RFL
Kigali

Good life yageze i Kigali, Weasel mu isura nshya ya gafotozi-AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:10/07/2014 16:31
0


Ku gicamunsi cy’uyu wa Kane nibwo abasore babiri bagize itsinda rya itsinda rya Good life aribo Weasel na Radio bageze i Kigali aho baje gukomereza imyiteguro y’igitaramo bafite kuri uyu wa Gatandatu. Weasel umwe mu basore bagize iri tsinda yaje ahetse camera agenda afata amafoto atitaye ku bantu bari bamuhanze amaso.



Mu kiganiro twagiranye n’aba basore ubwo bageraga ku kibuga cy’indege ahagana saa sita n’igice twababajije ukobiteguye iki gitaramo baje gukorera i Kigali, nyuma y’ukwezi kumwe gusa bavuye n’ubundi mu gitaramo hano mu Rwanda.

abahsg

Bakigera i Kanombe

Weasel ati “ Iki gitaramo Birakaze nk’ibisanzwe. Ngirango abavandimwe banjye ba banyarwanda barabizi iyi good life yageze mu mujyi biba bishyushye ni ukubyina nampaka ku butaka.”

ase

Ku kibuga cy'indege bakiriwe na manager Muyoboke Alex, umwe mu barimo gutegura iki gitaramo

bhgstd

abshgd

Weasel yaje ahetse camera

azsw

Weasel yahise atangira gufata ama foto anyuranye ku kibuga cy'indege

anshd

anbshdg

Weasel yafotoraga mugenzi we Radio hamwe na Muyoboke

Weasel wafotoraga hirya no hino ku kibuga cy’indege aharimo havugururwa ari nako afotora ikirere cy’u Rwanda ndetse na mugenzi we Radio bombi bagaragazaga morale yo hejuru, twamubajije impamvu aje yitwaje iyi camera, avuga ko mu busanzwe akunda cyane gufata amafoto, akaba yitwaje camera ye mu rwego rwo kwinezeza atera ikirenge mu cya bagafotozi bo mu Rwanda.

Ati “ Nkunda gufata amafoto kenshi, Bakunda kumfotora ariko nanjye mba numva nafotora, ndabikunda, Kuva cyera narotaga kuzaba gafotozi.”

azsw

Aba basore bazataramira abanyarwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Nyakanga 2014, mu gitaramo bazakorera muri Parking ya stade Amahoro aho bazaba baherekejwe n’abahanzi nyarwanda barimo Urban boys, Bull Dog, Social, Allioni n’abandi.

Muri iki gitaramo cyateguwe na Show time event kwinjira ni amafranga y’u Rwanda igihumbi(1,000frw) na bitanu(5,000Frw).

azq

Aha bari kumwe n'umuyobozi wa show time event

azs

Radio yaje yambaye inkweto iteye gutyo

asz

Ku ikabutura ye y'umutuku, Weasel yari yarengejeho izi nkweto

absgd

avsgdfr

Iyi niyo modoka yabavanye i Kanombe

Reba ikiganiro kigufi na Weasel


Reba amashusho y'indirimbo Tornado ya Kid Gaju na Good life

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND