RFL
Kigali

Ese koko abahanzi nyarwanda bakoresha ibiyobyabwenge? Ramjaane we yemera ko amaze imyaka 5 abikoresha

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/10/2014 9:00
2


Kimwe mu bibazo bihangayikishije inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi bw’igihugu, harimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, mu gice cy’urubyiruko kivugwamo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge hakaha hazamo n’abahanzi, dore ko hari n’abumva ko utabasha kuririmba utabikoresha. Ese koko abananzi nyarwanda barabikoresha?



Abahanzi ni bamwe mu bantu urubyiruko rwinshi rufatiraho urugero, bityo mu gihe haba hari abafata ibiyobyabwenge byazagorana kumvisha urubyiruko ko ari bibi ndetse ko bidakwiye, nyamara abo bafata nk’ibyamamare babona ko babikoresha. Bamwe muri abo babikoresha usanga barabibatije amazina atandukanye, hamwe ugasanga barabyita imiti, abandi bakavuga ko ari ibikoresho bikaze, ikintu n’andi mazina atandukanye, ibikoreshwa cyane hakaba havugwa urumogi na mugo.

Umuhanzi w’umunyarwanda Ramjaane Muchoma uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemereye Inyarwanda.com ko amaze imyaka 5 yose akoresha ibiyobyabwenge ariko kugeza ubu akaba yarafashe icyemezo cyo kubireka kuko yasanze nta kamaro, ndetse akaboneraho n’umwanya wo kugira inama n’abandi bose babikoreshaga ko babireka kuko bibangiza.

Ramjaane Muchoma a.k.a Super Handsome yemera ko amaze imyaka 5 akoresha ibiyobyabwenge

Ramjaane Muchoma a.k.a Super Handsome yemera ko amaze imyaka 5 akoresha ibiyobyabwenge

Ramjaane Muchoma ati: “Maze imyaka itanu nkoresha drogue kandi muri iyo myaka yose ntacyo nagezeho, abasore tungana bagiye batera imbere ariko njye amafaranga mbonye nkiruka njya kuyagura drogue, none nyuma yo kubona ntacyiza kibirimo nahisemo kubihagarika kandi n’ubwo nta muhanzi nashyira mu majwi, ndabizi ko hari n’abandi babikoresha, abo nabo ndabagira inama yo kureka ibiyobyabwenge, njye nakoze ngirango ntiwakora injyana ya Rap udakoresha Drogue ariko nasanze atariko bimeze”

Agitangira muzika yumvaga ko ntawabasha kuririmba adakoresha ibiyobyabwenge

Agitangira muzika yumvaga ko ntawabasha kuririmba adakoresha ibiyobyabwenge

Uyu muhanzi kandi arahamya ko ibyo atagezeho mu muziki we mu mpamvu zabiteye harimo no kuba yarakoreshaga ibiyobyabwenge, ubu akaba abona nyuma yo kureka ibyamuteshaga umutwe agiye gukora muzika ye akayinononsora neza kuburyo bizamugeza ku ntera ishimishije, ubu akaba yerekeje umutima we mu bikorwa bikomeye byo kuzamura umuziki kandi akaba azabigeraho kuko n’amafaranga yajyaga ashora mu kugura ibiyobyabwenge azayakoresha mu kuzamura muzika ye.

Ese koko n'abandi bahanzi nyarwanda barimo abakoresha ibiyobyabwenge?

Ese koko n'abandi bahanzi nyarwanda barimo abakoresha ibiyobyabwenge?

Uretse uyu musore, umwe mu bahanzi nyarwanda ukorera muzika ye i Kigali waganiriye na Inyarwanda.com ariko utashatse ko amazina ye atangazwa, yaduhamirije ko azi bagenzi be benshi b’abahanzi ndetse banakomeye hano mu Rwanda bakoresha ibiyobyabwenge, ndetse ngo iyo batabashije kubibona bibabuza amahoro bakaba batabasha no kuririmba. Ibi kandi avuga ko abona ari imwe mu mpamvu yaba ituma abahanzi bamwe bagera aho bagacika intege burundu mu muziki wabo, kuko uko bagenda babikoresha bigenda bituma ubushobozi bw’umubiri wabo n’imitekerereze bigabanuka, ugasanga umuhanzi umaze imyaka itanu mu muziki aribagiranye nyamara abasaza nka Makanyaga bawumazemo imyaka myinshi bagishoboye ndetse barushaho kugaragaza ubunararibonye.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lucien9 years ago
    Muduhe zimwe muri Rap ze wan
  • bruce9 years ago
    Komutabidushubije abomurwa nabo barazikore cg?nindirimbo zeziracyenewe?





Inyarwanda BACKGROUND