RFL
Kigali

Byinshi utari uzi kuri Rurangwa Gaston(Mr Skizzy) ukina yitwa James mu ikinamico Urunana

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:15/07/2014 8:52
2


Rurangwa Gaston wamenyekanye cyane nka Mr Skizzy mu itsinda rya Kigali Boys(KGB) ariko kandi abantu bamumenya mu ikinamico Urunana akinamo yitwa James, Gérant wa banki y’abaturage y’u Rwanda i Nyarurembo akaba ari n’umukunzi wa Budensiyana mwene Tadeyo.



Reba hano ikiganiro kirambuye twagiranye nawe.

Inyarwanda: Watangira wibwira abasomyi ba inyarwanda.com

Rurangwa: Nitwa Rurangwa Gaston mu ikinamico urunana nkina nitwa James, umucungamutungo (gérant) wa banki y’abaturage y’u Rwanda y’i Nyarurembo.

Skizzy

Rurangwa Gasto ni we ukina yitwa James umukunzi wa Budensiyana akaba n'umucungamutungo wa Banki y'Abaturage i Nyarurembo

Inyarwanda: Gaston  impano yo gukina amakinamico watangiye kuyiyumvamo ryari?

Rurangwa: Kuva kera nkiri umwana twakundaga kubikina n’abandi bana tugakinana udukinamico duto dusetsa ndetse no mu mashuri yisumbuye narabikinaga cyane.

Inyarwanda: Watanguye gukina mu ikinamico urunana ryari?

Rurangwa: Natangiye gukina mu Ikinamico Urunana mu mwaka wa 2011.

Inyarwanda: Haba se hari andi makinamico wigeze gukinamo?

Rurangwa: Yego. Ubundi mbere y’umwaka wa 2011 nakinnye mu makinamico menshi cyane asaga 15 gusa menshi muri yo yari ya makinamico umuntu akina mu buryo butari ubw’umwuga cyane. Amenshi muri yo yari amakinamico bakina nko kubikunda cyangwa kumva babyishimiye gusa kuko amenshi muri yo yanagiye abura abaterankunga agahgarara ndetse hakaba n’atageze hanze. Gusa hari  iyamenyekanye cyane yitwa “Umurage Urukwiye” aho nakinaga nitwa Rwambika se wa Julia. Ahandi nagaragaye ni mu itorero Mashirika naho kuva mu mwaka wa 2011. Andi makinamico nkinamo ni amakinamico yitwa M-VISA, amakinamico anyura ku maradiyo y’abaturage amakinamico dukina dukangurira abaturage gukoresha M VISA.

Inyarwanda: Ubundi Gaston tumuzi cyane mu bikorwa bya muzika nk’umwe mu bagize itsinda rya KGB ndetse tukanamumenya nk’umunyamakuru. Impano yawe y’amakinamico kuba imenyekanye mu myaka mike ishize umuntu ashobora kubyibazaho byinshi. Ese ni uko aribwo wari ukiyiyumvamo bya nyabyo cyangwa ni uko nta mwanya wabiboneraga?

Rurangwa: Iyi mpano nk’uko nabikubwiye ni impano nari mfite kuva kera cyane mu bwana. Gukina amakinamico nabitangiye na mbere yo gutangira umuziki. Gusa kuko n’amakinamico agira ibyiciro byayo byo kwamamara, turebye Urunana ni ikinamico iri ku rwego rwo hejuru ni ikinamico yamamaye cyane kurusha izindi nyinshi. Nanjye rero ni nk’uko byagenze, nakinnye mu makinamico menshi atandukanye ariko abantu ntibabashaga kumenya nk’umukinnyi w’ikinamico ndetse n’ubwo nakinaga ndi Rwambika abenshi ntibigeze bamenya ko ari njye ariko ngeze mu Urunana rero abantu baramenya cyane kubera n’urugero rugezeho rwo kwamamara ndetse n’abantu benshi barambona kuko mu Urunana tugira ibihe byo kujya gukinira mu baturage. Si ukuvuga rero ko impano ntari nyifite cyangwa ko nari naranze kuyigaragaza ahubwo amahirwe yo kubona aho nyigaragariza niyo nari ntarabona.

 gaston

Rurangwa Gaston yatangiye gukina amakinamico kera nubwo benshi batabimenyaga kuko inyinshi zabaga zitaramamara

Inyarwanda: Nka James mu ikinamico Urunana byaba hari aho bijya bihurira na Gaston mu buzima busanzwe.

Rurangwa: Oya si cyane. Kuko mbere yo gukina hari amahugurwa menshi umuntu abanza guhabwa, ukamenya ibyo ugiye gukina, ese umuntu ugiye gukina azaba ari muntu ki uteye ate n’ibindi nk’ibyo. Gusa hari ubwo abantu bakeka ko ibyo ukina ari nabko waba uteye mu buzima busanzwe ariko burya biriya ni ibintu uba waramaze kwitegura mu mutwe. Hari nk’umuntu ukina ari indaya kandi wenda mu buzima busanzwe ari umurokore, hari abakina ari abajura kandi wenda mu buzima busanzwe ari nka pasiteri. Kuri njye nka Gérant wa banki rero ntago bikunda kumbaho cyane uretse ko rimwe na rimwe iyo nagiye gukinira ahantu mu cyaro usanga hari nk’abaturage baba bansaba inguzanyo cyangwa ngo mbagurire inzoga kuko bazi ko ndi umukire. ubwo ngafata umwanya wo kubasobanurira ko ibyo ari ibyo nkina ariko ataribyo nkora mu buzima busanzwe.

Inyarwanda: Uvuze ko abaturage rimwe na rimwe bagufata koko nka James, Gérant wa banki bituma nibuka Rwambika. Ese igihe wari Rwambika bwo hari ubwo abntu bagufataga nk’uruya mugabo gito koko?

Rurangwa: Abantu ntibamfataga nka Rwambika ariko abenshi ni uko batari bazi ko ari njye ubikina. Gusa hari nk’igihe nabaga nicaye nko mu kabari ikinamico Umurage Urukwiye yacoho nkajya numva imivumo n’ibitutsi abantu bamutuka bati ‘Uranyumvira iki kigabo ukuntu ari ikigegera koko!’ abandi bati ‘uyu mugabo ni imbwa’nicaye aho najye rimwe na rimwe nkarikocora nkamutukaho ariko ngatekereza ko baramutse bamenye ko ari njye bankubita bakandangiza. Kuko ndibuka ko hari ikinamico nakiniye muri Mashirika yitwaga “Masangano” aho nakinaga ndi Shuga dadi ngatera umwana inda na SIDA, navaga ku rubyiniro abaturage bashaka kunkubita, natekereza ko ibyo nakinnye  byoroshye cyane nkurikije ibyo nkina ndi Rwambika navuga nti ‘Noneho mvuze ko ari njye Rwambika bantera amabuye.

Gaston

Bimwe na bimwe mubyo akina bimutera ubwoba kubyerekana mu bantu kuko bashobora nko kubimukubitira

Nibyo rero hari igihe abantu bashobora gukeka ko ibyo ukina ari ko bimeze ariko hakaba n’ababikina bakumva abantu ariko babifashe koko wenda bamuhaye nk’akato cyangwa bamwanze na we akagendera muri icyo kigare ugasanga ahindutse uko nyine kubera amabwire y’abantu.

Inyarwanda:Ese mu makinamico ukina haba hari nk’uduce wakinnye ukumva tugukozeho no mu buzima bwawe busanzwe? Duhere kuri James wo mu Urunana hanyuma tuze no kuri Rwambika wo mu ikinamico Umurage Urukwiye.

Rurangwa: Nka James ikintu nakinnye umuntu ashobora no guhura naco mu buzima busanzwe ni vuba aha aho Budensiyana, dumukobwa dukundana yansabye ko tujya kwipimisha SIDA. Ibyo rero ni ibintu n’umusore wese muri ubu buzima bwacu busanzwe ashobora kwibazaho kubona umukobwa bakundana ariwe umusabye ko bipimisha.

Nka Rwambika, urabizi ko yari umugabo mubi mu bice byose yari umugome, yari umujura, yari umusambanyi n’ibindi bibi byinshi gusa nk’agace nakinnye nkumva kankozeho ni ubwo naryamanaga n’umukobwa witwaga Anita maze aza kumbwira ko namwanduje SIDA maze mubwira ijambo ribi cyane nti “Ibyo birakureba niba narayirwaye nuko namwe mwayinyanduje, ayo mafaranga nguhaye uzagenda uyaguremo isanduku bazagushyinguramo’. Byankozeho cyane nishyira mu mwanya w’umukobwa ari nka mushiki wanjye, cyangwa umugore wanjye cyangwa se n’undi muntu wese w’igitsina gore waba yarafashe umwanya akaryamana n’umuntu yarangiza kumwicira ubuzima agahita amwihakana biremereye kuriya   numvise binkoze ku mutima pe.

Gaston

Rurangwa Gaston kandi nubwo benshi batabimenye ni we wakinaga yitwa Rwambika mu ikinamico Umurage Urukwiye

Inyarwanda: Mu bakinnyi b’Uranana bose ni nde nshuti yawe kurusha abandi? Ninde mushobora kuganira mugatebya hanze ya Nyarurembo

Rurangwa: Ni benshi. Hario Makurata, Nizeyimana, Yvona, Shyaka na Filipo(nubwo asa n’utakigaragara ariko arahari hari ubwo tuba turi kumwe) ndetse na Petero rimwe na rimwe iyo kari mu biruhuko usanga turimo turaganira nk’abavandimwe.

Inyarwanda: Mu bakinnyi b’Urunana bose ninde kuri wowe ubona ari umuhanga kurusha abandi?

Rurangwa: Urebye rero bose ni abahanga pe cyane cyane mu bijyanye no gukina kuriya kuri radiyo bakinisha amajwi bose ni abahanga kuko bose bagerayo uba wumva bashoboye. Gusa iyo tugeze ku gukinira mu ruhame usanga bigenda bitandukana. Aha rero hari nk’umukunnyi ukina ari Rangwida ni umuhanga cyane pe, arakina rwose ugasanga yagezeyo, hari  Nizeyimana, Filipo na Yvona, Nyiramariza ndetse na Mwarimu Mugisha rwose iyo bari mu makinamico dukinira mu ruhame usanga bakina bakagerayo.

Inyarwanda: Tuvuye mu mwuga wawe wo gukina amakinamico, Rurangwa Gaston akora iki?

Rurangwa: Nkorera Radiyo ya MKU yitwa Royal FM aho nkuriye ibijyanye n’itunganywa ry’amajwi(Production), ndi umwanditsi mukuru w’amakuru y’Ikinyarwanda nkaba ndi n’umunyamakuru w’ikiganiro cyitwa Royal Smart kiba buri munsi kuva saa kumi n’ebyiri kugeza saa mbili. Uretse akazi ko kuri iyi radiyo kandi mfite n’ibikorwa byinshi bya muzika birimo nk’irushanwa rya Talentum, ibitaramo by’urubyiruko bya Bye Bye Vacance hari n’icyo ndimo gutegura ubu.

Gaston

Gaston kandi ni umunyamakuru kuri Royal FM, radiyo Mount Kenya University

Inyarwanda: Ese ko numva ufite ibintu byinshi cyane ukora, uri James mu Urunana, Uri Skizzy muri KGB, uri na Rwambika. Ese ugendeye kubyo ukora cyane  ni irihe zina riremereye cyane?

Rurangwa:  Ayo mazina yose uvuze ni amazina nkoresha mu mirimo itandukanye nkora ariko Skizzy ni izina rikomeye cyane ridafite aho rihuriye n’ayo yose.  Ni izina kuri njye ayo yose adashobora no kugwas mu ntege. Ni izina ryubatse amateka akomeye mu banyarwanranda amateka adashobora gupfa kwibagirana.

Inyarwanda: Ese Rurangwa Gaston usibye Budensiyana w’i Nyarurembo  yaba afite umukunzi mu buzima bwe busanzwe?

Rurangwa: (Aseka) Budensiyana ni umuntu dukindana mu mikino ariko mu buzima busanzwe hari umukunzi twari tumaze iminsi dutandukanye ariko muri iyi minsi turimo turareba ko byasubira mu buryo. Nibikunda abantu bazabibona kuko burya hari uko umuntu abaho ukabibona ko afite umukunzi nibit5anacamo nabwo ntakundi nzaba ndi single.

Inyarwanda:Uko Budensiyana ateta se niko n’umukunzi wa Gaston ateta?

Rurangwa: Ubundi mbere yo gutangira gukina mu ikinamico barabanza bakagukoresha igeragezwa bakareba ko ibyo ukina bikurimo koko.  Nanjye rero kuriya ntetesha Budensiyana niko ntetesha n’umukunzi wanjye. Umukunzi wanjye ndamutetesha ku buryo nawe bimurenga. Nanjye rero nkunda guteta niyto mpamvu nkunda no gutetesha. N’abantu bose dukorana baba babibona uko mbaha Care(mbitaho) kandi urumva uko mbitaho siko nita ku mukunzi wanjye we habamo akarusho. Njye uko mba numva nateteshwa nkitabwaho nanjye ndabitanga.

Inyarwanda: Ese ubwo wakinaga uri Rwambika umukunzi wawe yabibonaga ate?

Rurangwa: Yaransererezaga cyane kuburyo hari n’igihe cyageze akajya anyita Shuga Dadi aho kunyita Cheri. Gusa yarabikundaga cyane kuko yumvaga nyinye yishimiye ko nkina ibintu bishobora kugirira abantu akamaro bigahindura n’imibereho y’abandi.

Inyarwanda:Ese mu buzima busanzwe ukunda iki?

Rurangwa: Njye nkunda Imana. Kuko burya Imana niyo impa byose niyo impa umwanya wo kuganira n’abantu nkamwe,  niyo impa gukina ibintu nk’ibyo bihindura abantu. Ndetse mpora nayishimira ibyo inkorera byose. Ndayikunda cyane nubwo ntayizi ntarayibona ntazi n’uko isa ariko ndayikunda cyane pe.

Inyarwanda:Ni ikihe kintu kikurangaza(hobby)?

Rurangwa: Njye buriya nkunda filime cyane cyane iz’ama series(uruhererekane) muri zo nkunda cyane iyitwa Homeland nubwo ari nshya ariko ndayikunda cyane, nkunda iyitwa 24 heures chrono, Games of Thrones. Nkunda no kureba cartoons buriya Tom and Jerry narayirebye cyane nigeze no kubipfa n’uwari umukunzi wanjye ariko nyuma aza kubyakira ahubwo aranayikunda kundusha. Nyuma ya filime nkunda umuziki cyane cyane wo mu njyana ya Jamaican Dancehall, Reggae na Hip Hop. Nkunda gukina playstation. Ikindi kintu nkunda ni ukugera ku kintu cyose nifuza hanyuma nyuma y’ibyo byose ngakunda gukora, nta kazi na kamwe nsuzugura gapfa kuba kanyinjiriza kakagira icyo kamarira mu buzima bwanjye.

Gaston

Ubusanzwe yikundira Imana, filime z'uruhererkane na muzika

Inyarwanda:Mu gusoza, gira icyo ubwira abafana bawe nka James, nka Skizzy cyangwa se nka Gaston

Rurangwa: Abafana b’ayo mazina yose abankunda bose merci(murakoze) nubwo bamwe mba ntabazi, ndabizi hari abatwumva bakaturakarira cyangwa bakatwanga kubera ibyo dukora ariko ndagira ngo mbamenyeshe ko iriya ari imikino tuba tugerageza kwigisha, ibyo dukina rwose ntago ariko tubayeho. Ndagira kandi ngo nkangurire abantu bose kujya bamenya gushima. Yego nibyo abantu bashobora kudakunda ibyo ukora, ntibakunde ijwi ryawe ntibakunde imiririmbire yawe ariko byibura bajye bamenya gushima ntibakanenge akazi kandi bo batagakora. Ntibagasuzugure icyo umuntu akora kuko bo ntibaba bashobora kugikora.  Ikindi mbakangurira cyane ni ugukunda “art”(ubuhanzi) bw’abanyarwanda kuko abanyamahanga sibo bazaza kubidukundira tutabikunze, ntago umunyamerika azashyigikira Skizzy abanyarwanda mutabyitayeho. Hanyuma no kubijyanye n’amategeko y’abahanzi barebe ukuntu bayanoza biracyasa nk’aho bijegajega urasnga muri iyi minsi abenshi mu bahanzi ntabwo batera imbere ahubwo barateza imbere ababakoresha kandi wa muntu umukoresha abayeho kuko umuhanzi ahari ariko urasanga batunze abakoresha babo kurusha uko bitunze. Ndumva rero aya mategeko aramutse ashyizweho kandi agakurikozwa abahanzi mu nzego zabo zose, aharirimba, abashushanya, abakina amakinamico n’abandi bose batera imbere kandi bagateza imbere n’ababo bose bityo bakagira uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nunu9 years ago
    birantunguye kumenya ko Mr skizzy ariwe james mu byukuri nkunda ibintu akina we na budensiyana kuko bisa neza neza nubuzima mbayeho
  • 7 years ago
    Nitwa jihan numurage muzawushyire kuri BBC nkurunana .murakoze





Inyarwanda BACKGROUND