RFL
Kigali

Ese koko Dream Boys bagiye ku Nkombo gushimira umupfumu wabaraguriye ko bazatwara Guma Guma?

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/07/2014 7:57
5


Nyuma y’uko Dream Boys bagagaragaye mu bahanzi batatu bafite amahirwe yo kwegukana igihembo gikuru cya Primus Guma Guma Super Star, hongeye kuvugwa ko ibyo umupfumu yabaraguriye baba benda kubigeraho ndetse ko basubiye kumureba ku Nkombo, ariko ibi Dream Boys barabyamaganira kure.



Biciye ku mbuga nkoranyambaga ndetse na zimwe mu mbuga za internet, hari amakuru yatangiye kuvugwa ko nyuma yo kugaragara mu bahanzi batatu ba mbere, Dream Boys baba barahise bajya ku Nkombo gushimira umupfumu wabaraguriye ko bazegukana igihembo cya Primus Guma Guma Super Star, ibi bikaba bije nyuma y’uko n’ubundi irushanwa rigitangira byavuzwe cyane ko bagiye gusaba intsinzi kuri uwo mupfumu wo ku Kirwa cya Nkombo akabasezeranya ko nta kabuza bazegukana iki gihembo ariko icyo gihe nabwo bavuze ko atari ukuri.

dream

Inyarwanda.com iganira na TMC; umwe mu basore babiri bagize Dream Boys, yatangaje ko ibyo ari ibinyoma abantu bakomeje guhwihwisa bashaka guca intege abafana babo, ahamya ko igikombe barimo kugikozaho imitwe y’intoki ariko ko bazagitwara kubw’amasengesho no gufashwa n’Imana ndetse no gufashwa n’abafana babo bakomeje kubashyigikira.

 dream boys

TMC ati: “Oya rwose ni ibinyoma, aho hantu ku Nkombo bavuga njye sinanahazi uretse kumva ko ari ikirwa, ikindi kandi kuva twava ku Gisenyi sindanarenga Kicukiro, twe dusenga Imana kandi turayizera ntaho twahurira n’ibintu nk’ibyo, igikombe turagikozaho imitwe y’intoki ariko tuzagitwara kubera gufashwa n’Imana dusenga ndetse n’ubufasha bw’abafana yaduhaye, ibyo rwose by’abapfumu biragatsindwa twe nka Dream Boys ntibishoboka ntitwabijyamo. Abafana bacu ahubwo bakomeze kudutora bandika umubare 5 bohereza kuri 4343 ibyo bindi babyime amatwi”.

SOMA HANO INKURU YA MBERE YAVUGAGA KO DREAM BOYS BAGIYE MU BAPFUMU

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • aline9 years ago
    sha dream boys mubagendaho ko twumva ngo abaraperi nibo bakoresha amarozi kuki mutabavuga these guys bakoze icyo bita kive kabisa mubaveho barashoboye
  • Frora9 years ago
    Muravuga ubwose murabona aribyo komutavuga abandi sha sibyo kbsa
  • sako walcott9 years ago
    Dream boyz oyee,5 4343
  • MUSIRIMU marcel9 years ago
    Abo bantu bareke gusebya abobasore IMANA niyigena byose.
  • popo9 years ago
    yebaba weeee!abo bana nimubaveho mwokubatera urubwa,ahubwo ndabasabira bazatsinde!





Inyarwanda BACKGROUND