RFL
Kigali

Bull Dogg na Jack B bahuriye mu mashusho y'indirimbo Umwambaro! Imihigo ni yose kuri buri wese

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:8/08/2014 18:41
7


Nyuma yo gukorana indirimbo bise Umwambaro, Jack B hamwe n’umuraperi Bull Dogg bamaze gushyira ahagaragara amashusho y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Mariva. Aba bahanzi bakaba batangaza ko bishimiye guhurira muri iyi ndirimbo kandi buri wese akomeje gushyira ingufu mu byo akora.



Ku ruhande rwa Jack B avuga ko nyuma yo gukorana n’abaraperi benshi batandukanye hano mu Rwanda yishimiye cyane uburyo umuraperi Bull Dogg yitwaye muri uyu mushinga w’indirimbo. Akaba yizera ko abakunzi babo bazayishimira.

manxj

Jack B na Bull Dogg mu mashusho y'iyi ndirimbo

Jack B ati “ Sasa ubu nkomeje gukora cyane, ndigushyiramo imbaraga nyinshi kugirango mbashe kugaragara mu bikorwa bya muzika bitandukanye yaba Salax awards cyangwa Guma Guma, ntegura album ya 3. Ndigukorana na producer Trackslayer na Mariva"

Reba amashusho y'indirimbo Umwambaro ya Jack B na Bull Dogg

Jack B kandi avuga ko muri uyu mwaka agifite akazi kenshi yifuza gukora aho hari indi mishinga agiye guhita yitaho harimo indirimbo nshya yakoranye na Kidum igomba gusohoka mu gito gito gishoboka, ibi byose akaba arimo abikora agamije kuza mu bahanzi ba mbere bagaragaje ibikorwa bifatika muri uyu mwaka.

ku ruhande rwa Bull Dogg we avuga ko nawe yishimiye iyi ndirimbo kuko yayikoranye n’umuhanzi yiyumvamo byatumye bahuza imikorere cyane kuva ku mushinga w’amajwi kugeza bakoze amashusho yayo, ariko akibutsa abakunzi be ko hari ibikorwa byinshi biri inyuma harimo amashusho y’indirimbo UMUSAZA igomba nayo kuba yageze hanze mu bihe bya vuba.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • samu9 years ago
    Umusaza jack b komerezaho kabisa iyi video irarenze kabisa amahoro kuri bull dog
  • Sonni Alecson9 years ago
    courage basaza iyi yo iranyemeje kbs
  • 9 years ago
    BUDA.MUKUREMUBWIGUNGEKUCYAPA.ASANUWUMIYEHO
  • simba9 years ago
    Sha man nibwobwambere mbonye video ya hatari kabisa jack b courage
  • soso9 years ago
    this is jeson derulo or ???ehhhh
  • Trukfit9 years ago
    Ariko nkiyo wihandagaza ukavuga ngo bakwiba Beat kandi iyo beat numva ari iya loyal uba wumva uri serieux
  • Nathanael Evode9 years ago
    Yo Budda nuko nuko mn





Inyarwanda BACKGROUND