) umutora

Muri aya matora kandi umukobwa uzatorwa n’abantu benshi ku murongo wa internet azahabwa ikamba rya Miss Supranational Internet.

Dore uko ushobora guhesha amahirwe Miss Umwali Neema uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa:

Niba usha gutora Neema nta kindi usabwa usibye kujya ku rubuga rw’aya marushanwa arirwo http://www.misssupranational.com/voting/ maze ukabona ahantu hasabwa ko wuzuza.Mu kazu ka mbere ubona urutonde rw’ibihugu byinshi maze ugahitamo RWANDA.Mu tundi tuzu dukurikiraho wuzuzamo e-mail yawe ndetse n’amazina ubundi ugahita ukanda kuri Vote ukaba uhesheje amahirwe Miss Umwali Neema uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa.

Vote

Uku niko urukuta rwo gutoreraho rumeze

Twababwira ko aya matora agamije gutoranya abakobwa 20 bazahatanira umwanya wa Miss Supranational 2014 mu birori bizaba tariki 5/12/2014 mu gihugu cya Pologne.

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hakuziyaremye Prosper9 years ago
    Turamushigikiye
  • jojo9 years ago
    gutora bisaba ama dorali mbega abantu ndumiwe
  • 9 years ago
    Natsindwa azaze abe miss wanjye kukombonye ntacyonamuntenga.
  • Bosco Urayeneza9 years ago
    Ese ko bene Ngango babaye benshi, tukaba dukemangwa iri tora risaba imyirondoro ndetse na number ya credit card, nta buryo bwa telefoni bwakoreshwa maze amafaranga utora yishyura bakayamukata kuri units afite muri telefoni?
  • tora9 years ago
    hariya se basaba kwishyura k byo mutabivuze??
  • h9 years ago
    sha barabapyeta amafaranga, bayamareho kdi ntaho mwajya kurega
  • 9 years ago
    ndi.erick.ndarimuhaye.ararikwiye.
  • 9 years ago
    abajura gusa.
  • uwimana solange9 years ago
    As ndi umunyarwanda we are and she particulary,it seems to hold this crown you sister we comfirn the win come in RWANDA from your thanksgiving ,congratulation again.
  • jp9 years ago
    Muratubeshye uwo niwe mwabonye mwiza
  • Niyonkuru confiance9 years ago
    never give up our sister, we are together.
  • 9 years ago
    nakomerezago uwomwari wirwanda





Inyarwanda BACKGROUND