Nyuma y’uko umuhanzi w’icyamamare muri Tanzaniya uzwi ku izina rya Diamond ahamije ko azaza mu gitaramo kizabera mu Rwanda, Mico The Best bigeze kugirana ibibazo by’amafaranga ubu ibyo ashyize imbere si intambara ahubwo arashaka ubwumvikane, abona ko guhangana ntacyo byamugezaho ahubwo ashaka ibiganiro.
Mu mpera z’umwaka ushize ubwo byavugwaga ko Diamond agiye kuza mu Rwanda, Mico The Best yahise avuga ko naramuka aje atazamucika atamwishyuye amadolari ye ibihumbi bitandatu (arenga miliyoni enye uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda), gusa ubu noneho icyo ashyize imbere ni ubwumvikane n’ibiganiro n’uyu muhanzi ngo bashake umuti w’ikibazo bagiranye.
Diamond azitabira igitaramo kizaba ku Bunani. Aha uyu muhanzi ari kumwe n'umukunzi we Wema
Nk’uko Mico The Best yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, yashimangiye ko we na Diamond ari abantu b’abagabo badakwiye gukizwa n’intambara, akaba yumva adakwiye kuzabuza Diamond kuririmba ahubwo ngo icyo ashyize imbere ni uko agiye gutangira kumuvugisha bagashaka uko bakemura ikibazo, n’ubwo avuga ko bikomeye kuba yamwishyura ariko ibizakorwa byose bikazakorwa nta mahane cyangwa guhangana.
Mico ati: “Diamond azaze yiririmbire rwose ubu nta by’intambara no guhangana, gusa icyo nshaka gukora ni ugushaka uko namuvugisha, twese turi abantu b’abagabo kandi Diamond aranzi nanjye ndamuzi, tuzaganira turebe icyakorwa. Ntabwo intambara ariyo yakemura ikibazo, tuzumvikana turebe niba hari ukundi twabigenza”.
Aha Mico yari yagiye kureba Diamond muri Tanzaniya aho banakoranye indirimbo
Twabibutsa ko aya mafaranga Diamond yayahawe na Mico mu mwaka wa 2012 ubwo bari bumvikanye ko azaza mu gitaramo cyo kumurika album ye yitwa “Umutaka”, gusa icyo gihe Diamond wari wamaze kohererezwa na Mico amadolari 6.000 akaba atarigeze akandagira mu Rwanda ndetse n’aya madolari ntiyayayaubije Mico.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO