RFL
Kigali

Hagiye kuba ibirori bizahuza abanyeshuri bose bahawe impamyabumenyi muri Kaminuza y'u Rwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/08/2014 14:54
0


Nyuma y’uko muri iki cyumweru abanyeshuri batandukanye bo muri Kaminuza y’u Rwanda baherutse gusoza amashuri yabo bakomeje kugenda bashyikirizwa impamyabumenyi zabo, hateguwe ibirori bizafasha aba banyeshuri bose kwidagadura no kurushaho kwishimira iyi ntambwe ikomeye bagezeho.



Ibi birori bizaba ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 22 Kanama 2014, bizabera ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Mamba Club, abanyeshuri bazaba baramaze guhabwa impamyabumenyi zabo bakaba bazabasha kwidagadura ndetse babone ny’umwanya wo kwishimana n’inshuti n’abavandimwe babo kuri uwo munsi.

graduation

Ibi birori ariko n’ubwo bigenewe abanyeshuri barangije muri Kaminuza y’u Rwanda, inshuti zabo, abavandimwe n’abandi bagiye bigana cyangwa bakorana n’aba barangije muri kaminuza nabo bazahabwa ikaze kugirango bakomeze kwishimana bari hamwe nk’inshuti n’umuryango. Kwinjira kuri buri muntu bizaba ari amafaranga 3000 ariko uwaje wese agahabwa icyo kunywa cy'ubuntu.

Igitekerezo cyo gutegura ibi birori cyagizwe n’umukobwa umwe mu banyeshuri barimo kurangiza muri kaminuza nawe wahawe impamyabumenyi, akaba akaba yarabikoze nyuma yo kubona ko bigoye kuri bagenzi be gukora ibirori byo kwishimira uru rwego bagezeho kuko igikorwa cyo gushyikirizwa izi mpamyabumenyi zabo kirimo kuba mu minsi y’imibyizi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND