Bisangwa Nganji Benjamin uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Ben Nganji, yahuye n’umukobwa w’imfubyi wacuruzaga agataro ngo abashe kwita kuri barumuna be bituma akora indirimbo yitwa Rehema igaragara mu mashusho mu buryo bwa filime y’ubuzima bw’uwo mukobwa wabayeho nabi cyane bikarangira akoze ubukwe.
Ubwo uyu muhanzi yatugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo, yadutangarije uburyo yayikoze abikuye ku nkuru mpamo y’ibintu byabayeho, ibyo bikaba ari ibintu yabonye bikamukora ku mutima cyane bigatuma yumva akwiye gukora mu nganzo akabikoraho indirimbo.
Iyi ndirimbo igaragaza ubuzima bw'uyu mukobwa Rehema
Ben Nganji yagize ati: “Natekereje guhimba indirimbo Rehema mu mwaka wa 2009 ubwo nari ndi Kacyiru mu mujyi wa Kigali. Hari ku mugoroba ubwo nabonaga umwana w’umukobwa w’umwangavu ari gukangara akana gato ngo kuko katinze aho yagatumye. Ndamubwira nti utariza uwo mwana, ahubwo umureke mama we amwihanire. Arambwira ngo ni we ubarera ari barumuna be babiri kuko nta babyeyi bagira. Ndamubaza nti ese ubwo ukora iki kuburyo aba bana babaho? Arambwira ngo acuruza agataro ku Kimicanga. Yambwiye ko yitwa Rehema, gusa nta mahirwe yo kumubaza byinshi no kumwitegereza nagize kuko hatabonaga neza kandi twahise dutandukana, ikindi nirindaga kumubaza byinshi kuko numvaga natuma akomeza gutekereza ibibabaje! Muheruka ubwo, simuzi ntabwo mwibuka, ntabwo ntekereza ko nawe yakwibuka ko twavuganye mu kanya gato k’iminota nk’itatu. Bukeye bwaho nagiye mu mujyi mbona abantu bacuruza udutaro biruka mpita nibuka Rehema. Bituma indirimbo itangira kwirema mu bitekerezo byanjye umunsi ku wundi kugeza irangiye”.
Iyi ndirimbo igaragaza neza ubuzima bwa Rehema nk’umwana w’imfubyi nk’uko buvugwa mu ndirimbo. Iyi ndirimbo ikaba yerekana ikanigisha ko ubupfubyi, gukena, ibibazo no kugera kure habi atari ko kwiyandarika kuko Rehema yahuye n’ibimugerageza arabitsinda kandi arabishobora. Uyu mukobwa wabayeho mu buzima bugoye birangira akoze ubukwe.
Rehema birangira akoze ubukwe
Iyi ndirimbo ikaba ifite umwihariko wo kuba amashusho yayo yarafashwe kandi agatunganywa mu rwego rugezweho kuri iki gihe na studios za TOP 5 SAI. Ikaba ifite ubutumwa bugaragara neza ku muntu urebye amashusho n’iyo yaba atumva ikinyarwanda. Isa n’ikoze mu buryo bwa filime kuburyo igaragaza neza urukurikirane rw’ibyabaye kuri uyu mukobwa.
Tugarutse kuri Ben Nganji, ni umuhanzi umenyerewe mu makinamico, filime, urwenya ndetse n’igihangano yise INKIRIGITO, akaba kandi amenyerewe mu ndirimbo zitanga ubutumwa bw’ubuzima bwa muntu mu njyana ya Reggae, akaba yarashyize Album ye yambere yise “Mbonye umusaza” ku isoko muri 2013, iyo album ikaba yari igizwe n’indirimbo 14 ziganje mu njyana ya Reggae. Iyi ndirimbo Rehema nayo ikaba yarasohotse kuri iyi Album.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO