Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Tidjara Kabendera, atangaza ko ibyo akora mu kazi ke benshi bakibifata nabi kubera imyumvire yabo, hakaba n’abavuga ko aba banyweye ibiyobyabwenge ndetse bakanavuga ko bidakwiye gukorwa n’umugore ufite umugabo, ariko we asanga ari imyumvire itari yo.
Ubwo yaganiraga na Sunday Night ku bijyanye n’ubuzima bwe, Tidjara Kabendera yasobanuye uburyo yarwanye intambara ikomeye ngo abashe kuba umunyamakuru kandi abikore neza mu rwego rwo guharanira ishema rya papa we nawe wari umunyamakuru wamenyekanye cyane nka Shinani Kabendera.
No mu bitaramo bitandukanye, uyu mubyeyi ntabura kwerekana ko yikundira muzika
Mu byagiye bikomerera Tidjara nk’uko yabisobanuriye inyarwanda.com, harimo kuba abantu bamwe badafata ibyo akora nk’akazi ahubwo bakabivugaho ibindi byinshi bitandukanye, harimo nk’abavuga ko uburyo bamubona abyina kuri Televiziyo ndetse n’uburyo aba ashyushya ibiganiro bitandukanye, ngo yaba abikoreshwa n’ibiyobyabwenge nyamara we agashimangira ko ibyo ntaho bihuriye n’ukuri.
Tidjara ati: “Hari ababona umuntu abyina kuri Televiziyo yishimye bakavuga ko wenda yaba abikoreshwa n’ibiyobyabwenge, abandi bakavuga ngo biriya si ibintu bikwiye umugore ufite umugabo nyamara ntibumve ko ari akazi, ko ari ukwidagadura bisanzwe nk’uko n’undi muntu yaba akunda umupira cyangwa ikindi kimushimisha. Ni imyumvire itari yo, wenda ugereranyije no mu myaka nk’icumi ishize hari ikigenda gihinduka ariko hari abagifite iyo myumvire…”
Tidjara kandi ashimangira ko umugabo we amukunda cyane kandi akamushyigikira mu kazi ke, cyane ko bajya no gushakana yari amuzi azi ko asanzwe akora n’ako kazi,
Uyu mugabo babyaranye umwana umwe ariko bashakanye Tidjara Kabendera afite abandi bana babiri yari yarabyaranye n’undi mugabo batagize amahirwe yo kubana, ariko kugeza ubu nk’uko byemezwa na Tidjara, umugabo bashakanye arabakunda ndetse n’abo bana bakuru bamufata nka papa wabo, kuburyo bavuga ko bafite abana batatu kuko bose ari ababo.
Tidjara Kabendera akunda kuba ari kumwe n'umugabo we mu birori byinshi yitabira
Uyu mugabo ajya ashyigikira cyane Tidjara Kabendera mu kazi ke, mu bitaramo byinshi uyu munyamakuru akunda kwitabira barajyana kandi n’ahantu yakoze akazi ko kuba MC nabwo ajya amuherekeza, ikindi kandi nk’uko nyir’ubwite Tidjara abihamya, umugabo we ni we muntu wa mbere umutera ingabo mu bitugu kandi akamwubahira akazi ke kuko azi neza ko ibyo akora abikora nk’akazi.
Tidjara Kabendera aha umwanya cyane abamukunda kandi bamukundira uko ari, akirengagiza abafite indi myumvire
Tidjara Kabendera kandi avuga ko ibyo bidashoboka kumuca intege, kuko azi neza ko hari benshi bamukunda kandi bakamukundira uko ari, ibyo akaba abibona nk'igihe yasibye gukora ikiganiro kuri Televiziyo kubera impamvu runaka, aho abantu baba bavuga ko bahombye imibyinire ya Tidjara. Ibyo rero bituma yumva ko akwiye kwita kuri bake bamukunda kandi bakamukundira uko ari, ntahe umwanya na muto abo bafite indi myumvire yabo.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO