Nyuma y’uko Davido akoreye igitaramo mu Rwanda ku munsi mukuru wo kwibohora, uyu muhanzi w’igihangange ku isi ya rurema yahasize amakuru menshi anyuranye. Kimwe mubyo abantu benshi batabashije kumenya ni uko ikoti rya jacket uyu musore yatungukunye ku rubyiniro atarizanye mu myambaro ye ahubwo yarihawe ageze i Kigali.
Iri koti ryo mu bwoko bwa jacket ryahanzwe n’umunyamideri w’umunyarwanda Hategekimana Maximilien uzwi cyane nka Kolbe binyuze muri kompanyi ya House of Tayo.
Nk’uko twabitangarijwe na Kolbe, nyuma y’uko bamenye amakuru y’uko Davido agomba kuza gutaramira mu Rwanda nibwo bahise bagira igitekerezo cyo kuba bahanga umwambaro umubereye maze bakawumugenera nk’impano yihariye azakura mu Rwanda mu gihe yaramuka awishimiye.
Iyi jacket y'amabara y'umukara n'umweru, uyu muhanzi yatungukanye ku rubyiniro, ntabwo ryari riri mu myambaro yaturukanye muri Nigeria
Kolbe ati “ Ntabwo twavuganye, twe twagize igitekerezo tumaze kumva ko azaza mu Rwanda dutekereza ikintu twakora nk’abanyamideri bashoboye . Ni nk’impano twari twamuteguriye nk’abanyarwanda kugirango nk’umuhanzi ukomeye azigire ikintu kidasanzwe akura mu Rwanda.”
Mu kiganiro n’inyarwanda.com, uyu musore yakomeje adusobanurira ko yaje gufata umwanya uhagije maze yitegereza ibitaramo Davido akora ndetse asura cyane imbuga ze nkuranyambaga nka Instagram maze abasha kumenya neza ubwoko bw’imyenda iki cyamamare gikunda aribwo yahise atangira kuyihanga mu by’umweru bibiri mbere y’uko Davido agera i Kigali.
Aha abadozi barimo baridoda. Ngo byatwaye iminsi ine kuridoda
Kolbe avuga ko we n’abahagarariye House of Tayo bamaze kurangiza iri koti bagerageje gushakisha uburyo bahura n’ikipe yari ishinzwe iby’urugendo rwa Davido mu Rwanda maze babagezaho igitekerezo cyabo barabishima babemerera ko nagera mu Rwanda bazabahuza.
Kolbe ubwo yari ku kibuga cy'indege anitwaje ikoti yari yahangiye Davido
Iryo joro Kolbe ntiyagize amahirwe yo kuvugana na Davido ariko ntiyacitse intege yashyizwe babonanye amuha impano ye
Gusa n’ubwo mu ijoro Davido yaziyeho mu Rwanda rya tariki ya 03 Nyakanga, nabo bari bari ku kibuga cy’indege bitwaje n’iri koti ngo bari mushyikirize ntabwo byahise bibakundira kubera uburyo aho ku kibuga cy’indege bitari byoroshye guhita wagira icyo uhapangira n’uyu muhanzi gusa bucyeye bwabo baje kugera kuri hotel aho uyu muhanzi yari yaruhukiye ndetse ashima cyane iri koti kugeza ubwo ahise ahitamo no kuryinjirana ku rubyiniro mu gitaramo yagombaga gukora kuri uwo mugoroba i Kigali.
Aha, Davido yari kumwe na Kolbe nyuma yo kwishimira iri koti
“ Abari bashinzwe umutekano we barabishimye batwemerera kuduhuza ariko ku munsi wa mbere ku kibuga cy’indege ntabwo byadukundiye ko tuvugana. Umunsi ukurikiyeho twagiye kuri hotel baraduhuza, batwakira neza. Turarimwereka tumubwira ko ari umwambaro twamuhitiyemo nk’impano y’abanyarwanda bazi imideri.”,Kolbe aganira n’inyarwanda.com
Uyu musore akomeza avuga ko Davido yishimiye cyane iri koti yahawe ndetse asezeranya uyu munyamideri na kompanyi ye ko bazajya bakomeza kuvugana byaba ngombwa bakamwambika. Kolbe ati “ Davido yararyishimiye cyane , ahita yisabira ko ari burijyanye kuri stage ndetse ni nako byagenze. Byaramutunguye ntiyiyumvishaga ko mu Rwanda hari abanyamideri bashobora guhanga ikoti nk’iryo. Yanatwemereye ko bishobotse twakomeza kuvugana tukazajya tumwoherereza izindi style.”
Aha uyu munyamideri wari wishimiye uburyo Davido atungutse ku rubyiniro yambaye ijacket yahanze yarimo ayifotora ngo asigarane urwibutso
Davido i Kigali
Davido yahawe impano y'ikoti(Jacket) nawe aha umunyarwandakazi impano y'ingofero
Ku ruhande rwa Kolbe avuga ko nawe ku giti cye nk’umunyamideri muto ukizamuka byamushimishije cyane kuba igihangange nka Davido yaratahanye umwambaro wahanzwe nawe ndetse uriho n’amazina ye.
Iri koti hariho ibirango by'uko ryakorewe mu Rwanda na Maximillier Kolbe na House of Tayo
Ati “ Byaradushimishije cyane nka House of Tayo ariko by’umwihariko njyewe narabyishimiye cyane, nari nsanzwe nambika aba star batandukanye hano mu Rwanda nka Jay Polly, Dream boys, Urban boys na Riderman hari ikoti ndimo mukorera ariko nibwo bwa mbere nari nkoze umwenda nkashyiraho izina ryanjye. Kuri njye ni intambwe ikomeye nabashije gutera kabisa.”
REBA UKO DAVIDO YARIRIMBIYE ABANYA KIGALI
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO