F2 Images Studio ikigo cy’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye gikora ibijyanye no gutegura ndetse no gufotora mu birori by’imideri bitandukanye mu mashuri yisumbuye kuri uyu wa 14 Ugushyingo cyateguye irushanwa ry’abafite impano mu bijyanye n’imideri baturutse mu bigo by’amashuri bitandukanye.
Iki kigo cyashinzwe n’abasore 2 aribo Fred Cesar Mwerekande na Frank Axel Nyabagabo mu rwego rwo guteza imbere imideri mu mashuri yisumbuye ndetse kikaba gikora ibikorwa bitandukanye birimo nko gufotora abanyamideri n’ibindi byinshi kuri iyi nshuro cyateye intabwe ndende maze gitegura irushanwa rihuza abanyamideri baturutse mu mashuri atandukanye.
Nk’uko Fred Cesar Mwerekande yabitangarije inyarwanda.com, Red Carpet Fashion Awards ni irushanwa rizahuza ibigo by’abanyamideri(Modeling Agencies) byo mu bigo by’amashuri bitandukanye aho hazaba hahatanirwa imyanya itandukanye ariyo
Best Fashion Agency(ikigo cy’abanyamideri gihiga ibindi)
Best make model(umunyamideri uhiga abandi)
Best female model(umunyamiderikazi uhiga abandi)
Best male photogenic on the Billboard(umunyamideri uzi kwifotoza kurusha abandi)
Best female photogenic on the Billboard(umunyamiderikazi uzi kwifotoza kurusha abandi), na
Best fashion designer(umuhanzi w’iby’imideri uhiga abandi)
Iri rushanwa rizaba kuri uyu wa 14 Ugushyingo,2014 aho kizitabirwa n’ibigo by’abanyamideri biva mu mashuri atandukanye. Harimo Gesteley Fashion Design, Fashion Killers, Starlet Fashion Models, African Fashion Agency, First Fit Design, Hunter Hills, YCEG, Tony Fashion, FMA, Beauty &Fashion Agency n’Urusaro Glamourous Agency ndetse n’abanyamideli bikorera ku giti cyabo nka Ngabo Erick, Peace Tyga, Cedric Canon, Keza Canon, Miley Igihozo Ocrom na Aron Joe(Joel).
Iki gikorwa kizabera muri Sports View Hotel ku wa 14 Ugushyingo,2014 guhera i saa cyenda z’amanywa kugeza i saa mbili z’umugoroba aho abazacyitabira bazataramirwa n’umuhanzi Auddy Kelly n’abandi nka Concrets, Pain Killers na Stylo. Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga 2000 ku bazinjira mbere ya saa kumi n’igice, 3000 ku bazinjira nyuma y’izi saha na 5000 mu myanya y’icyubahiro.
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO