RFL
Kigali

Byinshi utari uzi kuri Higiro Adolphe wamenyekanye cyane nka Shema mu ikinamico Musekeweya

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:5/09/2014 14:51
7


Higiro Adolphe yavutse ku wa 15 Mutarama, 1983 avukira mu cyahoze ari Kibungo ubu ni mu karere ka Ngoma. Abantu benshi bamumenye nka Shema mu ikinamico Musekeweya aho akina ari umukunzi ndetse n’umugabo wa Batamuriza.



Higiro Adolphe yatangiye gukina amakinamico ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye aho yakinaga amakinamico atandukanye yaba ayajyanye n’amasomo yigaga yaba n’andi atandukanye.

Dore ikiganiro kirambuye yagiranye na inyarwanda.com

Inyarwanda: Watangira wibwira abasomyi ba inyarwanda.com

Adolphe: Nitwa Higiro Adolphe ndi umunyamakuru nkaba n’umukinnyi w’amakinamico atandukanye nka Musekeweya nkinamo nitwa Shema.

Adolphe

Higiro Adolphe abantu benshi bamenye nka Shema muri Musekeweya

Inyarwanda: Watubwiye ko wavukiye i Ngoma, ese amashuri yawe yo wayigiye he?

Adolphe: Amashuri abanza nayigiye iwacu i Ngoma nyine mu cyahoze ari Komini Rukira hanyuma amashuri yishumbuye nayigiye muri Petit Seminaire Saint Kizito y’i Zaza hanyuma kaminuza nyiga muri ULK muri Sciences Administrative(Imiyoborere)

Inyarwanda: Higiro impano yo gukina amakinamico yakujemo ryari?

Adolphe: Sinamenya igihe nyacyo byanziyemo gusa nisanze mbikunda. Nakundaga kubikina cyane niga mu mashuri yisumbuye ariko nkabikora gusa kubwo kubikunda ariko utavuga ngo ni ibintu nkora kubera aricyo cyerekezo cyanjye cyangwa indoto zo kuzaba umukinnyi w’amakinamico mu gihe kizaza.

Adolphe

Inyarwanda: Hanyuma se byaje kuba umwuga bite? Ryari?

Adolphe: Mu mwaka wa 2004, umushinga LABENEVOLENSYA watangaje ko ushaka abakinnyi hanyuma numva ko aricyo gihe cyanjye cyo gukoresha impano yanjye, ndagenda nkora ikizamini ndagitsinda hanyuma ntangira gukina muri Musekeweya kugeza ubu. Mu mwaka wa 2009, ubwo nakoreraga mu Imvaho Nshya nibwo naje kwinjira mu Itorero Indamutsa ntangira gukina mu makinamico aca kuri Radiyo Rwanda. Hari n’andi makinamico atandukanye ngenda nkinamo cyane ariko Musekeweya n’Indamutsa nizo abantu bamenya cyane.

Inyarwanda: Uretse gukina amakinamico, ubundi ukora iki?

Adolphe: Ndi umunyamakuru. Nkorera ikigo cy’Itangazamakuru cyitwa PAX PRESS.

Inyarwanda: Kuba warize ibyijyanye n’imiyoborere bihurirahe no gukora mu itangazamakuru?

Adolphe: Ubundi mu mashuri yisumbuye nize Indimi n’ubuvanganzo. Ndangije kwiga rero namaze igihe gito cyane kitageze no ku mwaka nigisha mu mashuri yisumbuye nyuma baza kumbaza niba ntabasha kwandika inkuru ndabyemera mpita ntangira gukorera ikinyamakuru cya Kiriziya Gatorika cyitwaga Kinyamateka kuva ubwo kugeza ubu ntawundi mwuga ndakoa hashize imyaka 11.

Adolphe

Inyarwanda: Ese Higiro Adolphe na Shema haba hari ahantu bajya bahurura mu buzima busanzwe.

Adolphe: Ni henshi cyane. Gusa bidashatse kuvuga ko ari bamwe. Shema si Adolphe na Adolphe si Shema. Imico yabo iratandukanye gusa Adolphe akina imico ya Shema ariko ntibivuze ko ari umuntu umwe.

Inyarwanda: Haba se hari abantu babafata nk’umuntu umwe?

Adolphe: Cyane! Ndetse n’abantu benshi banyita Shema namaze kubimenyera. Hari imvugo dukunda gukoresha mu gukina amakinamico yitwa gukina ukagerayo. Ni ukuvuga ko umuntu akina akabasha kwerekana cyangwa se kumvikanisha neza ibyo umwanditsi yashatse kumvikanisha. Abantu benshi rero bakunze kumfata nka Shema kuburyo ubu maze no kubimenyara. Hari n’uwo mba nigendera mu muhanda abantu nkumva baragenda bajujura ngo dore Shema, bantunga intoki berekana nkumva birandenze ukuntu.

Adolphe

Inyarwanda: Iyo ikinamico Musekeweya irangiye hari ubutumwa busomwa buba bwaturutse ku bantu bayumva. Iyo umuntu utakuzi avuze ko yahindutse kubwawe, ubyakira ute?

Adolphe: Birashimisha cyane, binatuma umuntu yumva yongereye imbaraga cyane kuko wumva ko ibyo ukora biba atari ugucurangira abahetsi. Biba byiza cyane iyo rero wumvise waragize icyo uhindura mu buzima bw’abantu.

Adolphe

Inyarwanda: Haba hari abantu bazi ko ukundana na Batamuriza?

Adolphe: Hafi y’abantu bose bumva Musekeweya bazi ko uretse no gukundana tubana mu rugo rumwe. Ntibabasha kwiyumvisha ko iyo tuvuye muri studio buri wese ataha iwe n’undi iwe. Abatuzi nabo bahora batubaza niba nta gahunda yo gukundana twaba dufite.

Inyarwanda: Nonese iyo mwumva bene ibyo bitekerezo mubyakira mute? Haba hari igitekerezo mufite cyo kuzakundana?

Adolphe: Tumaze kubimenyera. Gusa iyo abantu babitubwira turishima cyane kuko tuba twarabashije kumvisha abantu ko dukundana koko nk’uko umwanditsi wacu abishaka.  Gahunda yo gukundana ntayo dufite, kuko urabona tumaranye imyaka 10 yose icyo gitekerezo iyo tuba tugifite biba byararangiye. Shema ni umukunzi wa Batamuriza ariko Adolphe ntakundana na Monica(izina ry’ukina ari Batamuriza). Gusa biri mu mitwe y’abantu benshi cyane.

Adolphe

Inyarwanda: Ufite umukunzi?

Adolphe: Hoya ntawe!

Inyarwanda: Tugarutse kuri Adolphe. Ukunda iki? Ni ikihe kintu ukunda gukora iyo uri wenyine(hobby)?

Adolphe: Nkunda kumva umuziki

Inyarwanda: Ni abahe bahanzi ukunda?

Adolphe: Nkunda King James, itsinda rya Urban Boys na Garou.

Inyarwanda: Ukunda kurya iki?

Adolphe: Nkunda umuceri n’ibisyimbo

Inyarwanda: Ukunda kunywa iki?

Adolphe: Biterwa n’ibihe ndimo.

Adolphe

Inyarwanda: Wambwiye ko nta mukunzi ufite, umukobwa mwakundana wumva yaba ameze ate?

Adolphe: Umukobwa wese utari umunyamategeko. Umukobwa ushobora kumva no kwemera uko nteye udashaka kumpindura uko we abishaka. Umukobwa ukunda inshuti zanjye.

Inyarwanda: Ni ubuhe butumwa waha abakunzi ba Higiro Adolphe cyane cyane aba Shema.

Adolphe: Icya mbere nababwira ni ukubashimira. Kuko niba umuntu ashobora gufata umwanya akandika ibarwa, akanyandikira kuri facebook cyangwa se akanampamagara ambwira ko yishimira ibyo nkora, ndamutse ntamushimiye naba ndengereye. Ndabashimira cyane rero gukomeza kunyereka ko bari kumwe nanjye kandi mbashishikariza gukomeza gukurikirana ariya makinamico ariko kandi bibanda ku butumwa buyakubiyemo.

Adolphe

Inyarwanda: Urakoze cyane Adolphe!

Adolphe: Murakoze namwe!

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    ni ibogari
  • giselle9 years ago
    Gusa urakeye kbs
  • 9 years ago
    nakomerezaho turamukunda ariko azakundane na baramuriza kuko baraberanye. turabakunda ni peter i Gicumbi
  • 9 years ago
    murakoze cyane Shema nari narabuze aho nzamubonera ni mwiza cyane kdi ndabona acyeye. mwampaye number ye?
  • 9 years ago
    muzadushakire na Batamuriza
  • 9 years ago
    nishimiye kukubona. uri mwiza cyane. muzadushakire na Batamuriza nawe turamukunda cyane
  • Nshimiyimana Alphonse8 years ago
    Inama zawe zubaka benshi nanjye ndimo, komerezaho,urakoze urakarama.





Inyarwanda BACKGROUND