RFL
Kigali

Dany Nanone yatunguwe n'inshuti ze ku isabukuru ye y'amavuko maze anyagirwa kabiri-Amafoto

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:29/08/2014 8:37
7


Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Kanama 2014, umuraperi Dany Nanone yizihizaga isabukuru ye y’imyaka 24 y’amavuko. Ku mugoroba wo kuri uwo munsi akaba yaje gutungurwa na zimwe mu nshuti ze maze bafatanya kwishimira uwo munsi udasanzwe kuri we, mu birori byaranzwe n’udushya twinshi.



N’ubwo ubwo inshuti ze zijya gutegura uku kumutungura(surprise)zari zapanze ko zigomba kuba zageze ku ntego zazo ku isaha ya saa moya z’umugoroba byaje gusaba gutegereza uyu muraperi amasaha arenga abiri n’igice kuko baje kumufatisha ahagana saa tatu n’igice.

agsbdhgd

Umutsima wari wateguriwe Dany Nanone

Ibi birori byabereye kwa producer Fayzo, umwe mu nshuti za Dany Nanone ndetse bakaba baranakuriye mu gace kamwe ari abaturanyi mu bwana bwabo.

Dany Nanone kugirango babashe kumufatisha bamubeshye ko producer Fayzo yafashwe n’indwara ya Asma, bamusaba kwihutira kuza kumutwara kwa muganga, uyu muraperi waruri muri gahunda ze bwite zijyanye n’umuryango we yabasabye ko bakwihangana gato akarangiza ubyo yararimo, wenda bakaba bamujyanye kwa muganga ahubwo akaba ariho aza kubasanga gusa bakomeza kumwumvisha ko nta kibazo bamurindira akaba ariwe umwijyanira.

Mu mvura ikomeye yaririmo igwa, Dany yaje kugera kwa Fayzo aza yirukira mu nzu akwepa imvura yamunyagiraga ariko ahubwo biza kuba ibindi bindi kuri we kuko noneho ibyo yahuye nabyo byari birenze iyo mvura. Bamwe mu bari bamwiteguye bamumenyeho amazi karahava kugeza ubwo imyenda yose yari yambaye itose. Ibirori bitangira ubwo maze bamuririmbira indirimbo zimwifuriza isabukuru nziza.

ahsgsb

Yinjiye akwepa imvura

agsbhd

dvdhc

Dany Nanone yatunguwe nibyamubayeho

sjhys

Umunyamakuru Nixon yahise afatirana uyu muraperi amubaza uko amerewe muri ako kanya

Ku ruhande rwa Dany Nanone wari watunguwe cyane yavuze ko yishimiye abantu bose bamutekereje bakifuza kuba bari kumwe nawe. Ati “ Nagiye ngira amasabukuru menshi hari udu surprise nagiye nkorerwa ku ishuri aho nize secondary ariko ntabwo nabiherukaga, abantu benshi bair hano n’inshuti zanjye ndabazi, harimo nabo tutaherukanaga ntarinziko nabona ku munsi nk’uyu. Ndabashimiye cyane by’umwihariko, sinabona uko mbibasobanurira. Iyo abantu bafashe umwanya wabo bakita k’umuntu nta kintu yabahaye ni ibintu by’agaciro cyane.”

AJSH

Uyu muraperi amaze guhindura imyenda yagarutse ari mushya,ibirori bisa nkaho bitangiye bushya

Ibi birori bya Dany Nanone byari byitabiriwe n’inshuti ze ziganjemo urungano rwe hamwe na bamwe mubo bahurira mu kazi ke ka buri munsi k’umuziki. Producer Bagenzi Bernard uyobora Incredible record ari nayo Dany Nanone arimo abarizwamo, Trackslayer, Fayzo, abaraperi NPC na M Izze tutibagiwe abanyamakuru batandukanye bakaba bari bitabiriye iki gikorwa.

ahgs

Zimwe mu nshuti za hafi za Dany Nanone zari zaje kwifatanya nawe

BAGSH

Umuraperi NPC waniganye na Dany Nanone mu mashuri y'isumbuye nawe yari ahari

bee

gah

an

abvshd

Kimwe mu byatangaje abantu ni uburyo mu mwanya wo gukata umutsima, Dany Nanone yawukatanye na producer Bagenzi Bernard ibintu byatunguye bamwe ndetse ubwo Dany yabazwaga niba nta nshuti y’umukobwa afite yaje kubihakana, maze akimara kubihakana umuraperi witwa M Izze yaka ijambo, mu gihe abantu benshi bari bategereje kumva icyo avuga. Yagize ati “ Ariko rero n’ubwo Dany nta mukunzi afite, njyewe ndamukunda. Ndamukunda cyane ndetse mukundira ibintu byinshi!”, aha naho abantu bamwe bakaba batunguwe n’ibyo M Izze avuze baraseka.

absshd

Dany Nanone na Bagenzi Bernard bitegura gukata umutsima

ags

Aba bagabo batunguye benshi

ga

hags

HAGS

bavs

bahs

M Izze yasekeje abantu. Ati " Njyewe Dany ndamwikundira..."

ahs

Wari umugoroba w'ibyishimo kuri Dany n'inshuti ze

ABS

AHS

Zimwe mu nshuti ze zari zamuteguriye impanoAHGSB

Producer Fayzo ari nawe wifashishijwe kugirango Dany afatwe atungurwe

abs

Umukinnyi wa Film nyarwanda Assia nawe yari yaje kwifatanya na Dany Nanone, uyu akaba ari nawe ugaragara mu mashusho y'indirimbo ye 'Ndamufite' yatunganyijwe na Fayzo

avs

abs

Producer Bernard Bagenzi, kuri ubu urimo ufasha Dany yashimushimiye uburyo yitangira akazi, amwizeza gukomeza gufatanya guteza imbere urwego rw'umuziki we

ANASX

Dany Nanone, Paccy wagiye amufasha mu ntangiriro z'umuziki we hamwe na N.P.C, umwe mu nshuti ze bahuriye mu mashuri y'isumbuye ndetse amukundisha kurushaho injyana ya hip hop mu mwaka wa 2008-2009

Reba amashusho y'indirimbo 'Forever' Dany Nanone aheruka gushyira hanze


Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Isabukuru nziza mzeee. Keep it up
  • 9 years ago
    Komera komera shumi yacu!Hip hop yawe turayemera Nyakinama
  • nziza9 years ago
    isabukuru nziza bro luv u
  • 9 years ago
    f...y..
  • 9 years ago
    Kura ujye juru musaza
  • shindo9 years ago
    9c
  • 9 years ago
    Dany Nanoneeeee





Inyarwanda BACKGROUND