RFL
Kigali

Buri munyarwanda wese agomba kugira icyo atekereza nk'uruhare rwe ku gihugu-Diplomate

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:10/08/2014 18:47
4


Umuraperi Diplomate Nuur Fassasi asanga buri munyarwanda wese wemera ko ari umunyarwanda yagakwiye gushishikazwa ndetse no gukurikiranira hafi iteka ubuzima rusange bw’igihugu cye byaba ngombwa akagira icyo atanga nk’umusanzu we.



Ibi Diplomate yabitangaje nyuma yo gushyira ahagaragara indirimbo nshya yise Nyir’u Rwanda yumvikanamo n’injyana ya kinyarwanda, aho yadutangarije ko yahimbye iyi ndirimbo ashyingiye kubyiyumviro bye bigendanye ni uko abona u Rwanda, icyo arutekerezaho, icyo arwifuzaho mu gihe kiri imbere n’ibindi nk’ibyo.

ma

Diplomate umwe mu baraperi bazwiho kugira ibitekerezo na philosophie yo ku rwego rwo hejuru

Tumubajije impamvu iyi ndirimbo ye nshya yayise Nyir’u Rwanda, Diplomate yagize ati “ Impamvu nayise gutyo rero n’iyi, Nyir’u Rwanda uvugwamo hano si njyewe, twese tuziko iyo title yari iy’Abami. Cyera umwami yitwaga nyir’u Rwanda, nyuma yaho rero dusezereye ingoma za cyami twinjiye muri repubulika. Muri Republika dusangamo demokarasi, aho umuyobozi atorwa n’abaturage kubwabo kugirango abakorere ni ukuvuga ngo ububasha bwabaye ubw’abaturage bwo kwihitiramo uko babaho icyo bashaka kugeraho, hanyuma ububasha bwo kubigenza bakabushyira mu biganza by’umuntu runaka, akabayobora.”

MN

Diplomate akomeza agira ati “ Maze kubyitegereza rero nasanze mu gihe ari uko bimeze, Nyir’u Rwanda yavuye kuba wa mwami umwe ahubwo aba buri munyarwanda wese bivuga ngo mu kureba kwanjye Nyir’u Rwanda uvugwa hariya mu ndirimbo ni njyewe, ni wowe, ni kanaka, ni buri munyarwanda wese wemera ko ari umunyarwanda.Ibyo byarangira rero kuva ndi Nyir’u Rwanda kimwe nawe n’undi tugomba kugira icyo dutekereza ku Rwanda nicyo twarwifuriza nicyo twaruvugaho aribyo rero bikubiye muri iriya ndirimbo.Nyir’u Rwanda nayishize hanze nshingiye kubyo ndutekerezaho ibyo ndwifuriza mu gihe kiri imbere n’ibindi nk’ibyo.”

Kanda hano wumve indirimbo Nyir'u Rwanda

Muri iyi ndirimbo Diplomate agenda agaruka ku bintu n’ibindi bitandukanye yibanda ku Rwanda n’imibereho y’abanyarwanda mu buzima busanzwe bwa buri munsi, akaza kugera naho avuga ku bijyanye n’umuziki we muri rusange aho yongera gushimangira ko n’ubwo hari impamvu nyinshi agomba kurwanywa ngo atazamuka bitabujije ko ariwe uyoboye injyana ya Hip hop.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Diplomate numuntu wumugabo cyane.
  • HABIMANA valens9 years ago
    DIPROMAT NDAMWEMERA CYANE NI NUMBER ONE
  • 9 years ago
    dip mutabonye kuri tv arikomuzamufata myaka nayine
  • 9 years ago
    Irabiz.iyo nigga dpj





Inyarwanda BACKGROUND