RFL
Kigali

Hari abavuga ko ibyo Tidjara Kabendera akora abiterwa n'ibiyobyabwenge abandi bakavuga ko bidakwiye umugore

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/08/2014 9:52
19


Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Tidjara Kabendera, atangaza ko ibyo akora mu kazi ke benshi bakibifata nabi kubera imyumvire yabo, hakaba n’abavuga ko aba banyweye ibiyobyabwenge ndetse bakanavuga ko bidakwiye gukorwa n’umugore ufite umugabo, ariko we asanga ari imyumvire itari yo.



Ubwo yaganiraga na Sunday Night ku bijyanye n’ubuzima bwe, Tidjara Kabendera yasobanuye uburyo yarwanye intambara ikomeye ngo abashe kuba umunyamakuru kandi abikore neza mu rwego rwo guharanira ishema rya papa we nawe wari umunyamakuru wamenyekanye cyane nka Shinani Kabendera.

No mu bitaramo bitandukanye, uyu mubyeyi ntabura kwerekana ko yikundira muzika

No mu bitaramo bitandukanye, uyu mubyeyi ntabura kwerekana ko yikundira muzika

Mu byagiye bikomerera Tidjara nk’uko yabisobanuriye inyarwanda.com, harimo kuba abantu bamwe badafata ibyo akora nk’akazi ahubwo bakabivugaho ibindi byinshi bitandukanye, harimo nk’abavuga ko uburyo bamubona abyina kuri Televiziyo ndetse n’uburyo aba ashyushya ibiganiro bitandukanye, ngo yaba abikoreshwa n’ibiyobyabwenge nyamara we agashimangira ko ibyo ntaho bihuriye n’ukuri.

Tidjara ati: “Hari ababona umuntu abyina kuri Televiziyo yishimye bakavuga ko wenda yaba abikoreshwa n’ibiyobyabwenge, abandi bakavuga ngo biriya si ibintu bikwiye umugore ufite umugabo nyamara ntibumve ko ari akazi, ko ari ukwidagadura bisanzwe nk’uko n’undi muntu yaba akunda umupira cyangwa ikindi kimushimisha. Ni imyumvire itari yo, wenda ugereranyije no mu myaka nk’icumi ishize hari ikigenda gihinduka ariko hari abagifite iyo myumvire…”

Tidjara

Tidjara kandi ashimangira ko umugabo we amukunda cyane kandi akamushyigikira mu kazi ke, cyane ko bajya no gushakana yari amuzi azi ko asanzwe akora n’ako kazi,

Uyu mugabo babyaranye umwana umwe ariko bashakanye Tidjara Kabendera afite abandi bana babiri yari yarabyaranye n’undi mugabo batagize amahirwe yo kubana, ariko kugeza ubu nk’uko byemezwa na Tidjara, umugabo bashakanye arabakunda ndetse n’abo bana bakuru bamufata nka papa wabo, kuburyo bavuga ko bafite abana batatu kuko bose ari ababo.

Tidjara Kabendera akunda kuba ari kumwe n'umugabo we mu birori byinshi yitabira

Tidjara Kabendera akunda kuba ari kumwe n'umugabo we mu birori byinshi yitabira

Uyu mugabo ajya ashyigikira cyane Tidjara Kabendera mu kazi ke, mu bitaramo byinshi uyu munyamakuru akunda kwitabira barajyana kandi n’ahantu yakoze akazi ko kuba MC  nabwo ajya amuherekeza, ikindi kandi nk’uko nyir’ubwite Tidjara abihamya, umugabo we ni we muntu wa mbere umutera ingabo mu bitugu kandi akamwubahira akazi ke kuko azi neza ko ibyo akora abikora nk’akazi.

Tidjara Kabendera aha umwanya cyane abamukunda kandi bamukundira uko ari, akirengagiza abafite indi myumvire

Tidjara Kabendera aha umwanya cyane abamukunda kandi bamukundira uko ari, akirengagiza abafite indi myumvire

Tidjara Kabendera kandi avuga ko ibyo bidashoboka kumuca intege, kuko azi neza ko hari benshi bamukunda kandi bakamukundira uko ari, ibyo akaba abibona nk'igihe yasibye gukora ikiganiro kuri Televiziyo kubera impamvu runaka, aho abantu baba bavuga ko bahombye imibyinire ya Tidjara. Ibyo rero bituma yumva ko akwiye kwita kuri bake bamukunda kandi bakamukundira uko ari, ntahe umwanya na muto abo bafite indi myumvire yabo.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BEBE9 years ago
    turagukunda byahatari kuko ushyushya ikiganiro byahatari abakuvuga baveko
  • lando9 years ago
    dufite nabandi banyamakurukazi kndi bakora neza bafite numuco, ariko uyu nguyu we yaratwumije, ntasoni agira muriwe, noneho uwabereka ibintu apostinga kuri Facebook, mwakumirwa
  • Gerry Mugwiza9 years ago
    Njye mbona tutazatera imbere mu gihe abantu bananirwa gutekereza ku byabateza imbere ahubwo bagata umwanya baca abandi intege. Big Up Tidjara... Gusaza ni mu mutwe !
  • me9 years ago
    nuburenganzira bwawe!Abo nabo nibagira agahinda ntibakarebe ibyo ukora
  • Derrick9 years ago
    Ariko abantu baranyicya mumwanya wogukora ngo bamurushe tubimbone baraho bavuga gusa,Rwanda weee uracyafite ibibazo byinshi cyane,njye mbabazwa nabayobora kuko imyumvire iri haze aha iteye inkeke.
  • me9 years ago
    njye muransetsa rwose tdjara abatwaye iki njye mukundira ko afite charactors nkizanjye nanjye baba bambaza ngo nkoresha irihe tabi kdi ntazi namoko yaryo tdjara we kora bibarye kuko nanjye benshi mbarwaza umutwe utagukunda azimanike abyerekane
  • uwa9 years ago
    Nibakureke akazi nakazi kdi icyo uzakora umutima wawe ntugucire urubanza uzagikore kabone niyo byababaza benshi. shira iswala imbere maze usabe Allah akuyobore.
  • Umusaza Rwanyabugigira9 years ago
    Nkunze ko wumva ko afite abana babiri yabyaye gikoboyi; ibindi nta gitangaje ku muntu nka Kabendera!
  • Nshimiyimana Anasi jimmy9 years ago
    tidjara turamukunda cyane kandi akora akazi ke neza ntacyo tubona akora kidasanzwe kandi mujye mwibukako abantu tudateye kimwe .gushaka impamvu aho itari nikibazo cyimyumvire abantu bagifite. ahubwo abanyamakuru nimumufatireho urugero .kuko niwe munyamakuru wenyine dufite mu Rwanda uzi gushyira ikintu mu mwanya wacyo igihe cyo kwishima arishima .courageTk komereza ho Abanyarwanda turagukunda dukunda nuburyo ukora akazi kawe neza.
  • kana9 years ago
    Arakabya yifotiza nkinshinzi uge wibukako ifoto idasaza ubwose umwana wawe nakura areba uburyo wimangarika kd ukuze azifotoza izimeze gute.
  • Robert9 years ago
    Ibyo mwamuvugaho byose,kbsa njye nzamwemera kugeza ku iherezo rye!!!
  • drogba9 years ago
    erega mwirengagiza ko ari umu star kandi aba stars si abantu, si bagenzi banyu kandi ntibagendera kumyaka. ntimukansetse.
  • isimbisteven9 years ago
    Tk nu mustar kbs turamwemera ahubwo nikomerezaho.
  • ivan jack9 years ago
    bibeshya bikwirengagiza work ye muri enter....t
  • M9 years ago
    NANGE NDAMUKUNDA
  • 9 years ago
    umugore ni wowe kbs! big up!
  • my9 years ago
    nibakureke rata titi twe turakwemera wite kubagukunda abo bakwanga bazagushyirahe se,bavuge ibibareba ibitabareba barebe hirya.courage kandi tukuri inyuma mwenye wivu ajinyonge
  • Keyla9 years ago
    Sometimes ntago umuntu abafite kwita kubyo rubanda bavuga kuko benshi muribo baba badufuhira or bafite ibindi bagamije gusa kugira ngo utaba imburamukoro nkabo urabareka ugakomeza gahunda zawe nubyiteho kugirango ubereke ko amagambo yabo ntacyo avuze, so all the best 2 uTidjara!...
  • Reponse9 years ago
    Bamureke harigihe yaba ariko ameze Cyangwa ari ibintu yiyunvamo.Gusa niba ari kureba ko ntamuntu bishimisha abireke





Inyarwanda BACKGROUND