RFL
Kigali

Diamond azaze yiririmbire, tugomba gushaka ukundi tubigenza ariko intambara siyo nshyize imbere - Mico

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/10/2014 20:31
10


Nyuma y’uko umuhanzi w’icyamamare muri Tanzaniya uzwi ku izina rya Diamond ahamije ko azaza mu gitaramo kizabera mu Rwanda, Mico The Best bigeze kugirana ibibazo by’amafaranga ubu ibyo ashyize imbere si intambara ahubwo arashaka ubwumvikane, abona ko guhangana ntacyo byamugezaho ahubwo ashaka ibiganiro.



Mu mpera z’umwaka ushize ubwo byavugwaga ko Diamond agiye kuza mu Rwanda, Mico The Best yahise avuga ko naramuka aje atazamucika atamwishyuye amadolari ye ibihumbi bitandatu (arenga miliyoni enye uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda), gusa ubu noneho icyo ashyize imbere ni ubwumvikane n’ibiganiro n’uyu muhanzi ngo bashake umuti w’ikibazo bagiranye.

Diamond azitabira igitaramo kizaba ku Bunani. Aha uyu muhanzi ari kumwe n'

Diamond azitabira igitaramo kizaba ku Bunani. Aha uyu muhanzi ari kumwe n'umukunzi we Wema

Nk’uko Mico The Best yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, yashimangiye ko we na Diamond ari abantu b’abagabo badakwiye gukizwa n’intambara, akaba yumva adakwiye kuzabuza Diamond kuririmba ahubwo ngo icyo ashyize imbere ni uko agiye gutangira kumuvugisha bagashaka uko bakemura ikibazo, n’ubwo avuga ko bikomeye kuba yamwishyura ariko ibizakorwa byose bikazakorwa nta mahane cyangwa guhangana.

Mico ati: “Diamond azaze yiririmbire rwose ubu nta by’intambara no guhangana, gusa icyo nshaka gukora ni ugushaka uko namuvugisha, twese turi abantu b’abagabo kandi Diamond aranzi nanjye ndamuzi, tuzaganira turebe icyakorwa. Ntabwo intambara ariyo yakemura ikibazo, tuzumvikana turebe niba hari ukundi twabigenza”.

Aha Mico yari yagiye kureba Diamond muri Tanzaniya aho banakoranye indirimbo

Aha Mico yari yagiye kureba Diamond muri Tanzaniya aho banakoranye indirimbo

Twabibutsa ko aya mafaranga Diamond yayahawe na Mico mu mwaka wa 2012 ubwo bari bumvikanye ko azaza mu gitaramo cyo kumurika album ye yitwa “Umutaka”, gusa icyo gihe Diamond wari wamaze kohererezwa na Mico amadolari 6.000 akaba atarigeze akandagira mu Rwanda ndetse n’aya madolari ntiyayayaubije Mico.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • drogos9 years ago
    nyamara birakaze gsa,abanyarwanda tuzi guca bugufi!mbese duhorana ubumfura.
  • 9 years ago
    eerrrhhhhh
  • 9 years ago
    diamond numu towner kbsa eeee 4000000 million eeeee
  • 9 years ago
    MICO MUGOGERE MAM AKWISHYURE AFITUBUKARO UWO MUSAZA.
  • Munezero David9 years ago
    ARINGEWE NTI YACIKA ATANYISHYUYE, MICO NA MUGIRA INAMA YO KUZAMUGOGERA.
  • 9 years ago
    azaze aririmbe maze azamwishyure cash ze ndumva aribyobyiza adateranye amatiku
  • nadine9 years ago
    Ubundi wari wiyemeye byahatari reka agukarabye mumaso nuhumuka ntuzongera!!
  • 9 years ago
    Diamond Asenya Ingo Yareka Amafaranga Uzabaze Gatawuti Mico Ihangane Uzabona Andi Turafanabawe Musaza
  • KAYIRA229 years ago
    mbega mbega yakweretse nyarugenge ka bisa uzamwe reke nawe dodoma man saza gukange
  • Edison9 years ago
    Ahubwo Mico Ndamushimiye Numuntu Wumugabo





Inyarwanda BACKGROUND