RFL
Kigali

Hagiye gukurikiranwa niba Teta ataba yarasabwe gutanga ruswa ishingiye ku gitsina cyangwa amafaranga

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/07/2014 11:19
15


Nyuma y’igitaramo cya Primus Guma Guma Super Star cyabereye i Rubavu aho abahanzi 7 batakaje amahirwe yo kuba bakwegukana igihembo gikuru, hari ibyabaye ku muhanzikazi Teta Diana bigaragara nko kwibasirwa, ubu hagiye gukurikiranwa niba ataba yaratswe ruswa ishingiye ku gitsina cyangwa se amafaranga akanga kuyitanga.



Ingabire Marie Immaculee ni umuyobozi wa Transparency Rwanda; uru rukaba ari urwego rushinzwe gukurikirana no kurwanya ruswa n’akarengane. Ubwo iki gitaramo cyarangiraga, yaje kubona inkuru yibasira umuhanzikazi Teta biramubabaza cyane, kuburyo atumva ukuntu mu bahanzi barindwi ari uyu wenyine bahisemo kwibasira bikomeye.

 Ingabire Marie Immaculée uyobora Transparency Rwanda

Ingabire Marie Immaculée uyobora Transparency Rwanda 

Aganira na inyarwanda.com, Ingabire Marie Immaculee yagize ati: “Byarambabaje cyane hamwe n’umuntu twari kumwe dusoma iyo nkuru tugwa mu kantu, yaramwibasiye bikomeye mu buryo bugaragara, ukibaza ukuntu mu bahanzi 7 basezerewe bafashe Teta bakamwandagaza wenyine bikakuyobera, gusa sinabashije guhita menya uwanditse iyo nkuru kuko nta zina bashyizeho ahubwo banditse ko yanditswe na ‘IGIHE’, amakuru nabashije kumenya ni uko mu myidagaduro nta mukobwa ukoramo bityo ibyo byatuma umuntu anakeka ko uwayanditse yaba yarasabye Teta ruswa ishingiye ku gitsina akamwangira”.

Uyu muyobozi ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, yadutangarije ko ubu ari mu myiteguro yo kwerekeza hanze y’u Rwanda mu bikorwa by’akazi ariko ko mu gihe azaba yagarutse ashobora kuzaganira na Teta agakurikirana iki kibazo gifite aho gihuriye na ruswa, cyane ko na Teta ubwe yemera ko yibasiwe kandi akaba anakeka imvano yabyo.

Ikibazo cya Teta kiri mu nzira yo gukurikiranwa

Ikibazo cya Teta kiri mu nzira yo gukurikiranwa 

Ubwo twaganiraga na Teta, yadutangarije ko mbere yo kwibasirwa yabanje kubiteguzwa ndetse akaba ataranibasiwe rimwe cyangwa kabiri. Teta ati: “Njye ahubwo sinzi n’inkuru uwo muyobozi yasomye iyo ari yo kuko ni nyinshi zanyibasiye kuri icyo kinyamakuru, gusa mbere y’uko bimbaho hari umunyamakuru umwe n’ubwo ntakubwira izina rye ariko we akora kuri radiyo, yarambwiye ngo nitegure ko mu cyumweru kimwe ngiye kwibasirwa kuko ngo natangaje ko nta ruswa yaba amafaranga cyangwa kuryamana n’umuntu nshobora gutanga, nyuma rero koko naje kubibona baranyibasira bikomeye kandi kuba nari ndi mu marushanwa sinumva ko gutsindwa ari icyaha cyatuma nandagazwa”.

Mu byo Teta yavuzweho harimo kuba aririmba nabi, adafite igikundiro ndetse nta n'abafana nyamara hari itsinda ry'abafana biganjemo abazungu bamushyigikira cyane bigaragara

Mu byo Teta yavuzweho harimo kuba aririmba nabi, adafite igikundiro ndetse nta n'abafana nyamara hari itsinda ry'abafana biganjemo abazungu bamushyigikira cyane bigaragara

Nk’uko Teta akomeza abivuga, ashimangira ko nta muntu araha ruswa ngo amufashe mu bikorwa bye bya muzika ariko ko hari bagenzi be azi ko bagiye batanga amafaranga ndetse abakobwa bamwe bakamuganiriza ko bemeye kuryamana n’abashakaga kubafasha, gusa we akaba atakwemera kwitesha agaciro gutyo ndetse n’uwabimubwira akaba yahita amushyira hanze akabivuga. Teta ati: “Ndabizi ko hari bagenzi banjye babikora, ndabizi ko hari abahanzi batanga amafaranga hakaba n’abakobwa twaganiraga akakubwira ko yabiciyemo akaba yaryamana n’umuntu ngo akunde amufashe, ariko njye ntawe urabitinyuka ndetse ubanza anabimbwiye nahita mbivuga nkabishyira hanze”.

Teta ngo yabanje kuburirwa ko ashobora kuba agiye kwibasirwa

Teta ngo yabanje kuburirwa ko ashobora kuba agiye kwibasirwa

N'ubwo Teta avuga ko ntawigeze amwaka ruswa, avuga ko we acyeka ko baba barashatse kumwibasira ngo nabona bikomeye abashake abahe iyo ruswa, kuko nabyo biri mu byo yamenye ko bajya bakoresha ku bandi bahanzi nyuma bakajya kubirukaho ngo babahe ruswa batabavuga nabi.

Teta kandi avuga ko azishimira kuganira na Ingabire Marie Immaculee kuri icyo kibazo, kandi akaba yishimiye kuba umuyobozi nk’uwo agira ubushake bwo gukurikirana ikibazo nk’icyo akanababazwa n’uko yibasiwe, tukaba tuzakomeza kubakurikiranira amaherezo yabyo ndetse n’icyo bizatanga kugirango iyo ngeso mbi igaragara kuri bamwe mu bafite aho bahurira n’itangazamakuru izacike, cyane ko biba igisebo ku batabikora bikitirirwa bose.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jules9 years ago
    uko kwibasirwa ni ukuhe se ko mutakugaragaza ubwo iyo nkuru yanyu iruzuye ?? Umuntu utarabashije kubisoma ibyo muvuga ko yibasiwemo yabyumva ate ubwo ?? nimubyerekana mazxe twumve niba bifite ishingiro, naho ubundi umuntu wese ntiyahita asobanukirwa naho ikibazo kiri pe, ni mukisore iyi nkuru ntiyuzuye rwose.
  • peti9 years ago
    jye iyo nkuru narayibonye cyane kandi yari ikabije ariwe gusa bibasiye bigaragara ko hari umuntu umwanga rwose yari iri ku gihe.com ahubwo nabanje kugira ngo nikindi yakoze
  • peti9 years ago
    jye iyo nkuru narayibonye cyane kandi yari ikabije ariwe gusa bibasiye bigaragara ko hari umuntu umwanga rwose
  • lora9 years ago
    babanje se ahubwo bakareba ikibazo cyukuntu yagiyemo atabikwiye! niba bashinzwe transparency koko bige no ku mpamvu abahanzikazi babikwiye batagiyemo!
  • 9 years ago
    Twebwe abafana twabonaga atari akwiye uwo. ukurikirana azabanze akurikirane ibyo
  • 9 years ago
    Brashoboye!
  • Inka9 years ago
    Uwo munyamakuru tumuciriye urwa PILATO
  • Inka9 years ago
    Uwo munyamakuru nabambwe
  • Inka9 years ago
    Uwo munyamakuru nabambwe
  • jado9 years ago
    mubikurikirane kuko bireze kbs
  • gizzo19 years ago
    ubundi se yarayitanze ikibazo kirihe ko yagiyemo atabikwiye? ubone iyo higwa impamvu yagiyemo atabikwiriye, naho niba yaratanze ruswa iyariyo yose nawe azahanwe nkuwayakiriye kuko niko amategeko avuga
  • leo 9 years ago
    ahahahaha ariko ibyo bitsina byanyu ndumva byarabaye igikangisho da
  • Inka9 years ago
    Muzazane uwo munyamakuru tumukubite izakabwana
  • ukuri9 years ago
    NTIMUKIRENGAGIZE UKURI URIYA MUKOBWA NI USWA NONE ARABONA YARI KUBA MUBA 3 BAMBERE? ABAFANA BABAZUNGU 2 NIBO MUVUGA NGO YARI AFITE? KABISA NUWA DERNIER NTIYARI KUWUBONA ABA YARAVIRIYEMO HAKIRI KARE
  • olivier bm9 years ago
    agatsina kazarikora wasanga anafite nka kimpinja





Inyarwanda BACKGROUND