Ku gicamunsi cy’uyu wa Kane nibwo abasore babiri bagize itsinda rya itsinda rya Good life aribo Weasel na Radio bageze i Kigali aho baje gukomereza imyiteguro y’igitaramo bafite kuri uyu wa Gatandatu. Weasel umwe mu basore bagize iri tsinda yaje ahetse camera agenda afata amafoto atitaye ku bantu bari bamuhanze amaso.
Mu kiganiro twagiranye n’aba basore ubwo bageraga ku kibuga cy’indege ahagana saa sita n’igice twababajije ukobiteguye iki gitaramo baje gukorera i Kigali, nyuma y’ukwezi kumwe gusa bavuye n’ubundi mu gitaramo hano mu Rwanda.
Bakigera i Kanombe
Weasel ati “ Iki gitaramo Birakaze nk’ibisanzwe. Ngirango abavandimwe banjye ba banyarwanda barabizi iyi good life yageze mu mujyi biba bishyushye ni ukubyina nampaka ku butaka.”
Ku kibuga cy'indege bakiriwe na manager Muyoboke Alex, umwe mu barimo gutegura iki gitaramo
Weasel yaje ahetse camera
Weasel yahise atangira gufata ama foto anyuranye ku kibuga cy'indege
Weasel yafotoraga mugenzi we Radio hamwe na Muyoboke
Weasel wafotoraga hirya no hino ku kibuga cy’indege aharimo havugururwa ari nako afotora ikirere cy’u Rwanda ndetse na mugenzi we Radio bombi bagaragazaga morale yo hejuru, twamubajije impamvu aje yitwaje iyi camera, avuga ko mu busanzwe akunda cyane gufata amafoto, akaba yitwaje camera ye mu rwego rwo kwinezeza atera ikirenge mu cya bagafotozi bo mu Rwanda.
Ati “ Nkunda gufata amafoto kenshi, Bakunda kumfotora ariko nanjye mba numva nafotora, ndabikunda, Kuva cyera narotaga kuzaba gafotozi.”
Aba basore bazataramira abanyarwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Nyakanga 2014, mu gitaramo bazakorera muri Parking ya stade Amahoro aho bazaba baherekejwe n’abahanzi nyarwanda barimo Urban boys, Bull Dog, Social, Allioni n’abandi.
Muri iki gitaramo cyateguwe na Show time event kwinjira ni amafranga y’u Rwanda igihumbi(1,000frw) na bitanu(5,000Frw).
Aha bari kumwe n'umuyobozi wa show time event
Radio yaje yambaye inkweto iteye gutyo
Ku ikabutura ye y'umutuku, Weasel yari yarengejeho izi nkweto
Iyi niyo modoka yabavanye i Kanombe
Reba ikiganiro kigufi na Weasel
Reba amashusho y'indirimbo Tornado ya Kid Gaju na Good life
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO