Nyuma y’uko Dream Boys bagagaragaye mu bahanzi batatu bafite amahirwe yo kwegukana igihembo gikuru cya Primus Guma Guma Super Star, hongeye kuvugwa ko ibyo umupfumu yabaraguriye baba benda kubigeraho ndetse ko basubiye kumureba ku Nkombo, ariko ibi Dream Boys barabyamaganira kure.
Biciye ku mbuga nkoranyambaga ndetse na zimwe mu mbuga za internet, hari amakuru yatangiye kuvugwa ko nyuma yo kugaragara mu bahanzi batatu ba mbere, Dream Boys baba barahise bajya ku Nkombo gushimira umupfumu wabaraguriye ko bazegukana igihembo cya Primus Guma Guma Super Star, ibi bikaba bije nyuma y’uko n’ubundi irushanwa rigitangira byavuzwe cyane ko bagiye gusaba intsinzi kuri uwo mupfumu wo ku Kirwa cya Nkombo akabasezeranya ko nta kabuza bazegukana iki gihembo ariko icyo gihe nabwo bavuze ko atari ukuri.
Inyarwanda.com iganira na TMC; umwe mu basore babiri bagize Dream Boys, yatangaje ko ibyo ari ibinyoma abantu bakomeje guhwihwisa bashaka guca intege abafana babo, ahamya ko igikombe barimo kugikozaho imitwe y’intoki ariko ko bazagitwara kubw’amasengesho no gufashwa n’Imana ndetse no gufashwa n’abafana babo bakomeje kubashyigikira.
TMC ati: “Oya rwose ni ibinyoma, aho hantu ku Nkombo bavuga njye sinanahazi uretse kumva ko ari ikirwa, ikindi kandi kuva twava ku Gisenyi sindanarenga Kicukiro, twe dusenga Imana kandi turayizera ntaho twahurira n’ibintu nk’ibyo, igikombe turagikozaho imitwe y’intoki ariko tuzagitwara kubera gufashwa n’Imana dusenga ndetse n’ubufasha bw’abafana yaduhaye, ibyo rwose by’abapfumu biragatsindwa twe nka Dream Boys ntibishoboka ntitwabijyamo. Abafana bacu ahubwo bakomeze kudutora bandika umubare 5 bohereza kuri 4343 ibyo bindi babyime amatwi”.
SOMA HANO INKURU YA MBERE YAVUGAGA KO DREAM BOYS BAGIYE MU BAPFUMU
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO