RFL
Kigali

Menya byinshi kuri Rukundo Charles Lwanga; umwanditsi mukuru w'ikinamico Musekeweya

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:13/08/2014 7:21
6


Rukundo Charles Langa yavutse mu mwaka wa 1974 avukira mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo kugeza ubu akaba ari umugabo wubatse ndetse ufite n’abana 3.



Uyu mugabo wamenyekanye cyane mu ikinamico Musekeweya akaba ari na we mwanditsi mukuru wayo, mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com akaba yagize byinshi atubwira ku buhanzi bwe ndetse n’ikinamico Musekeweya muri rusange.

Charles Lwanga

Rukundo Charles Lwanga, umwanditsi mukuru w'ikinamico Musekeweya

Reba hano ikiganiro twagiranye

Inyarwanda.com: Watangira wibwira abasomyi ba inyarwanda.com

Rukundo Charles Lwanga: Nitwa Rukundo Charles Lwanga banshi banzi mu Ikinamico Musekeweya. Navutse ku itariki ya 24 Mata, 1974, mvukira mu murenge wa Rusororo wo mu karere ka Gasabo. Ndi umugabo ndubatse mfite n’abana 3. Ndi umuhanzi w’amakinamico, by’umwihariko nkaba ari njye mwanditsi mukuru wa Musekeweya kuva mu mwaka wa 2004.

Charles Lwanga

Ku myaka 40 y'amavuko,Charles Lwanga arubatse  afite n'abana 3

Inyarwanda.com: Ese ko tukuzi muri Musekeweya waba warayinjiyemo ute?

Rukundo Charles Lwanga: Nk’uko nabibabwiye, natangiranye na Musekeweya mu mwaka wa 2004 ubwo umushinga LABENEVOLENCYA wari utangiye gukorera mu Rwanda, bashatse umuntu uzajya abandikira amakinamico hanyuma ndatsinda kuva ubwo kugeza magingo aya nkaba ndi umwanditsi mukuru wa Musekeweya ndetse nkaba n’umwe mu batoza abakinnyi ndetse nkanatunganya amajwi y’iyi kinamico. Kuva ku gice cyayo cya mbere, inkuru uko twayitekereje mu ntangiriro na mangingo aya nabigizemo uruhare.

Charles Lwanga

Uretse kuba ari umwanditsi kandi Charles Lwanga ni we utunganya n'amajwi ya Musekeweya

Inyarwanda.com: Ese Impano yawe yo kwandika amakinamico wayimvisemo ryari?

Rukundo Charles Lwanga: Ubundi kwandika amakinamico sibyo nize cyangwa se ngo mbe navuga ko nabivukanye. Gusa ubwo nigaga mu mashuri yisumbuye nakundaga cyane indimi cyane cyane ururimi rw’Ikinyarwanda. Ngeze muri Kaminuza rero aho nigaga mu ishami ry’Itumanaho(Communication) nibwo nabyinjiyemo. Mu mwaka wa 1997 iyahoze ari MIJESPOC ifatanije na UNICEF, bakoresheje irushanwa ry’abanditsi bagombaga kwandika ku nsanganyamatsiko……. Hanyuma ndaryitabira, ikinamico nanditse iba iya 4 mu rwego ry’igihugu. Kuva ubwo nahise numva neza ko iyi ari impano yanjye. Nakomeje kujya nitabira amarusanwa atandukanye nko muri 1999 nitabiriye irushanwa rya Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge mba uwa mbere, irya ONAPO naro mba uwa mbere kuva icyo gihe sinomgera gushidikanya ko ari impano yanjye ndetse ndangije no kwiga kaminuza mu mwaka wa 2001, ibyo nagiye nkora byose byari ibijyanye no guha abantu ubutumwa butandukanye binyuze mu makinamico.

Charles Lwanga

Inyarwanda.com: Ese haba hari andi makinamico waba waranditse aca ku maradiyo cyangwa wagumye muri Musekeweya gusa?

Rukundo Charles Lwanga: Amakinamico nandika ni menshi cyane pe, sinzi yose ko nayavuga ngo nyarangize gusa harim make navuga abantu bamenye cyane harimo nk’iyitwa Isano yashishikarizaga abantu kwitabira inkiko Gacaca, iyitwa Na yombi ya RDB, hari iyitwaga Inzira itazika nanditse mfatanije n’umuhahanzi Musagara Andereya ari na we dufatanya kwandika Musekeweya n’izindi nyinshi cyane ntaondora hano ngo nzirangize.

Charles Lwanga

Rukundo Charles Lwanga kandi ni umwanditsi w'andi makinamico atandukanye

Inyarwanda.com: Umuntu ugenda yumva amakinamico yawe yose yumva ko ari amakinamico afite umwihariko n’ubuhanga bwihariye. Ese waba ukomora he iyi mpano?

Rukundo Charles Lwanga: Nkubwije ukuri iyi si impano navukanye ndetse urebye no mu masomo nize usanga ntaho bihurira cyane kuko nko mu mashuri yisumbuye nize icyitwaga Comerce et Comptabilite. Gusa nanone ugasanga mu buryo bumwe cyangwa ubundi hari aho bihurira kuko nubwo ntabivukanye naje gusanga ari impano mfite ndetse n’amasomo yanjye cyane cyane ayo muri kaminuza ajyanye n’itumanaho akaba yarabimfashijemo buhoro buhoro kuko twigagamo uburyo bwo guhindura imyitwaire y’abantu, bumwe muri bwo bukaba bwari aiakinamico. Gusa maze kugera muri LABENEVOLENCYA twahawe amahugurwa menshi cyane ajyanye n’imyandikire y’amakinamico bityo ngenda ndushaho kubigiramo ubunararibonye.

Musagara Andereya

Musagara Andereya bafatanya kwandika ikinamico Musekeweya 

Inyarwanda.com: Iyo twumva abantu b’i Muhumuro n’i Bumanzi  n’utundi duce two muri Musekeweya tubumva nk’abantu benshi muri bo bahorana ibibazo, abantu bahora mu guteza no gukemura ibibazo gusa. Ese wowe ubana nabo ubabona ute hanze y’ibyo?

Rukundo Charles Lwanga: Imyaka 10 ni myinshi cyane. Abantu bamaranye imyaka 10 bakorana rer baba bamaze kumenyerana no kugirana umubano wihariye noneho byaba ari mu bijyanye n’ubuhanzi bikaba akarusho. Rero abakinnyi ba Musekeweya babanye neza cyane nk’inshuti ndetse n’abavandimwe mu buryo bugaragara.

Charles Lwanga

Aha niho hafatirwa amajwi(studio) ya Musekeweya

Inyarwanda.com: Uri umuhanzi wa Musekeweya, ikinamico nk’uko wabitubwiye yakozwe hagamijwe guhindura imitekerereze y’abantu mu bijyanye no gukemura amakimbirane n’ibindi byinshi nyuma ya Jenoside. Ese iyo wumva igihangano cyawe gitanga umusaruro cyane cyane binyuze mu buhamya abantu batanga nyuma ya Musekeweya, wiyumva ute?

Rukundo Charles Lwanga: Njye biranshimisha cyane. Nta kintu kibaho kibabaza nko gukora umurimo ntugie umusaruro tanga. Iyo rero mboye biriya bitekerezo cyangwa se nk’iyo ngiye mu baturage kubaganiriza hari ubwo nkeka ko babivuga kuko mpari. Ariko nk’iyo mbonye umuntu yafashe umwanya we akandika ibaruwa y’amapaji 4 cyangwa 5, iyo umuntu afashe umwanya n’amafaranga ye akohereza ubutumwa bugufi(SMS)mu bice bisaga 5 cyangwa 6 kubera uburyo buba ari burebure numva ko igihangano cyanjye hari uwo cyakoze ku mutima. Gusa nanone nk’umuhanzi mpora numva nubwo banshimira nakomeza ngakora nkarushaho gufasha benshi.

Charles Lwanga

Rukundo Charles Lwanga ashimishwa cyane n'uko abantu bahinduka kubera ibihangano bye kandi ahora yongera imbaraga

Inyarwanda.com: Ese haba hari umwanditsi w’ikinamico ufata nk’icyitegererezo mu myandikire?

Rukundo Charles Lwanga: Hoya, ntawe. Ndetse nta n’andi makinamico nshobora kumva atari ayo nanditse njye ubwanjye. Atari uko ari mabi ahubwo mu rwego rwo kwirinda kuvangirwa mu bitekerezo. Iyo nandika nibanda ku bitekerezo byanjye bwite nkirinda kubivanga n’iby’abandi. K bijyanye n’abanditsi rero nabyo ni uko bimeze ntawe mfata nk’icyitegererezo.

Charles Lwanga

N'ubwo yemera ko n'andi makinamico ari meza, ntajya ayumva kuko aba yumva byatuma ahindura ibitekerezo by'imyandikire ye bwite

Inyarwanda.com: Ese LABENEVOLENCYA yaje ite? Ryari? Igamije iki?

Rukundo Charles Lwanga: LABENEVOLENCYA ni umuryango utegemiye kuri Leta ukorera mu bihugu bitandukanye ku isi ukaba warageze mu Rwanda muri 2003. Ifite rero intego yo kwigisha abantu amavu n’amavuko y’ubugizi bwa nabi hagamijwe kubwirinda. Ibi byose bigakorwa hagamijwe kubanisha neza abantu binyuze mu bwiyunge, ubutabera, ihungabana n’ubufasha bwahabwa abarigize n’ibindi nk’ibyo. Umushakashatsi umwe wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rero yakoze ubushakashatsi ku bihugu byose byabayemo Jenoside agenda ahuza bimwe mu bikorwa biyibanziriza ndetse n’ibiyikurikira, yandika igitabo kuri byo ndetse aza no mu Rwanda muri 2000 gutanga amahugurwa kuri ubwo bushakashatsi bwe. Bamwe mu bayobozi bari babwitabiriye bamusaba ko bwakwifashishwa mu gufasha abanyarwanda hanyuma nawe yitabaza LABENEVOLENCYA baraza bageze mu Rwanda rer babona ko uburyo bwiza bwo gutanga ubu butumwa ko bwaba radiyo kuko yumvwa na benshi ariko kandi mu ikinamico ko byaba byiza kurushaho  nibwo havutse igitekerezo cya Musekeweya.

 LABENEVOLENCYA

Musekeweya yatangijwe mu mwaka wa 2004 n'umushinga LABENEVOLENCYA

Inyarwanda.com: Ni ubuhe butumwa waha abakunzi b’amakinamico wandika cyane cyane aba Musekeweya?

Rukundo Charles Lwanga: Ubutumwa naha abakunzi b’amakinamico nandika muri rusange ni ugukomeza kudukurikira kandi bakanazirikana cyane cane ubutumwa dutanga kuko nk’uko nabivuze kare iyo ukoze igihangano ntikigira umusaruro gitanga birababaza cyane. Naho aba Musekeweya by’umwihariko ndabashimira ko bakomeza kutugaragariza ko badukurikira kandi bakomeze badukurikirane kandi bazirikane ubutumwa itanga kugira ngo abantu barusheho kubana mau mahoro.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kamana9 years ago
    Please abantu baba hanze muzongere mujye mudufasha muyishyire ku inyarwanda.com kuko byatuma tuyumva igihe cyose tubonye akanya.Turabinginze
  • 9 years ago
    MUZADUSHAKIRE AMAKURU YA BATAMURIZA NA SHEMA NABO TURABAKUNDA
  • 9 years ago
    murakoze cyane uyu mugabo turamukunda
  • Iraguha9 years ago
    Muzatugezeho amakuru yuwamubanjirije muri uwo mwiga ndetse no muri musekeweya Nyakwigendera Mukahigiro Perepetuwa. Twaramukundaga cyane. Ayo makuru ni ukuri muzayatugezeho bizatunezeza pe.
  • Christian9 years ago
    Ko nta Museke weya mugishyira ku inyarwanda byagenze bite?Mwaratubihirije
  • 9 years ago
    Le26,12,2014jeanmarieiburundimundonderereamakurun,ifotobyabatamuriza,aranezeracanemurimusekeweya





Inyarwanda BACKGROUND